Maya Moore: Icyamamare muri Basketball no gufunguza uwarenganye bakabana, yahagaritse gukina

Maya Moore

Ahavuye isanamu, Getty Images

Maya Moore, icyamamare muri Basketball y’abagore muri Amerika wamenyekanye ku isi kubera guhagarika gukina agafasha umugabo wafunzwe arengana kurekurwa uyu nyuma akaba umugabo we, yatangaje ko ahagaritse gukina Basketball. 

Kuwa mbere, Maya yabwiye abanyamakuru ibihe byiza yagize muri uwo mukino aho yatwaye ibikombe bine bya WNBA, akaba MVP (Most Valuable Player) mu 2014, kandi akaza mu ikipe ya mbere ya WNBA inshuro eshanu mu myaka y’imikino umunani yakinnye muri WNBA.

Maya w’imyaka 33 kandi yibuka ibihe byiza yagize akina mu mahanga, muri Espagne, mu Bushinwa no mu Burusiya hamwe no gutwara imidari ibiri ya zahabu ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya USA mu mikino Olempike n’igikombe cy’isi cy’abagore.

Gusa Maya yamenyakanye cyane ku isi kuva mu 2018 ubwo yahagarikaga gukina muri WNBA, ku myaka 29, akajya gufasha umugabo w’inshuti y’umuryango we witwa Jonathan Iron guhindura igifungo cy’imyaka 50 yari yarakatiwe, ibyo yabigezeho mu 2020 ubwo Jonathan yarekurwaga.

Nyuma y'imyaka 22 afunze arengana, Jonathan amaze gufungurwa yahise ashakana na Maya waretse byose ngo amurenganure

Ahavuye isanamu, Maya Moore Instagram

Insiguro y'isanamu, Nyuma y'imyaka 22 afunze arengana, Jonathan amaze gufungurwa yahise ashakana na Maya waretse byose ngo amurenganure

Kubera ibyo Jonathan yakudanye na Maya ndetse muri uwo mwaka barashyingirwa, inkuru yavuzwe cyane ku isi, kandi mu mpeshyi ishize bibarutse umuhungu.

Ku gusezera kwe muri Basketball, ESPN isubiramo Maya agira ati: “Ibi ntibyari byitezwe mu by’ukuri. Ariko nanone nabitekerejeho cyane ndabitegura. Ni ubuzima, sibyo? Byinshi muri bwo ntibiba byitezwe, ariko ukora ibishoboka ngo witegure. 

“Na Basketball ni uko. Ntumenya uko umukino uza kugenda, ariko ukora ibyo ushoboye ukitegura.” 

Maya yavuze ko ubu agiye kwita ku muryango we

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Maya yavuze ko ubu agiye kwita ku muryango we

Maya yagaragaje impano ya Basketball kuva ari muto kugeza ari mu mashuri yisumbuye mbere y’uko atoranywa ari uwa mbere muri ‘WNBA draft’ mu 2011 akinjira mu ikipe ya Minnesota Lynx aho yahise agerana n’iyi kipe ku mikino ya nyuma ya WNBA (Finals) inshuro esheshatu mu myaka irindwi yikurikiranya.

Minnesota Lynx yasohoye itangazo rishimagiza Maya Moore ku gihe cyiza yagize muri iyi kipe.

Maya yavuze ko nyuma ya Basketball agiye kwibanda ku buzima bwe n’umuryango we hamwe no guharanira ubutabera.