Abazungu b'abanyafurika y'Epfo batatanyijwe n'ubuhungiro bw'Amerika

    • Umwanditsi, Claire Mawisa
    • Igikorwa, BBC Africa Eye
    • Yakoze inkuru ari, Free State

Amapironi y'amashanyarazi akozwe mu byuma afite uburebure bwa metero 4 (ibitambwe 13), arimo imisumari hejuru, arasakuza mu gihe umuhinzi Marthinus yafunguraga, atwaye imodoka ye ntoya. Kamera ziri ku muryango zikurikirana buri rugendo rwe, mu gihe senyenge zikikije umurima wo mu cyaro mu ntara ya Free State, hagati muri Afurika y'Epfo.

"Bimeze nka gereza," avuga ubwo amarembo yifungaga inyuma ye. "Niba bashaka kuza kutwica babishobora. Ariko byibura bizabatwara igihe kugira ngo bangereho."

Ubwoba bwo kugabwaho igitero ni ubwanyabwo k'umuzungu uri muri Afurika y'Epfo, ukurikirana ubworozi ari kumwe n'umugore we n'abakobwa babiri bakiri bato. Ntiyemeye ko amazina ye yose atangazwa.

Sekuru ndetse na sekuru w'umugore we bombi biciwe mu bitero mu mirima, kandi atuye amasaha abiri uvuye aho umurambo wa Brendan Horner, warumaze imyaka 21 akurikiranaga ubworozi, Brendan Horner yabonetse imyaka itanu ishize, aziritse ku giti, umugozi umuzengurutse ku ijosi.

Marthinus avuga ko adashobora gushyira mu kaga umuryango we bwite, no mu kwezi kwa kabiri, basabye ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati "Niteguye gukora ibyo kugira ngo mbonere ubuzima bwiza umugore wanjye n'abana. Kuko sinshaka kubagwa no kumanikwa ku giti,".

"Abazungu bo muri Afurika y'Epfo bari mu kaga gakomeye".

Si abazungu bose bo muri Afurika y'Epfo bemera ko bibasirwa, hari n'abahinzi-borozi b'Abirabura na bo babigenderamo ni urugomo ruri hejuru mu gihugu.

Ugereranyije ibihumbi by'Abazungu muri Afurika y'Epfo benshi muri bo ni abazungu bakomoka ku banyaburayi baje mbere, batangiye inzira ndende yo gusaba ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva Perezida Donald Trump yasinyira iteka rya perezida mu ntangiriro z'uyu mwaka, nubwo imibare itarashyirwa ahagaragara.

Nubwo mukwezi kwa cumi, hatangajwe ko Amerika izagabanya umubare w'impunzi yakiraga buri mwaka iva kuri 125,000 ikagera kuri 7,500, Trump yahisemo gushyira imbere kwimura Abazungu bari muri Afurika y'Epfo.

Inyandiko ya perezida yashyizwe hanze n'itangazamakuru rya leta ya Amerika ivuga ko abazemererwa bazaba "mbere na mbere" ari Abazungu bo muri Afurika y'Epfo ndetse n' "abandi bahohoterwa mu buryo butemewe n'amategeko cyangwa bakavangurwa bidakwiye mu bihugu byabo".

Ku bwa Marthinus, ibi ni inzira yo kuva muri aka kaga.

"Nzatanga ubuzima bwanjye bwose kugira ngo umugore n'abana banjye babe mu mutekano. Kubaho mu bwoba, urabizi? Nta muntu ukwiriye kubaho muri ubwo buzima."

Ibyaha bihohotera muri Afurika y'Epfo byamaze kuba indwara isanzwe mu buzima bwa buri munsi.

Imibare y'ibyaha iheruka gushyirwa ahagaragara mukwezi kwa cumi na kumwe, ku igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2025 yerekana ko abashika 63 bicwa ku munsi. Nubwo byagabanutse ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2024, ikigero cy'ubwicanyi muri Afurika y'Epfo kiracyari mu biri hejuru cyane ku isi.

Abahinzi borrozi b'abirabura na bo ibyago bibageraho.

Mu nkengero za Ficksburg, umujyi uri munsi y' umusozi wa Imperani muri Free State, Thabo Makopo ahafite umurima muto wa are 237 (hegitari 96), aho aragirira intama n'inka. Nk'uko bimeze kuri Marthinus, uyu mugabo w'imyaka 45 avuga ko ibitero ku mafamu ari cyo kibazo cye gikomeye

Agira ati: "Ari abasore bato. Bafite intwaro n'amahane. Baba bazatakaza ubuzima bwabo cyangwa bakakwambura ubwawe, bazajyana izo nyamaswa," .

