Imvo n'Imvano ku kigo c' ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga, Rwanda Forensic Institut
Mu kiganiro cyacu uyu munsi turavuga ku kigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera - RWANDA FORENSIC INSTITUT. Iki kigo gitangaza ko amadosiye arenga ibihumbi 70,000 amaze gukurikiranwa hashingiwe ku makuru yatanzwe n'icyo kigo mu myaka 5 ishize.
Zimwe muri service batanga ni ADN, gusuzuma uburozi n'ingano ya Alcohol mu mubiri, gupima ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire, inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by'abacyekwaho ibyaha, gusuzuma imibiri y'abitabye Imana hagamijwe kugaragaza icyateye urupfu n'izindi nyinshi zigendanye n'ikoranabuhanga.
U Rwanda ruvuga ko rutagikenera kujya gupimisha ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga mu mahanga ahubwo ko rutanga izo servise ku baturage baturuka mu bihugu birenga 10 by' Afurika bitewe n'ingufu rwashyize muri laboratoire y'ubumenyi n'ubuhanga mu bimenyetso byifashishwa mu bucamanza.
BBC yashatse kumenya byinshi kuri iki kigo ku bigendanye n'ubwigenge n'ibanga ry'ibimenyetso ariko ntibemera kuduha ikiganiro.
Muri iki kiganiro turavugana na bamwe mu bapimishije ibimenyetso muri Rwanda Forensic Institute haba ku giti cyabo cyangwa bitegetswe n'inkiko, n'icyo byabamariye.
Ese koko gupimisha ibimenyetso byaba bica impaka mu nkiko?-turavugana n'abanyamategeko batubwire icyo bifasha mu gutanga ubutabera.
Iki kiganiro mwagiteguriwe na Yves Bucyana.