Manda nshya ya Donald Trump izaba imeze ite?

Ahavuye isanamu, Getty Images
Kuri zimwe mu nzobere, manda ya mbere ya Donald Trump ishobora gutanga ishusho y’uburyo azayobora, mu gihe azaba atangiye iya kabiri nka perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inzobere zibona ko Perezida Trump azakomereza aho yari agejeje mu 2020 ubwo yavaga ku butegetsi ananiwe gutsindira manda ya kabiri.
Umwe mu mishinga atarangije ni ukuzitira umupaka w’epfo wa Amerika – kimwe mu byaranze manda ye ya mbere. Inteko ishingamategeko ntiyemeye kumuha amafaranga uwo mushinga wari ukeneye ngo yubake urukuta yari yateguye.
Byitezwe ko azashyira imbaraga mu kurangiza kubaka urwo rukuta.

Ahavuye isanamu, Reuters
Gusubiza abimukira benshi iwabo
Byitezwe kandi ko Trump ashobora gusaba Inteko ishingamategeko gushyigikira umugambi we wo gusubiza iwabo abantu benshi bari muri Amerika batabifitiye uburenganzira.
Ibigereranyo by’ikigo Pew Research Center, ni uko mu 2022 muri Amerika hari hari abimukira bagera kuri miliyoni 11 badafite ibyangombwa, nubwo Trump n’uruhande rwe bavuga ko ari miliyoni nyinshi kurushaho.
Inzobere zaburiye ko gusubiza iwabo abimukira benshi bishobora kugorana gushyira mu bikorwa, kandi ko bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu aho abakozi batanditswe basanzwe bafatiye runini.
Muri Nyakanga(7) ubwo Trump yemeraga guhagararira ishyaka ry’abarepubulikani, yizeje “guhagarika akaga k’izamuka ry’ibiciro, kugabanya inyungu ku nguzanyo, no kugabanya ibiciro by’ibitoro”.
Indi ntambara y’ubucuruzi?
Arashaka kandi gucukura ibitoro byinshi kurushaho kuko abona ko igiciro cyabyo kiri hejuru ari cyo cyateye izamuka ry’ibiciro ku masoko, bityo ko gucukura byinshi byagabanya ibiciro by’ibitoro, nubwo abasesenguzi bakemanga ibyo.
Yavuze kandi ko ateganya gushyiraho umusoro uri hagati ya 10% na 20% ku bicuruzwa byinshi biva hanze ya Amerika, naho ibiva mu Bushinwa akabigeza kuri 60%. Inzobere nyinshi mu bukungu zo ziburira ko ibyo byarangira abaguzi muri Amerika ari bo bishyura igiciro kiri hejuru.
Kuri manda ye ya mbere, Perezida Trump yatangije intambara y’ubucuruzi na Beijing, ashinja Ubushinwa ubucuruzi butarimo umucyo no kwiba umwimerere w’ibicuruzwa by’abandi.

Gusa ariko, uko Inteko Ishingamategeko izaba iteye ni byo bizagena niba azabasha gushyira mu bikorwa iyi migambi ye nk’uko abyifuza.
Ni ingenzi kwibutsa ko hagati ya 2017 na 2019 Abarepubulikani bari bafite ubwiganze mu mitwe yombi y’inteko ishingamategeko ya Amerika.
Gusa n’icyo gihe ntiyorohewe no gushyira mu ngiro imigambi ye yose kuko imikorere ye itashimwaga na bose mu bagize inteko nubwo ishyaka rye ryari rihafite ubwiganze.
Kuri iyi nshuro nyuma y’amatora, abarepubulikani nibatabona ubwiganze mu nteko ishingamategeko imitwe yombi, byaba ngombwa ko ubutegetsi bwa Trump bushaka ubundi buryo bwo kubona amafaranga yo gukaza umukano ku mipaka, kurangiza kubaka urukuta rw’umupaka, no kugabanya imisoro.
Kubuza gukuramo inda
Ku butegetsi bwe bwa mbere, Trump yashyizeho abacamanza batatu mu rukiko rw’ikirenga babaye ingenzi mu gukuraho uburenganzira bwo mu 1973 bwatangwaga n’itegekonshinga bwo gukuramo inda. Benshi ubu baribaza ibyo azakora kuri iki muri manda ye ya kabiri.
Gusa muri Nzeri(9) mu kiganiro mpaka yagiranye na Kamala Harris, Trump yavuze ko atazasinya itegeko ribuza gukuramo inda muri Amerika yose, avuga ko "nta mpamvu yo kurisinya kuko twamaze kubona icyo buri wese yashakaga".
‘Amerika ukwayo, ubwayo’
Mu bubanyi n’amahanga, manda ya kabiri ya Trump ishobora gusa n’iya mbere – kuvana Amerika mu bibazo by’ibindi bihugu ku isi.
Yavuze ko azarangiza intambara muri Ukraine “mu masaha 24” biciye mu kugira ibyo yumvikana n’Uburusiya, ibyo Abademokarate bavuga ko bizaha imbaraga Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.
Trump yigaragaje kenshi nk’umuntu ushyigikiye cyane Israel, ariko yavuze bicye ku buryo yarangiza intambara yo muri Gaza.

Martin Griffiths inararibonye mu buhuza mu makimbiane, kugeza vuba aha wari umwe mu bakuru muri ONU, ati: “Mbona ubutegetsi bwa Trump buzarangwa na Amerika kujya ukwayo ubwayo, ntigire kinini itanga mu gukemura amakimbirane ari kurushaho kumera nabi ku isi.”
Jamie Shea, wahoze ari umukozi muri OTAN, ubu ni umwalimu muri kaminuza, abona ko ubutegetsi bwa mbere bwa Trump bwaranzwe n’impinduka nyinshi, “ariko mu bifatika, hari kinini bwagezeho ku bijyanye n’ahazaza”.
Ati: “Ntabwo yigeze ava muri OTAN, ntabwo yavanye ingabo za Amerika mu Burayi kandi ni we perezida wa mbere Amerika wahaye intwaro zikomeye Ukraine”.
Trump ni perezida wa kabiri gusa mu mateka ya Amerika ugiye gutegeka manda ebyiri zitikurikiranya.
Uwabanje yari Grover Cleveland, wategetse bwa mbere hagati ya 1885 na 1889, agatsindwa manda ya kabiri, nyuma y’imyaka ine yaragarutse aratorwa ategeka hagati ya 1893 na 1897.
Mu ijambo yavuze mbere y’uko intsinze ye yemezwa neza, Donald Trump yagize ati: “Iki ni igihe cyo gusiga inyuma yacu ibidutanya byo mu myaka ine ishize. Ni igihe cyo kunga ubumwe”.










