Kuba muri Scotland ni igitangaza kuri jyewe nyuma yo guhunga jenoside yabaye mu Rwanda

Umutesi Stewart
Insiguro y'isanamu, Umutesi Stewart yatakaje nyina na musaza we muto kuri we ubwo yahungaga jenoside
    • Umwanditsi, Gillian Sharpe
    • Igikorwa, BBC Scotland

Umutesi Stewart yari afite imyaka 12 ubwo jenoside yo mu Rwanda yatangiraga muri Mata (4) mu 1994.

Mu gihugu hose, abantu bagera ku 800,000 bishwe mu gihe cy'iminsi 100.

Yatakaje abantu barenga 40 bo mu muryango we, barimo na musaza we muto kuri we.

Uyu munsi, imyaka 29 nyuma yaho, avuga ko kuba muri Scotland (Écosse) hamwe n'umugabo we n'abana babo babiri ari "igitangaza" kandi ko yabonye ibyishimo nyuma y'"akababaro kose".

Arimo gutegura icyayi cy'amata kirimo n'ikirungo cya 'tangawizi' hamwe n'ubuki, avuga ko ibi bimwibutsa ubuzima bw'ibyishimo akiri umwana iwabo mu Rwanda.

Amwenyura, ati: "Ni byiza cyane, kiraryoshye cyane - ushobora kumvamo 'tangawizi'".

Ariko buri kintu cyose cyarahindutse ubwo jenoside yatangiraga.

Benshi mu bishwe bari abo muri ba nyamucye b'Abatutsi - na benshi mu babishe bari Abahutu.

Imbarutso yabaye urupfu rw'uwari Perezida w'u Rwanda, Juvénal Habyarimana, wari Umuhutu, ubwo indege ye yahanurwaga, ku itariki ya 6 Mata mu 1994.

Hashize amasaha ihanuwe, ubwicanyi bwakwiriye mu bice bitandukanye by'igihugu. Uwa mbere wishwe mu muryango w'Umutesi yari nyina wo muri batisimu.

Aribuka ati: "Bakoraga ibintu mu buryo bwihuse cyane.

"Mu munota umwe bicaga abantu 20 nuko bakajya ku nzu ikurikiyeho - bari bafite urutonde".

Umutesi yicaranye n'umugabo we Iain
Insiguro y'isanamu, Ubu Umutesi Stewart aba muri Scotland hamwe n'umugabo we Iain n'abana babo babiri
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Cyo kimwe n'uko byagendekeye imiryango myinshi, Umutesi yatangiye urugendo ruteje ibyago rwo kuva mu gihugu, ariko ubwo nyina yarwaraga, ni we wafashe inshingano yo kwita ku bavandimwe be.

Amarira amumanuka ku matama yibutse ubwo nyina yamubwiraga ngo akwiye guca akenge akabitaho.

Yafashe urugendo ahetse mu mugongo murumuna we w'uruhinja, na fulari (igitambaro cyo mu ijosi) nyina yari yamuhaye.

Arasobanura ati: "Ubwo mama yampaga iyo fulari nagombaga gufata inshingano kuva uwo munsi".

Icyakurikiye ni urugendo rw'amakuba ruteye ubwoba.

Nyina yapfuye ubwo itsinda ry'imodoka zashyaga.

Umukobwa uvukana n'Umutesi yabuze mu gihe cy'icyumweru muri ako kaduruvayo, nuko musaza we w'imyaka irindwi, Nshuti, atangira kugira ikibazo cy'imirire mibi.

Umutesi ati: "Narasengaga ngo yigendere [yipfire] kuko yari arimo kubabara. Nuko arapfa biba ngombwa ko tumusiga ku muhanda.

"Nagombye kumusunika gatoya mu kwirinda ko abantu baza kumuhonyora".

Abana bateraniye mu nkambi y'impunzi z'abatutsi hafi yo mu Kirundo mu majyaruguru y'u Burundi

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abana babarirwa mu bihumbi ni bamwe mu mpunzi zahunze u Rwanda nyuma ya jenoside

Nuko biba ngombwa ko abana bakomeza urugendo rwabo berekeza ku mupaka.

Asubije amaso inyuma, Umutesi avuga ko atazi ukuntu ibi byose yabishoboye kandi yari akiri muto mu myaka gutyo.