Thabo yemera ko abahinzi borozi bose mu ntara, hatitawe ku bwoko bwabo, bari mu gihirahiro cy'ibitero

"Nitwe twese. Bashobora kuntera uyu munsi, bishobora kubaho kuri buri umwe muri twe."

Umuvuduko wa polisi mu gusubiza ku biba byatangajwe nk'ibyaha uzwi ko ari muke cyane, kandi polisi ubwayo yabyemeye mu ruhame, ivuga ko iri kubikoraho.

Hagati aho, Abanya Afurika y'Epfo bararushaho kwiringira umutekano bwite. Ugendeye kubyo umuyobozi ushinzwe kugenzura urwego rw'abashinzwe umutekano bwite muri Afurika y'Epfo avuga, hari abarinzi barenga 630,000 bari mukazi. Abo baruta kure umubare w'abapolisi n'igisirikare bose hamwe.

Abahinzi borozi benshi, nka Morgan Barrett w' umuzungu, bakoresha abarinzi babo bwite igihe babishoboye. Afite ubutaka bwa are 2,000 bumaze kugera kubisekuru bitandatu by'umuryango we.

Yambaye ikote rinini n'ingofero imurinda ubukonje, yurira imodoka ye kugira ngo atangire irondo rya nijoro. Morgan n'abaturanyi be barara irondo hafi buri joro. Mu cyumweru gishize, inka ze esheshatu zaribwe.

Agira ati: "Ushobora guhamagara polisi, ariko bashobora kuhagera nyuma y'amasaha abiri cyangwa atatu, kandi icyo gihe abajura baba bahunze."

Nk'uko bimeze kuri Thabo, ntiyemera ko yagabwaho ibitero kubera ibara ry'uruhu rwe.

"Sinemeranya n'inkuru ivuga ko muri aka gace ibitero byibasira abazungu gusa."

"Niba batekereza ko umugabo w'umwirabura afite amafaranga 20,000 y'ama-rand mu bubiko bwe, bamugabaho igitero vuba nk'uko bagabaho umuzungu ufite ama-rand 20,000 mu bubiko."

Abajijwe uko afata abantu bavuga ko hari "jenoside y'abazungu" muri Afurika y'Epfo, asubiza ko atekereza ko "batumva neza icyo jenoside ari cyo."

Ibyabaye muri Rwanda ni jenoside. Ibyibasira abahinzi b'abazungu ni bibi cyane, ariko sintekereza ko wabyita jenoside."

Trump yakomeje gusubiramo ibirego byinshi byamaganywe ko hari jenoside ikorerwa aborozi b'abazungu, mu gihe umuherwe Elon Musk wavukiye muri Afurika y'Epfo yashinje abanyapolitiki b'Afurika y'Epfo "gutera inkunga" jenoside.

Guverinoma yo hano yahakanye yivuye inyuma ko Abanyafurika y'epfo n'abandi bazungu bo muri Afurika y'Epfo bahigwa cyangwa bahohoterwa.

Igihugu ntigitangaza imibare y' ibyaha hashingiwe ku bwoko, ariko mu kwezzi kwa gatanu, mu rwego rwo guhinyuza ibyo birego, Minisitiri w'Umutekano Senzo Mchunu yatangaje imibare y'abishwe ku mafamu.

Mchunu yavuze ko hagati y'ukwezi kwa cumi n'ukwezi kwa gatatu 2025, habaye ubwicanyi 18 ku mafamu yo muri Afurika y'Epfo. Abahohotewe 16 bari Abirabura, mu gihe babiri ari Abazungu.

Nubwo iyi mibare ibigaragaza, ibivugwa ko abantu bazira gusa kuba bazungu, byari byarahoze mu matsinda y'abahezanguni bagendera ku bya kera muri Afurika y'Epfo biracyavugwa muri benshi.

Ihohoterwa rishingiye ku bwoko ni ikintu abrabura bo muri Afurika y'Epfo, barenga 80% by'abaturage bahuye nabyo mu myaka myinshi.

