Kuva ku mwana w’isoni akaba umukinnyi urusha bose ibigwi muri Espagne – Hakurikiyeho iki kuri Iniesta?

Iniesta ni we mukinnyi urusha ibigwi abandi b'iwabo muri Espagne

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Iniesta ni we mukinnyi urusha ibigwi abandi b'iwabo muri Espagne

Ballon d’Or ku ruhande – kandi benshi bavuga ko bitumvikana uburyo atayitwaye – Andres Iniesta yatwaye ibindi byose.

Abakinnyi bacye cyane ni bo bageze k’ “Ubutatu Butagatifu” mu bikombe bya ruhago – icya Champions League, European Championship kizwi nka Euro, hamwe n’igikombe cy’isi – usibye ibyo Iniesta ni we mukinnyi wenyine wabaye ‘umukinnyi w’umukino’ ku mikino ya nyuma (finale) y’aya marushanwa atatu.

Izina bamuhimba ‘Magician from Fuentealbilla’, umudugudu muto uri mu ntara ya Albacete mu burasirazuba bwa Espagne, yasezeye kuri ruhago ku myaka 40 mu kwezi gushize, nyuma y’ibihe byiza mu mupira.

Urugendo rwe rwamuvanye i Albacete ajya i Barcelona, ku rugendo rw’amasaha atanu n’igice uvuye iwabo, akiri umuhungu muto ugira isoni nyinshi w’imyaka 12, agera aho aba umukinnyi urusha abandi ibigwi n’imidende mu bakinyi ba Espagne kuko yegukanye ibikombe 35, birimo inshuro ebyiri aho yatwaye ibikombe bitatu by’ingenzi bihatanirwa buri mwaka ari kumwe na Barcelona, ibikombe icyenda bya La Liga, bine bya Champions League, igikombe cy’isi n’ibikombe bibiri bya Euro.

Iniesta imyaka ye itandatu iheruka yo gukina yayimaze mu Buyapani
Insiguro y'isanamu, Iniesta imyaka ye itandatu iheruka yo gukina yayimaze mu Buyapani

Kugera ku bigwi kuri uyu mugabo ucisha bugufi byari ikibazo cy’igihe gusa. Mu 1999, nyuma yo gutsinda igitego ari kapiteni wa Barcelona y’abatarengeje imyaka 15 bagatwara igikombe cya Nike Premier Cup, Pep Gualdiola wari myugariro w’ikipe bakinanaga yabwiye mugenzi we Xavi wakinaga hagati ati: “Uzatuma mpagarika gukina.” Maze atunga urutoki kuri Iniesta wari ukiri umugirigiri, ati: “Ariko uriya – azadushyira hanze twese”.

Twihuse imbere ho kimwe cya kane cy’ikinyejana, Iniesta ubu arimo gusubiza amaso inyuma areba ibihe bye mu kibuga, icyo agiye gukurikizaho, n’ahazaza he.

Namusanze i Dubai, aho aherutse kugera nyuma y’imyaka itandatu mu ikipe ya Vissel Kobe yo mu Buyapani n’ikindi gihe gito muri United Arab Emirates aho yakinaga muri uyu mwaka w’imikino ari naho ateganya gutangirira akazi k’ubutoza.

'Ndatuje ku ntambwe ikurikiyeho’

"Ubusanzwe ibintu byose mba mbigenzura," ni ko Iniesta avuga ku bijyanye no guhagarika umupira. “Kandi ubu ninjiye mu kindi kiciro. Ariko kandi ukomeza ibyo wakoraga buri munsi, byaba kujyana abana bawe ku ishuri cyangwa ibindi ugomba gukora buri gihe ku isaha yabyo.

"Ndatuje cyane ku ntambwe ikurikiyeho [nyuma yo gukina] – uko ni ko kuri.

"Kenshi, nubwo uzi ubuhanga n’impano y’abakinnyi nka Messi, Busquets, Xavi, Thierry Henry n’abandi benshi iruhande rwawe, hari igihe wabaga ushimwa cyane mu gihe runaka. Ni ibintu byiza cyane kugira akazi, aho ukishimira byimazeyo kandi ukaryoherwa n’ibihe nk’ibyo.”

Namwibukije inkuru yavuze mu myaka yashize ku byabaye nyuma y’uko Messi atwaye Ballon d’Or muri Mutarama 2011 aho amajwi menshi yari hagati ye na Xavi nyuma y’uko Espagne itwaye igikombe cy’isi.

Iniesta yamamaye cyane muri Barcelona ariko imyaka ye ya nyuma nk'umukinnyi yayimaze mu Buyapani n'i Dubai muri UAE aho aba ubu

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Iniesta yamamaye cyane muri Barcelona ariko imyaka ye ya nyuma nk'umukinnyi yayimaze mu Buyapani n'i Dubai muri UAE aho aba ubu

Mu myitozo yakurikiyeho Messi yari igitangaza ku buryo abo bakinnyi bombi ba Espagne bagombye kwemera ko yari akwiye ibyo bihembo.

Ati: “Uwo munsi sinywibuka. Ariko si ngombwa. Naciye mu minsi myinshi nk’iyo, aho numvaga ndi ahantu hari ikindi kidasanzwe cyane.”

Abatoza benshi bafashije Iniesta gutyaza impano ye nk’umukinnyi, kenshi mu buryo bwinshi.

