Buri saha abagore batanu bicwa n’uwo mu muryango wabo – UN

Yvette Kabatesi

BBC Gahuzamiryango i Kigali

Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) ivuga ko mu 2021 abagore n’abakobwa basaga 45,000 ku isi bishwe n’abagabo babo cyangwa abo mu miryango yabo. Ibyo bivuze ko abagore cyangwa abakobwa barenga batanu ku isi bicwa buri saha n’abo mu muryango bwite wabo.

Iyi raporo yasohowe bigendanye n’uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ivuga ko imibare nyakuri y’ubwicanyi bwo mu ngo ku bagore ishobora kuba iri hejuru cyane. 

Mu Rwanda bavuga ko ihohoterwa ku mubiri - nk’ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa - rikorerwa abagore n’abakobwa ryagabanutse ariko ko “abarikora bahinduye umuvuno” bakora irindi ritagaragaza cyane ibimenyetso. 

Raporo ya ONU ivuga ko Africa ari iya kabiri inyuma ya Asia, ku bwicanyi bwakorewe abagore mu 2021 aho abishwe bagera ku 17,200.

Mu Rwanda, Ninette Umurerwa ukuriye umuryango HAGURUKA ufasha abagore mu bujyanama bw’amategeko avuga ko hari byinshi byakozwe mu Rwanda mu kurwanya iri ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ariko ko n’ubundi rikigaragara.

Imibare iheruka gutangazwa mu Rwanda yerekana ko mu 2016 abagore 45 bishwe n’abagabo babana, mu 2018 hicwa 37 naho mu 2019 hicwa abagera kuri 49. 

Mu myaka itanu ishize, buri mwaka HAGURUKA yakira abagore n’abakobwa bavuga ko bakorewe ihohoterwa bagera ku 2,000 kandi 60% baba bakorewe ihohterwa rishingiye ku gitsina, nk’uko Umurerwa abivuga.

Umurerwa asobanura ko hari amoko “nibura ane y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina”; ihohoterwa rishingiye ku mutungo, ku mitekerereze, gukubitwa ku mubiri, no gufatwa ku ngufu. 

Ati: “Twebwe rero muri babandi batugana usanga 60% ari abatagira ijambo batagira n’uburenganzira ku mutungo hagati yabo n’abo bashakanye.” 

Umurerwa avuga ko usanga akenshi ari abagore bababwira ibibazo by’uko abagabo bashaka kugurisha imitungo bashakanye batabyumvikanyeho.

Inkeke, ‘ihohoterwa rikomeye’ mu Rwanda

Mu gihe uyu munsi mu Rwanda leta yatangije iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n'abakobwa, imibare y’ubushakashatsi buheruka yerekana ko 37% by’abagore n’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 49 bakorewe rimwe muri ariya moko y’ihohoterwa. 

Ubwo bushakashatsi bw’ikigo cy’ibarurishamibare cya leta bwo mu 2020 buvuga kandi ko 46% by’abagore bashyingiwe bakorewe ihohoterwa ku gitsina, ku mubiri, cyangwa gushyirwa ku nkeke n’abo bashakanye. 

Umurerwa yabwiye BBC ko ubukangurambaga bwatumye abagore ubu bazi kujya kurega iyo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku mubiri bityo ko “bisa naho byagabanutse kuko abantu bazi ko umuntu ahita ahanwa”. 

Ati: “Abakora iryo hohotera rero bahinduye umuvuno, kuko azi neza ko iryo hohoterwa ryo yarizira kuko haba hari ibimenyetso ariko iry’inkeke, imitekerereze, kubwirwa nabi…ryo riracyari hejuru…ni ihohoterwa rikomeye.”

Baracyabwirwa ko bakwiye ‘kwihangana’

Abagore babiri babwiye BBC ko bakorewe ihohoterwa n’abagabo babanye rishingiye ku mutungo no gushyirwa ku nkeke, bavuga ko byarangiye batandukanye nabo ubu bakaba bagowe n’iby’imitungo bavuga ko bari bahuriyeho n’abo bagabo. 

Olive Mujawayezu, yaje kuri HAGURUKA gusaba ubufasha mu mategeko nyuma yo gutana n’umugabo babanaga bitemewe n’amategeko ariko bakavanga umutungo, nyuma y’ubwumvikane bucye bakaza gutana.

Abo bagore bombi bemeza ko ihohoterwa rikorerwa abagore ari ikibazo kiriho kandi kizamo n’imiryango migari. HAGURUKA ivuga ko ihohoterwa riboneka mu ngeri zose, mu mijyi no mu byaro, mu bize no mu batarize, mu bakire n’abakene.

Ninette Umurerwa avuga ko mubyo bakora harimo guha ubumenyi ababagana ku ihohoterwa “kuko hari n’abaribamo bakarimenyera ntibamenye ko ari ihohoterwa”, nk’uko abivuga. 

Ati: “Tubagira inama yo kubivuga kuko umuco na sosiyete biracyabumvisha ko badakwiye gushyira hanze umuryango, urugo rwabo, ko bakwiye kwihangana, ntabwo ari byo. Twe tubabwira ko niba arimo guhohoterwa ni ugutinyuka kuvuga ibirimo kumubaho. 

“Ni no gutinyuka kuva muri icyo kintu cy’ubwoba sosiyete iba yarabubatsemo, ni ukuvuga ngo bagire imbaraga zo kuvuga ku ihohoterwa banarimenye kuko hari benshi batazi ko banaririmo.” 

Umurerwa avuga ko mu kubana k’umugore n’umugabo “nta marayika” uba uri muri bo, bityo ko “nta kosa na rimwe umuntu yakora rituma iba impamvu yuko ahohoterwa”.