Mu gihe cya apartheid cyamaze imyaka 46 kuva mu 1948, ubutegetsi bw'abazungu bake bwashyizeho itegeko ritandukanya abantu bigendeye ku ibara ry'uruhu rwabo.

Iryo tegeko ryubakiye ku mategeko yari asanzwe arimo ivangura.

Uburenganzira bwo gutora, kugura ubutaka no gukora imirimo y'abafite ubumenyi bwari bugenewe abazungu gusa. Miliyoni z'Abirabura ba Afurika y'Epfo zimuwe ku butaka bwabo ku gahato maze zishyirwa mu duce twigenga two bategetswemo, aho amashuri yabaga afite imibare mike n'uburezi buke hagamijwe gukomeza ivanguramoko.

Ubutegetsi bw'icyo gihe cya apartheid bwashyirwaga mu bikorwa hakoreshejwe urugomo no guhatira abantu.

Nubwo apartheid yarangiye mu 1994, ubusumbane bukomeye bushingiye ku bwoko buracyahari nyuma y'imyaka irenga 30.

Nyuma ya apartheid, guverinoma yashyizeho politiki zo guteza imbere amatsinda yasigajwe nyuma hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo, ariko bamwe bavuga ko bidatanga umusaruro ndetse ko bizana "ivangura rishingiye ku bwoko".

Nyamara, 72% by'ubutaka bwihariye (private farmland) buracyari mu maboko y'abazungu, nk'uko raporo ya 2017 y'abagenzuzi mu by'ubutaka ibigaragaza. Ibyo biri uko mu gihe abazungu ari 7.3% gusa by'abaturage.

Porogaramu yo gusubiza ubutaka abaturage bigendeye ku ihame rya "ushaka kugurisha ahure n'ushaka kugura" ntacyo ryagezeho cyane. Itegeko rishya ryo muri uyu mwaka riha Leta ububasha bwo kwambura abantu ubutaka bwabo bwite bamwe batishyuwe ingurane, ariko gusa ni mu bihe bidasanzwe, nk'uko abahanga mu mategeko babibwiye BBC.

Kandi nubwo abahinzi borozi b'abazungu ari bo bafite ubutaka bwinshi bwite kurusha andi matsinda mu gihugu, abahitanwa n'ibitero mu amafamu bava mumoko yose.

Politiki irimo gushyira umucyo ku bahinzi b'abazungu, ariko mu by'ukuri ibyaha n'urugomo ku butaka ntibishingiye k'ubwoko.

Muri Meqheleng, agace ko mu mujyi gaturiye Ficksburg, aho Abirabura bo muri Afurika y'Epfo bimuwe ku gahato mu gihe cya apartheid, Nthabiseng Nthathakana ahafite iduka rito ry'ibicuruzwa bitandukanye.

Ku wa 15 Ukwezi kwa mbere uyu mwaka, mu gihe umugabo we, Thembani Ncgango, yari arimo gufunga iduka, haje kuba ubujura. Yashoboye guhunga ajya k'umuturanyi we, ariko abamugabyeho igitero babateye ubwoba ko babica nibafungura urugi

Nthabiseng yasanzeyo umurambo wa Thembani uri ku butaka hanze.

"Yari yarashwe hose kandi afite ibikomere by'imyambi. Bari bamukase kandi bamukubise amabuye," niko abivuga.

Nta n'umwe watawe muri yombi kubera ubwo bwicanyi.

Ubu Nthabiseng ni we wenyine utunze abana bane.

"Avuga ko abana babaza bati: 'Mama, ni nde wishe papa?' Kandi ntumenye icyo ubasubiza"

Urugendo rw' amasaha abiri uvuye i Ficksburg, Marthinus hamwe n'umuryango we bamaze kumenya ko ubusabe bwabo bwo guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwemejwe.

Bari mu myiteguro yo kwimuka, bategereje kumenya igihe bazaherwa itike z'indege.

Akomeje kuvuga ko abazungu bahigwa muri Afurika y'Epfo.

"Abantu benshi bemera ko ari politiki yo kudukuraho nk'abahinzi borozi b'abazungu cyangwa nk'abantu b'abazungu muri iki gihugu, kugira ngo batware ubu butaka n'aha hantu.

"Nishimiye cyane kujya kure yaho niyumvamo ubwoba. Ndashimira Imana Ishobora byose ko yasubije amasengesho yacu."

Inkuru yatunganijwe na Isa-Lee Jacobson na Tamasin Ford.