DRC: Abatuye Sake muri Kivu y'amajyaruguru biriwe bahunga imirwano ikomeye
Uyu munsi mu gitondo abaturage bo mu mujyi wa Sake uri mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, bavuga ko bazindutse bumva amasasu avugira mu nkengero z'uwo mujyi bituma batangira guhunga bamwe bagana i Goma abandi bagana i Minova.
Amakuru atangazwa n'abahatuye aravuga ko imirwano yari imaze iminsi ibera mu turere twa Kingi, Kabati na Karenga, hagati y'umutwe wa M23 n'ingabo za leta, yasatiriye umujyi wa Sake.
Prudent Nsengiyumva yavuganye n'umuturage wa Sake, Leonard Niyibizi, arimo guhunga iyo mirwano, atangira amubwira uko bimeze (umva icyo kiganiro aho hejuru).







