Ubushinwa buvuga ko gutambamira umwanzuro w'agahenge muri Gaza kw'Amerika byatanze ubutumwa bubi

    • Umwanditsi, Adam Durbin
    • Igikorwa, BBC News

Ubushinwa bwanenze bikomeye Amerika ku gutambamira umwanzuro w'akanama k'umutekano k'Umuryango w'Abibumbye (ONU) usaba ko habaho agahenge aka kanya muri Gaza.

Ubushinwa bwavuze ko icyo cyemezo gitanze "ubutumwa bubi" kandi ko urebye gitanze "uruhushya ku bwicanyi bukomeje kuba".

Ibiro bya perezida w'Amerika, White House, byavuze ko uwo mwanzuro uvuye ku gitekerezo cy'Algeria wari "kubangamira" ibiganiro bigamije kurangiza intambara.

Amerika na yo yatanze igitekerezo cy'umwanzuro ugamije agahenge k'igihe gito, wanaburiye Israel kudatera umujyi wa Rafah.

Ahantu henshi habayeho kwamagana icyemezo cy'Amerika cyo guhagarika umwanzuro w'Algeria, mu gihe imirwano ikomeje muri Gaza. Wari ushyigikiwe n'ibihugu 13 muri 15 bigize akanama k'umutekano ka ONU - Ubwongereza bwifashe.

Mu gusubiza kuri uko gutambamira uwo mwanzuro, ambasaderi w'Ubushinwa muri ONU Zhang Jun yavuze ko ibivugwa byuko uwo mwanzuro wari kwivanga mu biganiro bya diplomasi bikomeje kubaho, "ntibifite ishingiro na gato".

Yagize ati: "Bitewe n'ukuntu ibintu bimeze ku rubuga, uku kwirinda kugira igikorwa gukomeje kubaho ku bijyanye n'agahenge k'aka kanya, nta ho bitaniye na gato no gutanga uruhushya ku bwicanyi bukomeje kuba."

Yongeyeho ati: "Kwaguka kw'intambara birimo guteza umutekano mucye mu karere kose k'Uburasiraziba bwo Hagati bigatuma habaho ibyago byuko habaho intambara yagutse kurushaho.

"Kuzimya umuriro w'intambara muri Gaza ni byo byonyine byatuma dushobora gukumira ko umuriro w'ikuzimu usakara mu karere kose."

Ambasaderi w'Algeria muri ONU Amar Bendjama yatangaje ko "mu buryo bubabaje Akanama k'Umutekano nanone kananiwe". Yongeyeho ati: "Suzuma umutimanama wawe, ukuntu amateka azakuvugaho."

Inshuti z'Amerika na zo zanenze icyo cyemezo. Ambasaderi w'Ubufaransa muri ONU Nicolas de Rivière yavuze ko ababajwe no kuba uwo mwanzuro utemejwe n'"ukuntu ibintu bimeze nabi cyane ku rubuga".

Linda Thomas-Greenfield, ambasaderi w'Amerika muri ONU, yavuze ko iki atari igihe cyiza cyo gusaba ko habaho agahenge aka kanya, mu gihe ibiganiro hagati ya Hamas na Israel bikomeje.

Mugenzi we w'Ubwongereza, ambasaderi Barbara Woodward ubuhagarariye muri ONU, yavuze ko iyo gahunda ishobora "mu by'ukuri kugabanya amahirwe yuko agahenge gashobora kubaho" kubera gushyira ibiganiro mu kaga.

Israel yatangiye ibitero byayo muri Gaza nyuma y'igitero cya Hamas mu majyepfo ya Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, cyiciwemo abantu bagera ku 1,200 naho abandi barenga 240 barashimutwa.

Minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko ibitero bya Israel bimaze kwicirwamo abantu barenga 29,000 muri Gaza.

Imbanzirizamushinga y'umwanzuro watanzwe n'Amerika nk'igitekerezo, isaba ko habaho agahenge k'igihe gito "vuba bishoboka" kandi abashimuswe bose ari uko bamaze kurekurwa, ndetse isaba ko imbogamizi ku gutuma imfashanyo igera muri Gaza zikurwaho.

Mbere, White House yirinze ijambo "agahenge" mu matora yo muri ONU ajyanye n'iyo ntambara, ariko ntibisobanutse niba cyangwa igihe akanama k'umutekano kazatora kuri icyo cyifuzo cy'Amerika.

Iyo mbanzirizamushinga inavuga ko igitero gikomeye cyo ku butaka muri Rafah gishobora guteza ibyago ku basivile kurushaho ndetse abandi bantu bagata ingo zabo, harimo n'uko bishoboka ko bakwerekeza mu bihugu baturanye - aha havugwaga Misiri.

Ariko ku wa kabiri Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko ashishikajwe no "gukomeza intambara kugeza tugeze ku ntego zose zayo" kandi ko nta gitutu na kimwe cyabihindura.

Abanye-Palestine barenga miliyoni bataye ingo zabo - ni abagera hafi kuri kimwe cya kabiri cy'abaturage ba Gaza - birunze muri Rafah, nyuma yuko bahatiwe kuhahungira. Uwo mujyi wo mu majyepfo cyane, uhana imbibi na Misiri, mbere y'intambara wari utuwe n'abantu 250,000.

Abataye ingo zabo benshi baba ahantu ho kwikinga by'igihe gito cyangwa mu mahema, mu mwanda mwinshi, nta mazi meza ahagije cyangwa ibiribwa bihagije bafite.

ONU na yo yaburiye ko igitero giteganyijwe cya Israel muri uwo mujyi gishobora gutuma habaho "ubwicanyi". Mbere, igisirikare cya Israel cyashimangiye ko kigambiriye gusa abarwanyi ba Hamas.

Benny Gantz, umwe mu bagize guverinoma ya Israel yo mu ntambara, yaburiye ko igitero cyo ku butaka kizagabwa, keretse Hamas ibaye yarekuye abo yashimuse bose bitarenze ku itariki ya 10 Werurwe (3) uyu mwaka.