Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Abasirikare ba Koreya ya Ruguru hafi 1,000 barishwe barwana na Ukraine mu Burusiya
- Umwanditsi, Frank Gardner
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC ku mutekano
Abategetsi bo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) babwiye BBC ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru bamaze kwicwa cyangwa barakomereka ku kigero kigera hafi kuri 40% mu mirwano n'ingabo za Ukraine mu karere ka Kursk mu burengerazuba bw'Uburusiya, mu mezi atatu gusa ashize.
Abo bategetsi, basabye kuvuga badatangajwe amazina, bavuze ko mu basirikare bagereranywa ko bagera ku 11,000 boherejwe muri ako karere bavuye muri Koreya ya Ruguru, izwi nka DPRK (Repubulika ya Demokarasi y'Abaturage ba Koreya), 4,000 biciwe cyangwa bakomerekera mu mirwano.
Abo barimo abishwe, abakomeretse, ababuriwe irengero cyangwa abafashwe. Abo bategetsi bavuze ko muri abo basirikare 4,000, abagera ku 1,000 byemezwa ko bishwe kugeza hagati muri uku kwezi kwa mbere.
Abo batakajwe, igihe baba bemejwe, byaba bitashoboka ko Koreya ya Ruguru ikomeza imirwano kuri icyo kigero cyo gutakaza.
Ntibisobanutse aho abakomeretse barimo kuvurirwa, cyangwa n'igihe no ku kihe kigero bazasimbuzwa.
Ariko iyo mibare igaragaza ikiguzi kiri hejuru cyane mu buryo budasanzwe umutegetsi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, inshuti ya Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, arimo guhura na cyo, mu gihe ashaka gufasha Putin kwirukana mu Burusiya ingabo za Ukraine, mbere yuko hashobora kuba ibiganiro ibyo ari byo byose bigamije agahenge muri uyu mwaka.
Muri Kanama (8) mu mwaka ushize, Ukraine yagabye igitero gitunguranye mu karere ka Kursk ko mu Burusiya, itungura abarinzi b'umupaka b'Abarusiya.
Icyo gihe leta ya Ukraine yasobanuye ko itagamije kugumana ubutaka yafashe, ko ahubwo ishaka kubukoresha nk'ingurane mu biganiro by'amahoro byo mu gihe kiri imbere.
Ibice bimwe Ukraine yari yafashe mbere muri Kursk, kuva icyo gihe byagiye byisubizwa n'Uburusiya, ku ruhande rumwe kubera abasirikare ba Koreya ya Ruguru bageze mu Burusiya mu Kwakira (10) kw'umwaka ushize.
Ariko Ukraine iracyagenzura kilometero kaze zibarirwa mu magana z'ubutaka bw'Uburusiya ndetse irimo gutuma umwanzi wayo atakaza byinshi cyane.
Abasirikare ba Koreya ya Ruguru, amakuru avuga ko ari abo mu mutwe w'"indobanure" witwa 'Storm Corps', bigaragara ko bajugunywe mu mirwano ugereranyije barahawe imyitozo micyeya cyangwa bafite ubwirinzi bucyeya.
Koloneli Hamish de Bretton-Gordon, wahoze ari komanda w'itsinda rirwanisha ibifaru mu ngabo z'Ubwongereza, yagize ati: "Izi ni ingabo zatojwe mu buryo buciriritse ziyobowe n'abasirikare bakuru b'Uburusiya zidasobanukiwe.
"Mu by'ukuri nta mahirwe bafite. Barimo kujugunywa mu ibagiro aho bafite amahirwe macyeya yo kurokoka. Barimo gushyirwa imbere, ndetse n'abasirikare bakuru b'Uburusiya babitayeho gacye ugereranyije n'abasirikare babo bwite."
Amakuru yitiriwe ubutasi bwa Koreya y'Epfo avuga ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru batiteguye ku bijyanye n'ibibera mu ntambara zo muri iki gihe, ndetse ko bagaragara ko bafite intege nkeya ku kwibasirwa cyane cyane n'indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone) za Ukraine zo mu bwoko bwa FPV.
Izo 'drone' zimaze imyaka zikoreshwa cyane ku rugamba mu karere ka Donbas muri Ukraine, kuva Uburusiya bwayigabaho igitero muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.
Nubwo bimeze gutyo, umugaba mukuru w'ingabo za Ukraine Jenerali Oleksandr Syrskyi, muri iki cyumweru yaburiye ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru bateje ikibazo gikomeye ku basirikare ba Ukraine bari ku murongo w'imbere ku rugamba.
Jenerali Syrskyi yabwiye ikiganiro cy'amakuru TSN Tyzhden cyo muri Ukraine ati:
"Ni benshi. Abasirikare b'inyongera bari hagati ya 11,000 na 12,000 bafite umurava wo ku rwego rwo hejuru kandi biteguye neza barimo gukora ibikorwa by'ibitero. Bakora bagendeye ku mayeri yo mu gihe cy'Abasoviyeti. Bakorera mu matsinda no mu mitwe y'ingabo. Bacungira ku mibare [ku bwinshi] yabo."