Ukraine: Uburusiya bugiye gukomeza gufunga umuyoboro w'ingenzi ujyana gas muri EU

Robert Plummer & Oliver Slow

BBC News

Kompanyi la leta y'Uburusiya y'ingufu z'amashanyarazi, Gazprom, yavuze ko umuyoboro wa gas (gaz) uva mu Burusiya ujya mu Budage utongera gufungurwa kuri uyu wa gatandatu nkuko byari biteganyijwe.

Iyi kompanyi yavuze ko yasanze hari ahantu hava (kuva) kuri moteri (turbine) ku muyoboro wa Nord Stream 1, bivuze ko ugiye gufungwa kugeza igihe kitazwi.

Uyu muyoboro umaze iminsi itatu ufunzwe, kubera icyo Gazprom yavuze ko ari igikorwa cyo kuwusana no kuwitaho.

Ibi bitangajwe mu gihe abaturage bo mu bihugu byo mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) bakomeje kugira ubwoba ko batazabona ubushobozi bwo gutuma bishyura ikiguzi cyo gushyushya mu nzu zabo muri iki gihe cy'ubukonje bwinshi.

Faisal Islam, umwanditsi mukuru ku bukungu wa BBC, yavuze ko uku gufunga uyu muyoboro wa Nord Stream 1 kugeza mu gihe kitazwi ari ikintu giteye impungenge cyane, avuga ko Uburusiya bwakomeje kohereza ibitoro mu Burayi no mu gihe cy'intambara y'ubutita.

Ibiciro by'ingufu z'amashanyarazi (umuyagankuba mu Kirundi) byariyongereye cyane kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, kandi ubucye bw'ibitoro bushobora kurushaho gutumbagiza ibiciro byabyo.

Uburayi burimo kugerageza kwikura ku bitoro by'Uburusiya mu muhate wo kugabanya ubushobozi bw'Uburusiya bwo gutera inkunga ibikorwa byabwo byo muri iyi ntambara muri Ukraine, ariko iyi mpinduka ishobora kutagerwaho mu buryo bwihuse cyane bihagije.

Perezida w'akanama ka EU Charles Michel yavuze ko icyemezo cy'Uburusiya "mu buryo bubabaje ntigitunguranye" (cyari cyitezwe).

Mu butumwa bwo kuri Twitter, yanditse ati: "Ikoreshwa rya gas nk'intwaro ntirizahindura icyemezo cya EU. Tuzongera umuvuduko mu nzira yacu yerekeza ku bwigenge mu ngufu z'amashanyarazi.

"Inshingano yacu ni ukurinda abaturage bacu no gushyigikira ubwisanzure bwa Ukraine".

Uburusiya buhakana gukoresha ingufu z'amashanyarazi nk'intwaro yo mu rwego rw'ubukungu mu kwihimura ku bihano uburengerazuba (Uburayi n'Amerika) bwabufatiye kubera gutera Ukraine.

Buvuga ko ibyo bihano byadindije ibikorwa bisanzwe byo gusana no kwita ku muyoboro wa Nord Stream 1, ariko EU ivuga ko urwo ari urwitwazo.

Ikigo cy'Ubudage kigenzura urwego rw'ingufu z'amashanyarazi, kizwi nka Bundesnetzagentur, cyavuze ko iki gihugu ubu cyiteguye neza cyane ku kuba Uburusiya bwahagarika gas bwohereza mu Budage.

Ariko cyashishikarije abaturage na za kompanyi kugabanya ingano y'iyo bakoresha.

Gazprom yatangaje ibyo gukomeza gufunga uwo muyoboro, nyuma gato yuko itsinda ry'ibihugu bikize cyane ku isi rya G7 ryemeranyijwe ku giciro ntarengwa ku bitoro by'Uburusiya, mu gushyigikira Ukraine.

G7 (itsinda ry'ibihugu birindwi) igizwe n'Ubwongereza, Amerika, Canada, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani n'Ubuyapani.

Kuba ibihugu byo muri iri tsinda byashyizeho igiciro ntarengwa, bivuze ko ibihugu bizitabira iyi gahunda bizemererwa kugura gusa ibitoro by'Uburusiya byatwawe binyujijwe mu nzira yo mu nyanja, bigurishwa kuri icyo giciro ntarengwa cyangwa kiri munsi yacyo.

Ariko Uburusiya buvuga ko butazohereza ibitoro mu bihugu bizitabira icyo giciro ntarengwa.

Uyu muyoboro wa gas uva ku nkombe y'Uburusiya hafi y'umujyi wa St Petersburg ukagera mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'Ubudage.

Ku munsi, uyu muyoboro ushobora kunyuramo gas igera kuri metero kibe (m3) miliyoni 170.

Ni umuyoboro wa kompanyi Nord Stream AG, ari na yo iwukoresha, kandi umunyamigabane myinshi muri iyi kompanyi ni Gazprom, kompanyi y'ibitoro ya leta y'Uburusiya.