Guardiola n’icyerekezo cye, abatoza nka Luis Enrique na Luis Aragones n’ikizere cyabo, gutegura umukino no kuganira n’abakinnyi, cyangwa Louis van Gaal – wamuhaye umukino we wa mbere – ku mucyo we no kudaca ku ruhande.

Vicente del Bosque afite umwanya wihariye mu mutima we mu buryo butuje yayoboraga abakinnyi n’uburyo yumvishaga abakinnyi ibitekerezo n’imigambi ye y’umukino.

Ariko Iniesta asoreza ku kintu kimwe abo batoza bose bari bahuriyeho “ubwenge butangaje bwa ruhago, kuko ni bo beza cyane”.

Kuva ku mupira ukaba ikirenga mu gihugu

Urugendo rwe rugana ku gasongero ntabwo rwabuze ikiguzi bwite cyangwa cy’akazi.

Urupfu rw’inshuti ye ikomeye Dani Jarque wishwe n’umutima, afite imyaka 26, ubwo yarimo avugana n’umukobwa bakundanaga kuri telephone bari mu mwiherero w’ikipe mu 2009, nyuma n’imvune ye ikomeye mbere y’igikombe cy’isi cya 2010 byamuteye kwiheba n’agahinda gakabije byagize ingaruka ku buzima bwe kandi byari byugarije kuba yakomeza gukina nk’umunyamwuga.

Ubujyanama bw’inzobere, urukundo no gushyigikirwa n’inshuti za hafi, ndetse n’umugore we Anna Ortiz, byamufashije kuva muri iyo minsi mibi kurusha iyindi yaciyemo, kongeraho n’igitego yatsinze ku mukino wa nyuma y’igikombe cy’isi cya 2010 bakina n’Ubuholandi – ibi byatumye ava ku kuba umukinnyi ukomeye aba umuntu w’ikirenga muri Espagne.

Inshuti ikomeye ya Iniesta, Dani Jarque, yishwe n'umutima mu 2009

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Inshuti ikomeye ya Iniesta, Dani Jarque, yishwe n'umutima mu 2009

Uburyo yanditse ubwe ku mwenda yari yambaye imbere ngo “Dani Jarque – siempre con nosotros [iteka natwe]” yagaragaje nyuma yo gutsinda igitego bizahora byibukwa nka kumwe mu kwishimira igitego gikora ku mutima mu mupira w’amaguru.

Uburyo uyu munsi yahabwa icyubahiro ahantu hose muri Espagne aho yakiniye Barcelona – yaba kwa Espanyol mukeba w’i Barcelona cyangwa kwa mukeba Real Madrid – byaba birenze umupira w’amaguru gusa.

Hakurikiyeho iki kuri Iniesta?

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Guhagarika gukina nk’uwabigize umwuga ubu bizatuma amarana igihe kinini kurushaho n’umugore we Anna, bakundanye kuva mu 2008 bagashyingirwa mu 2012, bakabyarana abakobwa batatu n’abahungu babiri.

Mu 2014 uyu mugore we yakuyemo inda y’umuhungu, kimwe mu byashenguye uyu muryango.

Iki kiruhuko agiyemo kizatuma anabona umwanya wo gusubira mu ikipe ye ya mbere akunda Albacete Balompie, yakomeje gutera inkunga y’amafaranga inshuro zirenze imwe.

Iniesta ubu utuye i Dubai, yagize ati: “Gahunda yanjye yari iyo guhagarikira gukina hano, muri UAE nkabasha kuguma hano. Hano natangiye amasomo yo kwiga kuba umutoza.

“Ubuzima bwanjye bwose natekerezaga nk’umukinnyi, ariko ubu ngomba gutekereza mu bundi buryo. Ni isi nshya. Si nshya cyane, ariko hari ibintu byinshi ngomba kwiga.

“Ni nk’igihe natangiraga gukina – icyo nifuzaga gusa ni ukwiga, kandi uko nigaga byinshi ni ko byagendaga neza. Ubu nzagerageza kubigenza ntyo [nk’umutoza].

Iniesta azi neza ko hari uruhare imyaka myinshi yamaze muri Barcelona izagira mu kazi ke ko gutoza.

Ati: “Birumvikana, nakuze hari uburyo mbona, niga, kandi numva umupira w’amaguru n’umukino muri rusange muri icyo gihe cyose i Barcelona.

“Niteze rero ko ikipe yanjye izabona ikigero runaka cy’imikinire bazi, nk’uko bigenda ku mutoza wese mu ikipe iyo ari yo yose.

“Ariko ntawamenya, wenda mu myaka runaka ndi umutoza tuzaba tuvuga ibindi bintu bishya. Gusa ubu, biragoye cyane gutsinda kuko buri kipe yose iza yiteguye bikomeye”.

Iniesta ntiyabaye umukinnyi ukomeye gusa. Mu magambo ye, ikirenze “kurusha ubukeba, ikipe yawe cyangwa amabara yawe, ni ukuba umuntu kandi umuntu mwiza”.

Yaba mu kibuga, mu cyumba cy’inama cyangwa ahandi hose azahitamo kuba mu gihe kigiye kuza cy’ubuzima bwe, byanze bikunze tuzongera kumva Andres Iniesta.