Ati: "Mu by'ukuri sinavuga ukuntu nabikoze kuko ibi ni ibintu ntashobora no gukora ubu ku myaka yanjye.

"Umutima wanjye wari urimo kumbwira ko ngomba kurinda abavandimwe banjye".

Nyuma y'ibyumweru, bageze muri Congo (Zaïre y'icyo gihe), bibwira ko ho ari amahoro.

Byari bitandukanye n'ukuri, ndetse bamaze imyaka bihisha birinda ko bagirirwa nabi.

Abavandimwe be baje gusubira mu Rwanda, nuko baza kumenya umubare w'abo mu muryango wabo bishwe muri jenoside.

Umutesi ati: "Ubwo nari mfite imyaka 12 nagerageje kubabara kandi nari ngeze ku wa 40.

"Byari akaduruvayo, byari biteye ubwoba".

Umutesi Stewart (iburyo) hamwe n'abakobwa bavukana Natacha na Delphine
Insiguro y'isanamu, Umutesi (iburyo), ku ifoto ari kumwe n'abakobwa bavukana na we, Natacha na Delphine. Nta mafoto afite y'igihe yari muto kurushaho kuko yose yacagaguwe

Umutesi asobanura ko avuga ibyo yanyuzemo mu rwego rwo kwigisha abantu, cyane cyane urubyiruko, ku byabaye no gutuma habaho "icyizere ko mu gihe kiri imbere ibi bizahagarara".

Umuvandimwe we Natacha - wari rwa ruhinja muri rwa rugendo - ubu ni mukuru.

We n'undi muvandimwe we, Delphine, basuye Umutesi muri Scotland muri uyu mwaka.

Avuga ku ngaruka zatewe n'ibyo umuryango wabo wanyuzemo.

Natacha ati: "Biteye ubwoba gukura nta babyeyi. Biteye ubwoba gukura utazi uko mu maso h'ababyeyi bawe hasa".

Uyu muryango nta mafoto ya kera ufite kuko yose yacagaguwe.

Mu 2014, habaye agashya mu buzima bw'Umutesi ubwo yashakanaga n'Umunya-Scotland Iain, ubu babana nk'umugabo we.

Bamenyaniye mu ndirimbo Iain yari yanditse kuri jenoside no ku cyizere cy'eho hazaza h'u Rwanda, yakoranye n'umuhanzi w'Umunyarwanda wegukanye ibihembo, Jean Paul Samputu, uyu na we warokotse jenoside.

Iain na Umutesi Stewart
Insiguro y'isanamu, Iain Stewart n'Umutesi ku munsi w'ubukwe bwabo mu Rwanda mu 2014
Umutesi, Iain, Delphine na Natacha
Insiguro y'isanamu, Umutesi na Iain hamwe n'abavandimwe b'Umutesi, Delphine na Natacha, mu bukwe bw'Umutesi na Iain

Umubano wabo w'urukundo watangiriye ku butumwa bwo kuri internet bohererezanyaga, ariko urushaho gukura uko Iain yagendaga asura u Rwanda, aho umuziki we wamenyekanye.

Iain ati: "Dufite abana babiri beza. Yabaye inkuru itangaje, rero ubu u Rwanda nanjye turi umwe.

"Ni igice kinini cy'uwo ndi we, igice kinini cy'umutima wanjye, igice cy'umwirondoro w'abana bacu.

"Ibyo abantu bamwe banyuzemo mu Rwanda, biteye ubwoba nta kindi.

"Iyo ugiye mu Rwanda, abantu baba bafite urugwiro cyane n'umutima mwiza nuko ukibwira ngo niba bishobora kuba mu Rwanda byaba n'ahandi hantu aho ari ho hose".

Ubu Umutesi yiga muri Scotland kuba umuforomo.

Ati: "Mfite umuryango mwiza, umugabo umfasha cyane".

Yongeraho ati: "Kuba muri Scotland ni igitangaza kuri jyewe". Ariko yemera ko ihungabana yagize hari irikimurimo.

Ati: "Kuva naza hano nabonye ko ikintu icyo ari cyo cyose gishoboka.

"Kuva ku icuraburindi nanyuzemo, kuva ku kababaro kose nagize, ndishimye".

Mu 2003 umuryango w'abibumbye wagennye itariki ya 7 Mata nk'Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yabaye mu Rwanda.