Ukraine irashaka kugirana ibindi biganiro n'Uburusiya

    • Umwanditsi, Tom McArthur
    • Igikorwa, BBC News i London

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko igihugu cye cyifuza ko habaho ikindi cyiciro cy'ibiganiro by'amahoro n'Uburusiya, muri gahunda igamije kongera gutangira ibiganiro byahagaze mu kwezi gushize.

Rustem Umerov, umujyanama mu kanama k'umutekano n'igisirikare ka Ukraine, yavuze ko ashaka guhura n'uruhande rw'Uburusiya mu cyumweru gitaha, nkuko Zelensky yabivuze mu ijambo ageza ku gihugu buri mugoroba. Yongeyeho ko buri kintu cyose kigomba gukorwa kugira ngo agahenge kagerweho.

Zelensky yanasubiyemo ko yiteguye guhura imbonankubone na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin. Yagize ati: "Inama yo ku rwego rw'ubutegetsi iracyenewe kugira ngo amahoro abeho by'ukuri."

Iki cyifuzo gitanzwe hashize amasaha Uburusiya bugabye ikindi gitero cy'ibisasu cyo mu kirere cyibasiye ibice byinshi bya Ukraine, cyishe abantu batatu.

Mbere yaho ku wa gatandatu, Zelensky yavuze ko uturere 10 two muri Ukraine, turimo n'imijyi myinshi, twarashweho mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu.

Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko ibiturika n'indege nto z'intambara zitajyamo umupilote ('drone') za baringa zigamije kujijisha, byose hamwe birenga 340, na misile 35 zo mu bwoko bwa 'cruise' na 'ballistic', ari byo byakoreshejwe, ariko cyavuze ko byinshi byahanuwe.

Muri iki cyumweru, Perezida w'Amerika Donald Trump yavuze ko Amerika izoherereza Ukraine "intwaro za mbere zikomeye cyane" zinyuze mu bihugu byo mu muryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika (OTAN), anakangisha Uburusiya kubufatira ibihano bikomeye ku bicuruzwa byinjira muri icyo gihugu niba amasezerano yo kurangiza intambara atagezweho mu minsi 50.

Trump yanaburiye ko Amerika izashyiraho imisoro ya 100% ku bicuruzwa byinjira mu bihugu bicuruzanya n'Uburusiya niba amasezerano y'amahoro na Ukraine atagezweho muri icyo gihe ntarengwa.

Ibyiciro bibiri by'ibiganiro hagati y'Uburusiya na Ukraine byabereye i Istanbul muri Turukiya, kugeza ubu byananiwe kugera ku ntambwe iganisha ku gahenge, ariko habayeho guhererekanya imfungwa nyinshi n'imirambo y'abasirikare bishwe.

Nyuma yuko icyiciro giheruka kirangiye mu ntangiriro y'ukwezi gushize kwa Kamena (6), intumwa za Ukraine muri ibyo biganiro zavuze ko Uburusiya bwongeye kwanga "agahenge nta yandi mananiza" – ingingo y'ingenzi Ukraine n'inshuti zayo z'i Burayi n'Amerika basaba.

Uburusiya bwanagaragaje ibyo busaba, birimo gusaba ko Ukraine ihara (yemera kureka) ubundi butaka no kwanga ubufasha bwa gisirikare ubwo ari bwo bwose ihabwa n'uburengerazuba bw'isi.

Icyo gihe, Zelensky yashinje Uburusiya "gukora ikintu cyose kugira ngo inama ishobora gukurikiraho ntigire umusaruro itanga".

Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yagabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.

Uburusiya ubu bugenzura hafi 20% by'ubutaka bwa Ukraine, harimo n'umwigimbakirwa wo mu majyepfo wa Crimea bwiyometseho mu mwaka wa 2014.