Celia Gery abaye uwa mbere ku isi mu bagore U23, Abanyafurika bose ntawashoje isiganwa

Insiguro ya video, Video: “Kumenyera ikirere vuba vuba byatumye mbasha kugera kuri ibi uyu munsi” - Celia Gery wa France
    • Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Umufaransakazi Celia Gery ni we wabaye uwa mbere ku isi mu gusiganwa intera ndende (road race) mu bagore batarengeje imyaka 23 muri shampiyona y'isi y'amagare irimo kubera i Kigali mu Rwanda. Abakinnyi bo mu bihugu bya Afurika byabagoye.

Mu gusiganwa ku ntera ya 119KM, Celia yakoresheje amasaha 3:24:26 agendera muri rusange ku muvuduko wa 35km/h, Viktoria Chladoňova wo muri Slovakia wamukurikiye yaje inyuma ye ho amasegonga abiri gusa.

"Ntekereza ko nari mfite ibyiyumvo byiza uyu munsi, nagize n'amahirwe yo kumenyera ikirere cya hano vuba vuba kugira ngo mbashe kugera kuri ibi uyu munsi…iyi ni indunduro y'isizeni (season) nziza", ni ko Celia yabwiye abanyamakuru nyuma yo kuba uwa mbere.

Abasiganwa bose hamwe batangiye ari 86 bo mu bihugu hafi 40 birimo 14 bya Afurika.

Ni ubwa mbere abakinnyi benshi, 22, bo muri Afurika bari bitabiriye iri siganwa muri iki cyiciro.

Gusa abakinnyi bose bo mu bihugu bya Afurika, barimo na bane b'u Rwanda, nta n'umwe warangije isiganwa, ryasojwe n'abakinnyi 34 gusa.

Abasiganwa bo mu bihugu by'iburayi ni bo bayoboye iri siganwa kuva ritangiye, aho bazengurutse inzira ya 15KM muri Kigali inshuro umunani mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre.

Ku basiganwa 86 batangiye 35 gusa ni bo barishoje, abandi bose bavuyemo kuko bitemewe ko hari uwo bazenguruka bakamusanga akiri mu nzira. Uwo ahita abisa abandi.

Igihe hari hasigaye kuzenguruka inshuro imwe n'igice, umunya-Pologne Malwina Mul yavuye mu gikundi cy'imbere (peloton) aranyonga cyane asiga abandi ho hafi umunota umwe. Ni we wa mbere wari usize 'peleton' intera nini kuva batangiye isiganwa.

Celia Gery w'Ubufaransa imbere gato ya Viktoria Chladoňova wa Slovakia barimo guhatanira kugera ku murongo wa nyuma

Ahavuye isanamu, UCI

Insiguro y'isanamu, Celia Gery w'Ubufaransa imbere gato ya Viktoria Chladoňova wa Slovakia barimo guhatanira kugera ku murongo wa nyuma

Gusa ntibyatinze kuko hasigaye kuzenguruka rimwe abandi bakinnyi babiri na bo basatiriye maze bashyikira Malwina bajya imbere ari batatu, nyuma gato n'igikundi cya mbere cyose kirabafata.

Hasigaye 10KM, Stina Kagevi wa Sweden yavuye mu gikundi cy'imbere agenda wenyine abasigaho hafi umunota umwe.

Ariko hasigaye 5KM abandi bakinnyi bane bamufashe, inyuma yabo 'peleton' ikomeza kubasumbiriza mbere gato y'uko batangira gusiganwa n'imbaraga zose ngo haboneke uwa mbere ku isi muri iki kiciro.

Hasigaye 1.3KM abakinnyi batatu bagiye imbere, abandi batanu inyuma yabo, maze rurambikana.

Umufaransakazi Celia Gery yarushije imbagara Viktoria Chladoňova wo muri Slovakia amujya imbere bari hafi y'umurongo wa nyuma, naho Paula Blasi Bairol aba uwa gatatu.

Iyi shampiyona irakomeza ku wa gatanu aho mu bagabo hazaba amasiganwa abiri y’intera ndende, icyiciro cy'abakiri bato (b'imyaka 17 na 18) n'icyiciro cy'abatarengeje imyaka 23.