Imvururu muri DRC: Barasaba leta gukingira bose "hatarebwe isura cyangwa ururimi"

Ahavuye isanamu, Getty Images
Guverineri w'intara ya Kivu ya ruguru mu burasirazuba bwa Congo, Lieutenant-General Constant Ndima, yahamagariye abaturage kwitandukanya n'ibikorwa bikongeza urwango rushingiye ku moko.
Izo mpungenge zishingiye ku magambo avugwa cyangwa yandikwa ku mbuga nkoranyamba yibasira Abanyecongo bavuga ikinyrwanda, cyane cyane abatutsi.
Barashinjwa ko bafatanyije cyangwa bashyigikiye umutwe w'inyeshyamba wa M23, uvugwa ko ari uw'abatutsi bashyigikiwe n'u Rwanda.
Mu myigaragambyo yabaye mu mujyi wa Goma ejo hashize, hari aho abari mu myigaragambyo n'ubwo muri rusange bivugwa ko yabaye mu mahoro, bibasiye ibikorwa by'ubucuruzi by'abavuga ikinyarwanda.
Twashatse kumenya uko byifashe kuri uyu wa Kabiri, maze Prudent Nsengiyumva avugana na Sematungo Rutegeranya Eric, umuyobozi w'umuryango SHIKAMA, urengera inyungu z'Abanyamulenge bo muri Kivu ya ruguru.
Yavuganye nawe ari mu mujyi wa Goma, atangira amubwira uko hifashe (Umva icyo kiganiro aho hejuru).







