Amarushanwa y'isi y'amagare: Xaverine Nirere w'u Rwanda yaje imbere mu banyafurika
- Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
Mu marushanwa y'isi y'amagare yatangiye kuri iki cyumweru i Kigali mu Rwanda, Marlen Reusser wo mu Busuwisi ni we wabaye uwa mbere ku isi mu gusiganwa 'Indivitual Time Trial' mu cyiciro cy'abagore cyabanjirije ibindi. naho Umubiligi Remco Evenepoel aba uwa mbere mu bagabo.
Aya marushanwa azamara icyumweru yitabiriwe n'amakipe y'ibihugu birenga 100 n'abakinnyi barenga 1,000 bazahatana mu byiciro birimo abato (junior), abatarengeje imyaka 23, n'abakuru, hose mu bagabo n'abagore.
Mu cyiciro cyatangiriye ibindi cyo kwiruka buri mukinnyi ku giti cye agerageza gukora ibihe byiza, abagore birutse 31Km bahereye kuri Kigali Arena bakerekeza i Gahanga muri Kicukiro, bagasoreza ku Kimihurura kuri Kigali Convention Center babanje guca rwagati mu mujyi wa Kigali.
Marlen Reusser w'imyaka 33 ni we wakoresheje ibihe bito kuri iyo ntera, iminota 43:09.34, yagendaga muri rusange ku muvuduko wa 43 km/h. Ubu ni we nimero ya mbere ku isi muri iki kiciro kizwi nka 'Individual Time Trial' cyangwa 'Prologue'.
Xaveline Nirere ukinira ikipe y'u Rwanda - ari na we Abanyarwanda benshi bari biteze kureba uko yitwara - yaje ku mwanya wa 27 aho iriya ntera ya 31km yayirutse mu minota 50:07.67 agenda ku muvuduko wa 37km/h.
Nirere ukina nk'uwabigize umwuga, ni we waje imbere mu bandi bakinnyi b'Abanyafurika, mugenzi we Diane Ingabire yaje ku mwanya wa 35 akoresheje iminota 52:57.79.
Nirere w'imyaka 23 avuka mu karere ka Rwamagana mu burasirazuba bw'u Rwanda, ni mushiki wa Valens Ndayisenga watwaye Tour du Rwanda inshuro ebyiri (2014, 2016). Mu cyumweru gishize Nirere yabwiye BBC ko Ndayisenga ari we wamubereye ikitegererezo ndetse ari we wamuhaye igare rya mbere ry'imyitozo n'amarushanwa agitangira kwinjira muri uyu mukino.

Ahavuye isanamu, FERWACY
Nirere ukinira Team Amani yo muri Kenya, yari yabwiye BBC ko azagerageza gukora ibishoboka byose akitwara neza mu isiganwa ry'uyu munsi. Aracyafite andi masiganwa nibura abiri yo gukora, harimo irya nyuma (Women Elite Road Race) mu bagore rizaba ku wa gatandatu ari na ryo rikomeye aho abagore bazasiganwa 164 Km bazenguruka inzira yateguwe mu mujyi wa Kigali.
Ku gicamunsi abagabo bahatanye mu gukoresha ibihe bito buri wese ku giti cye 'Individual Time Trial' cyangwa 'Prologue' biruka 40.6Km. Abakinnyi b'u Rwanda barimo ni Shemu Nsengiyumva - ari na we wahagurutse mbere y'abandi - na Moïse Mugisha.
Muri iki kiciro mu bagabo, uwakoresheje igihe gito mu kwiruka 40.6Km ni Umubiligi Remco Evenepoel wakoresheje iminota 49:46.03 aho muri rusange yagendaga ku muvuduko wa 48 km/h.
Remco ni ubwa gatatu atwaye iki kiciro cya 'Individual Time Trial' muri shampiyona y'isi, nyuma y'umwaka ushize mu Busuwisi na 2023 mu Bwongereza.
Tadej Pogačar wahabwaga amahirwe yaje ku mwanya wa kane naho Shemu Nsengimana w'u Rwanda yaje ku mwanya wa 25 mu basiganwa bose hamwe 54. Shemu yasizwe n'uwa mbere ho iminota itandatu(6).

Ahavuye isanamu, UCI

Ahavuye isanamu, UCI















