Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
''Inyandiko yose nanditse gereza irayitwara ntiyinsubize'' - Rashid Hakuzimana abwira urukiko
Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwakomeje urubanza rwa Hakuzimana Rashid aregwa ibyaha bine birimo guhakana no gupfobya jenoside.
Ubushinjacyaha bwashoje gusobanura ibyaha bimukurikiranyweho no kubitangira ibimenyetso byiganjemo video yashyiraga ku mbuga za You Tube ashinjwa ko ziganjemo amagambo apfobya jenoside kandi agamije gucamo ibice Abanyarwanda.
Uregwa ahakana ibyaha aregwa akavuga ko abuzwa gutanga ibitekerezo bye bya politiki.
Mu byaha Rashid Hakuzimana yarezwe kandi agashinjwa mu rukiko harimo amagambo yagiye atangaza mu biganiro bitandukanye yakoreye kuri You Tube bivuga kuri politike y’u Rwanda,ibibazo bya jenoside cyane cyane ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Kuri uyu wa kane mu rukiko, ubushinjacyaha bwerekanye video zitandukanye za bimwe mu biganiro ushinjwa yagiye akora nka bimwe mu bimenyetso bigize ibyaha ashinjwa birimo guhakana no gupfobya jenoside, no gukwirakwiza ibihuha bigamije gucamo abanyarwanda ibice.
Umushinjacyaha agaragaza ko muri izo video harimo amagambo Rashid yumvikanisha ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi n’iyakorewe abahutu, aho yavuze ko kwibuka jenoside byavaho cyangwa se bigahindurwa uburyo bikorwamo ngo kuko n’abahutu bakwiye kujya bibuka ababo nabo bapfuye.
Uregwa, uvuga ko ari umunyapolitiki n’umunyamakuru utarabigize umwuga, ahakana ibi byaha, akavuga ko abo yabikoreye bagombaga guhabwa umwanya wo gusubiza binyuze kuri You Tube ye, byananirana bigashyikirizwa urwego rw’abanyamakuru rukabigenzura.
Umushinjacyaha yarangije gusobanura ibirego bye no kwerekana ibimenyetso bigize ibyo byaha. Hasigaye ko Rashid Hakuzimana atangira kwiregura.
Rashid yashinje umuyobozi wa gereza afungiyemo ya Nyarugenge ko yitwara nk’uwamaze kumukatira kandi urubanza rwe rutararangira.
Avuga ati: ''Inyandiko zose nanditse zerekeranye n’urubanza rwanjye ubuyobozi bwa gereza burazifatira, ntibuzinsubize''. Umucamanza amwemerera kuvugana icyo kibazo n’ubuyobozi bwa gereza.
Mu rukiko Rashid yahaye umwanditsi warwo (greffier) ibyo yise ''ibimenyetso'' by’urubanza rwe bigizwe n’impapuro 17 avuga ko yandikiye mu rukiko mu kwirinda ko -nk’uko yabivuze- zaburirwa irengero mu gihe yazandikira muri gereza.
Urukiko rwategetseko Rashid Hakuzimana azatangira kwisobanura ku byaha ashinjwa ku itariki 25 z’ukwezi kwa kane.