Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ukraine: Iminsi 100 y’intambara, ubu byifashe bite? bizarangira bite?
I Kyiv mu murwa mukuru ubuzima buragenda bugaruka, ariko mu burasirazuba intambara iracyayogoza, uyu munsi iminsi 100 irashize iyi ntambara itangiye, kandi ikaba ubu itanerekana iherezo.
Iburasirazuba ahitwa Severodonetsk guverineri waho uyu munsi yatangaje kuri Telegram ko imirwano irimo guca ibintu muri aka gace ubu kagenzurwa n’Uburusiya.
Agaruka kuri iyi minsi 100 ishize, perezida wa Ukraine we yavuze ko amaherezo “intsinzi ari iyacu”, mu gihe mu Burusiya ibinyamakuru bikomeye bitavuze kuri iyo minsi 100.
Ingabo z’Uburusiya ubu ziragenzura nibura ahangana na 1/5 cy’ubutaka bwa Ukraine, gusa abategetsi b’iki gihugu bagiye bavuga ko batazemera kugira ubutaka barekera Uburusiya kugira ngo intambara irangire.
Byifashe bite i Kiev?
Umunyamakuru wa BBC Joe Inwood uriyo avuga ko nubwo ubuzima busa n’uburimo kugaruka ariko bigoye kwibagirwa ko igihugu kikiri mu ntambara.
Haracyari abasirikare benshi mu mihanda, ibifaru by’intambara bicaracara, ibirundo by’imifuka y’imicanga bishobora guhagarika amasasu, n’ibindi… Si ibintu biboneka mu mirwa mikuru i Burayi.
Uyu mujyi ingabo z’Uburusiya zawugeze ku nkengero hafi yo kuwufata, abawurinda bawurwanaho, ubu ufite ituze ariko umwuka w’intambara nturahashira.
Kimwe cya kabiri cy’abaturage miliyoni enye bari bawutuye barahunze, nubwo hari abamaze gutahuka batari bacye.
Amanywa muri Kyiv arimo ubuzima kurusha ijoro aho guhera saa tanu hatangira umukwabu wa gisirikare ukaze urangira mu gitondo.
Mu minsi 100 ibyangiritse “birenze kumva”
Kuri uyu munsi ugira 100 w’intambara, Croix Rouge yatangaje ko ingano y’ibyangiritse muri Ukraine kugeza ubu “irenze kumva”.
Mu itangazo, umukuru wayo ku isi Robert Mardini yagize ati: “Byagorana no gukabya ingaruka intambara muri Ukraine yagize ku baturage b’abasivile mu minsi 100 ishize.
“Inzu, amashuri, n’ibitaro byarashenywe kandi abasivile bahuye n’amabi arenze, abantu baricwa imiryango iratatana.”
ONU ivuga ko abantu miliyoni 6.8 bari bamaze guhunga kugeza tariki 23 Gicurasi(5), ariko abagera kuri miliyoni 2.2 bamaze gutahuka.
Yaba leta, amashami ya ONU cyangwa abandi bafite akazi ko kumenya abapfuye ntabwo bazi neza iyo mibare kuko buri gihe batagera aho abantu biciwe.
I Mariupol bikekwa ko ariho hapfiriye benshi cyane kurusha ahandi, ubu hagenzurwa n’Uburusiya kandi kumenya imibare nyakuri y’abahaguye biracyakomeye. Abategetsi ba Ukraine bo bavuga ko hiciwe abasivile 21,000.
Mu barwana, buri ruhande ruvuga imibare abasesenguzi bavuga ko iba irimo gukabya cyangwa gutubya ukuri kw’ibyabaye.
Imibare iheruka gutangazwa n’Uburusiya mu mpera za Werurwe(3) yavugaga ko bumaze gupfusha abasirikare 1,351 naho Ukraine yatakaje abagera ku 15,000.
Kuwa kane, perezida Zelensky we yavuze ko abasirikare b’Uburusiya 30,000 bamaze gupfira muri Ukraine.
