Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Mali: Umuhanzi Seydou Chée avuga ku guhuza umuziki n'ubuzima bw'ishuri
- Umwanditsi, DJ Edu
- Igikorwa, Ikiganiro 'This Is Africa' kuri BBC
Seydou Chée, umuririmbyi w'Umunya-Mali w'imyaka 17, avuga ko akenshi bimusaba kuguma mu rugo iyo inshuti ze n'abo mu muryango we basohotse kubera ukuntu abantu bamurangarira.
Yabwiye BBC ati: "Bashobora gusohoka bakinezeza igihe babishakiye ariko sinshobora kubikora, ngomba kwigenzura, sinshobora kujya ahantu aho ari ho hose kubera imbaga y'abantu. Hari ibyiza byinshi ugira iyo uri icyamamare ariko hari n'ibibangamye".
Chée, wemera ko ukuntu agaragara mu maso byamugejeje kure mu muziki we, yamenyekanye nyuma y'indirimbo ze zakunzwe zirimo nka 'Célibataire' (cyangwa Ingaragu, mu Kinyarwanda).
Ati: "Ni byo ko abakobwa bamwe bankunda kubera uko nsa, kandi ibyo nta cyo bintwaye. Ikintu cyose cya Seydou kigira uruhare mu muziki wanjye".
Uyu mu-rappeur w'umuhungu ukiri umunyeshuri, avuga ko ashobora guhuza neza umuziki we n'amasomo ye ntihagire ikibangamira ikindi.
Ati: "Iyo hari umukoro [devoir] mfite kandi hakaba hari ikintu mfite cyo gukora nijoro, nkora icyo nshoboye mu gihe runaka ubundi nkajya kuryama kugira ngo nshobore kuza gukora umukoro wanjye wo ku ishuri".
Ariko avuga ko adashobora kumara umunsi ku ishuri mu buryo bumwe nk'ubw'umunyeshuri wundi usanzwe.
Ati: "Iyo ndi ku ishuri, buri wese aba ampanze amaso. Mu ntangiriro hari bamwe babitindagaho [babigiraga birebire], abana [abanyeshuri] bakandeba nabi n'ibindi nk'ibyo. Ariko ubu ndabikunda. Si ikintu buri muntu wese afite - ni byiza kuba icyamamare".