Uganda: Perezida Museveni yanze kwitabira ibiganiro mpaka ku matora

Nk'uko bisanzwe muri Uganada, iyo amatora yegereje haba ibiganiro mpaka bihuza abakandida bose, maze buri wese akagaragaza imigabo n'imigambi ariko hakabaho no guhatwa ibibazo bijyanye n'imibereho ya buri munsi y'abaturage.

Ni muri urwo rwego, ku munsi w'ejo ku wa Mungu, saa tatu z'ijoro hari hitezwe ikiganiro gihuza abakandida ku mwanya wa perezida wa repubulika aho abatari bacye muri icyo gihugu bari biteguye guhangana gukomeye hagati ya Perezida Museveni na Robert Kyagulanyi, wamamaye nka Bobi wayine Bobi Wine.

Mu buryo butunguranye, Perezida Museveni ntiyitabiriye ikiganiro, aho abashinzwe ibikorwa bye byo kwiyamamaza bavuze ko yagize izindi nshingano byahuriranye, zijyanye no kwiyamamaza, nk'uko babitangarije ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda.

Bagize bati: " Ni byo koko, Twabonye ubutumire mu minsi 10 ishize. Gusa umukandida wacu ntiyabashije kuboneka kubera ko hari ibindi bikorwa bijyanye n'amatora yari arimo."

N'ubwo batangaje ibyo ariko, iyi nkuru ya Daily monitor ikomeza ivuga ko mu masaha amwe n'ayo ikiganiro mpaka cyari giteganyijwe kuberaho, hari ikindi kiganiro cyabaye aho perezida Museveni yaganiraga n'urubyiruko.

Abantu bati yanze kuza mu kiganiro ariko akora ikindi mu masaha biteganye. Gusa itsinda rye rishinzwe kumwamamaza, ryavuze ko cyari ikiganiro cyakozwe mbere kikabikwa ariko kigomba gutambuka uwo munsi.

Umukandida w'umutwe wa National Unity Platform (NUP) ku mwanya wa Perezida, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane nka Bobi Wine, yagaragaje akababaro ku cyemezo cya Perezida Yoweri Museveni cyo kuditabira ikiganiro cyari cyitezwe cyane cy'abakandida ba Perezida cyabaye ku Cyumweru, nk'uko yabinwiye ikinyamakuru Chimpreports.

Yagize ati: "Yantengushye cyane kutaza kuko nari mwiteguye rwose maze tugahangana byeruye muri iki kiganiro."

Hagati aho, ubwami bwa Buganda bwanze ibikorwa byo guhohotera no kubuza mitingi za Bobi Wine mu gihe cy'amatora, nk'uko byatangajwe na Radiyo mpuzamahanaga y'abafaransa.

Ibi babigaragaje nyuma y'uko hakomeje kugaragara kuburizamo imyigaragambyo ya Bobi Wine.

Urugero rwa hafi batanga ni ukuba ku wa 28 Ugushyingo (11), i Kayunga mu karere ka Buganda, polisi yasakiranye n'abashyigikiye n'uyu mukandida, ikoresheje ibyuka biryana mu maso n'imashini zitera amazi, nyuma y'iminsi myinshi y'ibibazo bisa n'ibi mu gihugu hagati.

Ubu, ijwi ritari risanzwe riravugira kuri iyi myitwarire y'umutekano: Minisitiri w'Intebe w'ubwami bwa Buganda, Charles Peter Mayiga, yanenze ku mugaragaro ihohotera rikorwa ku batavuga rumwe n'ubutegetsi, nk'uko RFI (radio mpuzamahanga y'Abafaransa)yakomeje ibivuga.

Perezida Museveni arashaka manda ya karindwi ku butegetsi nyuma yo kuyobora Uganda hafi imyaka mirongo ine.

Uyu mukambwe w'imyaka 81 (Perezida Museveni), we avuga ko ashaka ko amahoro n'umutekano bikomeza kuramba, kugira ngo ubukungu bw'igihugu bwaguke kandi iterambere ribashe kugerwaho.

Umuyobozi w'ishyaka riri ku butegetsi rya NRM, wagiye ku butegetsi mu 1986, yitegura guhatana n'abandi bakandida barindwi barimo Bobi Wine w'ishyaka NUP, Nandala James Mafabi w'ishyaka FDC, Mugesha Gregory Muntu w'ishyaka ANT, Mbirizi Joseph w'ishyaka Conservative, Kasibante Robert w'ishyaka NPP, Muyangwa Mubarak Sserunga w'ishyaka Common Man, na Bulira Frank Kabinga w'ishyaka RPP.

Nk'uko inzego zishinzwe imiyoborere nka CSIS zibivuga, ibibazo nk'ubukungu, izamuka ry'ibiciro, ubushonmeri mu rubyiruko, serivisi z'ubuvuzi, ubwikorezi, n'imibereho myiza ni bimwe mu bibazo birimo kugarukwaho cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza mbere y'amatora ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026.