Dingindaba Jonah Buyoya wo muri Zambia yatsindiye BBC News Komla Dumor award

Dingindaba Jonah Buyoya umunyamakuru kuri televiziyo muri Zambia niwe watsindiye igihembo cya BBC News Komla Dumor Award 2022. 

Ku myaka 25, Buyoya niwe ukiri muto utwaye iki gihembo, cyatangijwe mu 2015, akaba n’uwa mbere muri barindwi bamaze kugitwara wo muri Africa y’amajyepfo. 

Ubu ni umunyamakuru utegura ibiganiro akanasoma amakuru kuri Diamond TV muri Zambia.

Iki gihembo cyashyizweho mu kuzirikana no kubaha Komla Dumor, wasomaga amakuru kuri BBC World News, wapfuye bitunguranye mu 2014 ku myaka 41. 

Abandi batsindira iki gihembo:

  • 2015: Nancy Kacungira wo muri Uganda
  • 2016: Didi Akinyelure wo muri Nigeria
  • 2017: Amina Yuguda wo muri Nigeria
  • 2019: Solomon Serwanjja wo muri Uganda
  • 2020: Victoria Rubadiri wo muri Kenya

Uwabaye uwa kabiri uyu mwaka ni umunya-Cote d’Ivoire Lindsay Aida Guei, umugore w’umunyamakuru kuri TV Channel ye bwite Canal+ Elles yibanda kuri Africa.

Diamond TV akorera ivuga ko Buyoya yavutse mu 1997 mu mujyi wa Choma mu majyepfo ya Zambia, mu muryango w’abana batandatu.

Ku myaka 17 yinjiye mu kazi k’itangazamakuru nyuma yegukana ibihembo bitandukanye muri uyu mwuga muri Zambia.

Buyoya azamara amezi atatu akora kuri BBC News kuri TV, Radio na online i London. Azahugurwa kandi n’abanyamakuru b’intyoza ba BBC. 

Nyuma azajya mu gihugu cya Africa gutara inkuru izatangazwa kuri BBC World Service.

Buyoya yagize ati: “Kumenya ko natsindiye BBC News Komla Dumor Award ni kimwe mu bintu byiza cyane bibayeho mu buzima bwanjye. 

“Nsanzwe nemera cyane akazi gakomeye Komla yakoze. Igihe cyose nifuje kuba umunyamakuru kandi narebaga inkuru za Komla, nkatwarwa n’ubuhanga bwe mu kubara inkuru n’umuhate mu kwibanda kuri Africa bya nyabyo.

“Nishimiye by’ukuri kuba mu murage wa Komla.”

Abakemurampaka bashimye Buyoya kubera itangazamakuru akora, n’umuhate wo gusangiza abandi inkuru za Africa ku mbuga z’ikoranabuhanga. 

Juliet Njeri ukuriye BBC Africa ati: “Twiteguye kwakira Buyoya kuri BBC News. Twishimira impano ye mu itangazamakuru, no kumubona atera imbere mu gihe azaba ari kuri BBC.”

Yongeraho ati: “Kwitangira ko inkuru zikomeye za Africa zivugwa mu buryo bwo kuziganiraho, bituma aba ingenzi mu gukomeza umurage wa Komla – gusangiza abantu inkuru zumvikana zivuga umugabane.”