Rwanda: Impungenge ku ngengabihe nshya y'akazi

Mu Rwanda ibiri mu miryango itagengwa na leta iranenga umwanzuro uherutse gutangazwa na leta y’icyo gihugu ku bigendanye n’ingengabihe nshya y’amasaha y’akazi ndetse n’iy’amasomo bigomba gutangira kubahirizwa kuva tariki ya 1 Mutarama (ukwezi kwa mbere) umwaka utaha wa 2023.

Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo (11) 2022, mu myanzuro yafashwe harimo ko amasaha y’akazi ashyizweho guhera saa tatu za mu gitondo akazi kagasozwa saa kumi n’imwe.

Ingengabihe y’amashuri iteganya ko amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice akageza saa kumi n’imwe. Amasaha y’akazi ava kuri 45 ashyirwa kuri 40 mu cyumweru.

Mu ibaruwa yarungikiye Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, iyo miryango ariyo umuryango uhagarariye uburenganzira bw’umurimo [Rwanda Labour Rights Organisation] n’uharanira kugira igihugu kigendera ku mategeko [Center For Rule of Law Rwanda ] riravuga ko ibyatangajwe na leta binyuranyije n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

Itangazo zivuga ko bigaragarira cyane cyane ku ingingo ivuga ibirebana n’amategeko ivuga ko bigomba kubanza kunyuzwa imbere y’inteko ishinga amategeko ikabanza kubyemeza cyangwa kubyanga.

Impungenge iyi miryango ifite n’uko uyu mwanzuro uteganya ko amasaha y’akazi yavuguruwe, azatangira gukurikizwa ku wa 1 Mutarama (1) 2023, amategeko yari asanzweho agena amasaha y’umurimo mu cyumweru n’uko abarwa ku bakozi ba Leta n’abikorera ataravurugurwa kugira ngo ahuzwe n’icyemezo cy’inama y’abaminisitri kivugurura amasaha y’akazi kuva kuri 45 kugeza kuri 40.

Ivuga iti: “Tubona ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe mu 2015”.

Iyindi mpungenge iyi miryango ibona n’uko uyu mwanzuro wa Leta uvuguruza ibyemezo by’inama y’abaminisitiri iheruka yo kuwa 11 Ugushyingo (11) 2022, kuko uteganya ko “amasaha y’akazi ari uhugera saa mbiri za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba(…) mu gihe icyemezo cya leta cyemeza ko amasaha y’akazi ari uguhera saa tatu kugeza saa kumi n’imwe ukuyemwo ikiruhuko cy’isaha imwe.

Iyi miryango iti: “Ibi bishobora gutera urujijo hagati y’abakozi n’abakoresha ku masaha nyakuri yo gutangiriraho akazi”.

Mirimo Germain umuyobozi nshingwabikorwa wa Rwanda Labour Rights Organisation arabisobanura. Jacques Nitegeka atangira amusaba kwerekana neza aho icyo cyemezo gishobora kunyurana n'itegeko nshinga. Kanda aho hejuru wumve ico avuga .