Abategetsi ba Ukraine bavuga ko ingabo z’Uburusiya zashenye inzu 38,000 z’abaturage, amashuri 1,900 kuva ku y’incuke kugera kuri kaminuza akangirika, harimo 180 yasenyutse burundu.
Leta kandi ivuga ko ibiraro 50 by’inzira za gari ya moshi byasenyutse, inganda 500 n’ibitaro bigera kuri 500 nabyo bikangirika kubera kuraswaho.
Iby’iminsi 100 ntibyavuzweho mu Burusiya
Mu gitondo cyo kuwa gatanu Russia TV ntiyigeze ikomoza ku minsi 100 ishize y’iyi ntambara, cyangwa ibitero bidasanzwe bya gisirikare by’Uburusiya nk’uko byitwa.
Televiziyo zindi zerebwa cyane mu Burusiya zavuze amakuru ashinja ingabo za Ukraine kurasa zitarobanura mu gace gatuwe n’abasivile zitagenzura mu burasirazuba.
Uyu munsi, Rossiya 1, televiziyo y’ibiro bya Kremlin, yavuze ko “abatsimbaraye bateye Mariupol na Denetsk” mu gihe Channel One ya leta yashimye “urugero rwiza rw’ubunyamwuga no kwitanga by’ingabo z’Uburusiya mu kurwana kuri Donbas.”
Ejo kuwa kane, ikinyamakuru cyo mu Burusiya cyigenga cyo kuri Internet Meduza cyasubiyemo abantu bo mu nzego za leta batatangajwe bakibwiye ko ibinyamakuru bya leta byabujijwe kuvuga ku minsi 100 ishize uyu munsi.
Kivuga ko kuvuga ibyo byatuma “abarusiya bongera kwibaza ku mpamvu y’ibitero n’icyo byagezeho”, nk’uko Meduza ivuga ko ibikesha umukozi wo muri Kremlin.
Inzira eshanu iyi ntambara izarangiramo
Umunyamakuru James Landale wa BBC uzobereye mu bubanyi n’amahanga asesengura ko hari inzira eshanu iyi ntambara ishobora kurangiramo.
- Gucyendera: Intambara ishobora gukomeza ikamara amezi – cyangwa n’imyaka – ingabo zombi zigakomeza kumarana bigacyendera buhoro buhoro
- Putin atangaje guhagarika imirwano: Perezida w’Uburisiya ashobora gutungura isi agatangaza wenyine guhagarika imirwano, akanyurwa n’ubutaka bamaze gufata, akanatangaza “intsinzi”
- Kumvikana: Ukraine n’Uburusiya bishobora kwemeranya ko bitagishoboye gukomeza kurwana, bakinjira mu biganiro bya politiki, bakumvikana
- 'Intsinzi' ya Ukraine: Ukraine ishobora gusubiza inyuma ingabo z’Uburusiya zikajya aho zahoze mbere y’ibi bitero
- 'Intsinzi' y’Uburusiya: Uburusiya bushobora gushyira ingufu mu kugumana Donbas ahandi bukahareka ndetse bukareka kuzongera gutera Kyiv
'Intsinzi izaba iyacu' – Zelensky ku minsi 100
Kuri uyu munsi ugira 100 w’intambara, Perezida Volodymyr Zelensky yasohoye video ari kumwe na bamwe mu bamufasha gutegeka barimo minisitiri w’intebe.
Yagize ati: “Ingabo za Ukraine ziri hano…abaturage b’igihugu cyacu bari hano. Iminsi 100 irashize turimo kurwana kuri Ukraine. Intsinzi izaba iyacu. Ikuzo kuri Ukraine!”
We n’abo bari kumwe bari bahagaze imbere y’ibiro bye i Kyiv ahantu neza yari ahagaze tariki 25 Gashyantare(2) hashize umunsi umwe Uburusiya bubateye.
Ubwo Kyiv yari isumbirijwe n’ingabo z’Uburusiya, byatangaje benshi uko Zelensky yanze kuhavanwa ngo ahungishwe, akagira ati: “Nkeneye intwaro, sinkeneye gutwarwa”.