Andrew Tate 'yaranize kugeza ntaye ubwenge turi mu mibonano’ – umugore wo mu Bwongereza

Ahavuye isanamu, EPA
- Umwanditsi, Victoria Derbyshire
- Igikorwa, BBC Newsnight
Umwongerezakazi aravuga ko Andrew Tate yamunize kugeza ataye ubwenge barimo gukora imibonano mpuzabitsina, maze nyuma akamushyiraho ibikangisho.
Andrew Tate wahoze ari umukinnyi wa Kickbox ni umwe mu bantu b’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga bavuga rikumvwa, yamenyekanye cyane kubera ubutumwa bwe bushishikariza abagabo imyifatire runaka mu mibereho n'imibanire we yita iya kigabo abandi bavuga ko ari iyo gupyinagaza abagore.
Uwo mugore, wari ufite imyaka 20 icyo gihe, avuga ko yahuye bwa mbere na Tate muri Kanama (8) 2014.
Avuga ko imibonano yari yatangiye ku bwumvikane yahindutse urugomo ubwo Tate yamunigaga agata ubwenge, maze yabugarura agasanga aracyamukoresha imibonano mpuzabitsina. Ati: “Ibi sibyo nashakaga.”
Tate avuga ko “ahakana yeruye” ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina abagore batandukanye bamurega.
Umuvugizi we avuga ko Tate adashyigikira urugomo urwo arirwo rwose ku bagore, kandi ko ibikorwa byose by’imibonano mpuzabitsina yagiyemo byarimo ubwumvikane.
Tate, wafashwe bwa mbere mu mpera za 2022, ubu afungiye mu rugo rwe i Bucharest muri Romania mu gihe harimo gukorwa iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina arimo gushinjwa n’abagore batandukanye.
Akabari i Luton
Evie – siryo zina rye nyakuri – yabwiye BBC ko bwa mbere yahuriye na Tate i Luton, umujyi muto uri hanze gato ya London mu majyaruguru, kandi hari mbere y’uko aba umuntu ufite miliyoni z’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Avuga ko Tate yakoraga nk’umurinzi wo ku muryango mu nzu y’urubyiniro, mu gihe we yari umunyeshuri.
Evie avuga ko bagiranye imibonano mpuzabitsina bumvikanyeho, mbere y’uko bongera guhurira mu cyumba Avie yari acumbitsemo mu mpera za 2014. Icyo gihe nibwo imibonano yari yumvikanyweho yahindutse urugomo, nk’uko abivuga.
Ati: “Yafashe ikiganza cye agishyira mu ijosi ryanjye araniga” kugeza ubwo ataye ubwenge, yongeraho ko ubwo yabugaruraga “byabanje kuntungura [kuko] nasanze akirimo kunkoresha imibonano”.
Evie, ubu ufite imyaka 30, avuga ko ibyo birangiye Tate yamushyizeho ibikangisho by’urugomo no kumwica, kugeza mu gitondo ahavuye.
Ati: “Yakomezaga kumbwira ngo: ‘ndagufite, uri uwanjye’, ijoro ryose yakomeje kunsagarira akanambwira ibintu biteye ubwoba cyane.” Evie avuga ko bucyeye igice kimwe cy’ijisho rye cyari cyahindutse umutuku.

Ahavuye isanamu, AFP
Evie icyo gihe ntiyabwiye polisi ibyamubayeho.
Abajijwe na BBC impamvu atagiye kuri polisi kuvuga ko yafashwe ku ngufu, Evie yavuze ko atahise yumva ko mu by’ukuri yakorewe ihohoterwa.
Ati: “Ndumva nari nzi ko ibyabaye atari ibyo nemeye. Ariko sinabibonye nko kumfata ku ngufu cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko aho ni mu myaka 10 ishize.”
Avuga ko hashize imyaka itandatu ubwo yaganirije inshuti ze ibyabaye icyo gihe aribwo yatangiye kumva ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abantu batatu bazi Evie – kandi bavuga ko bibuka ababwira ibyabaye – babwiye umunyamategeko we ko biteguye gutanga ubuhamya mu rukiko kuri ibi.
Avuga ko ashaka kuvuga ibyamubayeho kugira ngo abone ubutabera kandi abwire abantu uwo Andrew Tate ari we.
Ati: “Nizeye ko bishobora no kwigisha abagore icyo [kwemera] ari cyo bikanatera imbaraga abagore benshi kuza bakavuga inkuru zabo.”
Evie ni undi mwongerezakazi mushya wiyongereye ku barimo gutegura kurega Tate mu nkiko. Hamwe n’abandi batatu, bararegera indishyi mu manza mbonezamubano.
Abo bagore, bose bari mu myaka isatira 30 no hejuru yayo gato, bavuga ko bakorewe urugomo n’ihohotera rishingiye ku gitsina na Tate hagati ya 2013 na 2016, ubwo uyu mugabo yabaga mu Bwongereza.
Asa n’ubwira Tate, Evie yagize ati: “Ugiye kubazwa ibyo wakoze.”
Mu kiganiro na BBC mu cyumweru gishize, Tate yahakanye gukangurira umuco wo gupyinagaza abagore ndetse arengera imyifatire ye.
Yanenze kandi ubuhamya bw’abagore ubu bari gukorwaho iperereza ku byaha bamushinja byo kubafata ku ngufu no kubakoresha nk’abacakara.
Mbere, Tate yatawe muri yombi we n’umuvandimwe we, Tristan, mu rugo rwabo i Bucharest mu murwa mukuru wa Romania, mu Ukuboza(12) 2022. Nyuma bakuwe mu buroko bajya gufungirwa mu rugo rwabo nk’uko byategetswe n’umucamanza.
Abashinjacyaha barimo gukora iperereza kuri aba bavandimwe ku byaha byo gucuruza abantu, gufata abagore ku ngufu, no kurema itsinda ryo kubyaza amafaranga abagore mu mibonano mpuzabitsina. Kugeza ubu ntibarashinjwa ibyaha mu rukiko, kandi bahakana ibi bavugwaho.
Umuvugizi wa Tate yabwiye BBC ati: "Andrew ashishikariza cyane abagore bahohotewe, mu buryo bwose, kubigeza ku bategetsi babishinzwe.
"Ababajwe n’abagore bacye bashaka inyungu bashobora kuba baragiranye nawe ibihe mu myaka hafi 10 ishize ubu biyemeje kugerageza kungukira mu buryo ameze ubu. Ntabwo tuzongera kugira icyo tuvuga ku birego by’uwariwe wese ushaka kurega kereka ibyo birego nabigeza ku bategetsi."














