Reba mu mafoto: Ubwirakabiri bw'igice bw'Izuba bwo ku wa gatandatu

Ubwirakabiri bw'igice bw'Izuba bwabaye mu gitondo cyo ku wa gatandatu.

Amafoto yo mu bice bitandukanye byo ku isi - kuva mu Bwongereza kugera muri Espanye, ukava muri Greenland ukagera muri Sénégal - agaragaza ukuntu Ukwezi kwagiye guhinduka ubwo kwagendaga kunyura hagati y'Isi n'Izuba.

Bitewe n'ahantu umuntu aherereye, ubwo bwirakabiri bw'igice bwasaga nkaho Ukwezi kwari kurimo guhisha gacye cyangwa cyane Izuba.