Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ni gute ubwato buhitana abantu bangana gutya? Ni inde ubiryozwa?
- Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Umukuru wungirije wâintara ya Kivu ya Ruguru yavuze ko iperereza ku cyateye iyi mpanuka yahitanye abantu nibura 28 rigikorwa, ariko abari baburimo ntibashidikanya ko ari ukurunda abantu amagana mu bwato butwara abantu 50.
Abarokotse iyi mpanuka ni abantu 58 nkâuko byavuzwe na komiseri wa polisi Ekuka Lipopo, Visi Guverineri wâIntara ya Kivu ya Ruguru, mu gihe yemeza ko abapfuye ari 28. Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko abapfuye ari 78.
Igisirikare cya FARDC kivuga ko imirimo yo gushakisha abantu baburiwe irengero mu mazi ikomeje.
Amasoko atandukanye avuga ko ubu bwato bwarimo nibura abantu barenga 300, Jean Jacques Purisi umwe mu bategetsi muri iyi ntara yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ubwo bwato bwari burimo abantu 278.
Ikinyuranyo cyâabatangajwe bapfuye nâabarokotse gisobanuye ko hari abantu hafi 200 cyangwa barenga bashobora kuba batikiriye muri kuriya kubirinduka kâubwato bwari bugeze muri metero zisaga 500 gusa ngo bugere ku cyambu.
Purisi yagize ati: âBizafata nibura iminsi itatu kumenya neza imibare, kuko imirambo yose ntiraboneka.â
âBwari bwuzuriranyeâ
Inzira yâamazi ubu ni yo ishoboka mu guhuza uduce twera ibihingwa cyane twa teritwari zâintara ya Kivu yâEpfo na Goma, nyuma yâuko inzira zâubutaka zâingenzi zinjira mu mujyi wa Goma zigenzurwa nâumutwe wa M23.
Ubu bwato bwari buvuye ku cyambu cya Minova bwikoreye cyane cyane ibiribwa nâibindi bicuruzwa bijyanywe ku masoko y'i Goma.
Ibiro bya Perezida wa DR Congo bivuga ko iyi nzira y'amazi ari yo abaturage ubu bahitamo kugira ngo ntibace ahafashwe na M23.
Bahati Selemani, umukozi ku cyambu wagize uruhare mu butabazi, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ibyo yabonye.
Ati: âTwabonye ubwato butangira kubirinduka. Twabonye ko ubwato bwari bwuzuriranye kandi hari imihengeri ikomeye.
âNyuma ubwato bwatangiye guhengama gahoro gahoro. Abari bari hejuru batangiye kwijugunya mu mazi. Nuko ubwato burabirinduka burarohamaâ.
âNabonye abana nâababyeyi barohamaâ
Alfani Buroko Byamungu wâimyaka 51, yari muri ubu bwato, yarokowe no kuba yarabashije koga kugeza ubwo abatabazi bamugezeho, ahita ajyanwa mu bitaro.
We yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko amazi atari afite umuhengeri ukabije, ahubwo impanuka yaba yatewe no gupakira ubwato birengeje ubushobozi bwabwo.
Ati: âNabonye abantu barohama, benshi bamanutse hasi. Nabonye abagore nâabana barohama, nanjye ubwanjye habuze gato ngo ngende, ariko Imana yamfashije.â
Undi mugore warokotse witwa Perusi Mukembale, yabwiye BBC ko âtwari abantu amagana mu bwato bujyamo abantu nka 50â, avuga ko asanzwe akora izi ngendo.
Ati: âTwari benshi cyane, birashoboka ko twari turenze ibisanzwe kuko ubundi ngenda na buriya bwato nibura rimwe mu cyumweru. Tuba turi benshi, ariko iyi nshuro byari birenze.â
Makembale avuga ko yari azanye imyumbati ku isoko ryâi Goma ayivanye i Minova, ariko ubu ashima Imana ko yageze i Goma ari muzima.
Ati: âUko ubwato busatira inkombe twatangiye kumva buta âequilibreâ, bugenda buhengama gacye gacye. Abantu batangira gusenga, abandi bavuga ngo nitujugunye ibintu biremereye mu mazi.
âUko bwigira imbere ibintu byarushagaho kumera nabi, abana bararira, ababyeyi baraboroga, abantu barasenga ariko ubwato bukomeza guhengama, mu mwanya muto buba burabirindutse.
âNarokowe no gufata urubaho ntazi aho rwavuye, kugeza abatabazi bangezeho. Ni Imanaâ.
âNta bwato buzongera guhaguruka abagenzi batambaye âgiletâ â Tshisekedi, 2019
Impanuka nkâizi si nshya mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa DR Congo, aho amato kenshi atwara abantu barenze ubushobozi bwayo kandi batambaye âgiletsâ zifasha abantu kutarohama igihe habaye impanuka.
Muri Mata 2019 impanuka yâubwato mu Kivu hafi y'i Kalehe yahitanye abantu basaga 150, nyuma yâiyo mpanuka, Perezida Tshisekedi - wari umaze igihe gito atorewe manda ya mbere - yasuye aka gace.
Tshisekedi yinubiye ko abantu batikiye kuko bari mu bwato ari benshi kandi batambaye âgiletsâ zituma umuntu atarohama.
Aho, yatanze âgiletsâ 1,000 zâabagenzi mu mato yo mu Kivu, anasaba amato yose gushaka utu twenda dushobora kurokora ubuzima bwâabantu mu mpanuka.
Icyo gihe Tshisekedi yagize ati: âNdongera gusaba abategetsi ba hano, ko kuva ubu, nta bwato bugomba guhaguruka abantu baburimo batambaye âgiletsâ zâubutabaziâ.
Imyaka itanu nyuma yâaya magambo, ibara ryongeye kugwa. Abantu buzuriranye mu bwato, batambaye âgiletsâ zirengera ubuzima, abana, abagore, urubyiruko, bongeye gutikira.
Ibiro bya Perezida Tshisekedi byasohoye itangazo rivuga ko âyihanganisha imiryango yabuze ababoâ.
Jules Mutamba wo muri sosiyete civile ya Kivu ya Ruguru yabwiye BBC ati: âBirababaje. Kuba abategetsi batigira ku mateka. Ibi ntibyakabaye mu gihe âgiletâ imwe igura amadorari atageze ku 10.â
Mutamba avuga ko abategetsi badakora ibyo bashinzwe, ko ruswa no kutita ku bintu ari byo bituma abantu babura ubuzima gutya.
Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DR Congo yatangaje ko kuri uyu wa gatanu itsinda rya guverinoma riva i Kinshasa rijya i Goma kwifatanya no gufasha guverinoma ya Kivu ya Ruguru kwita ku miryango yagizweho ingaruka.
Gusa, mu gihe abategetsi bavuga ko iperereza rikomeje ku kumenya icyateye iyi mpanuka, ibivugwa nâabarokotse hamwe nâababonye ubu bwato burohama birasa nâibirimo igisubizo.
Gupakira abantu barenze ubushobozi bwâubwato no kujya mu bwato nta âgiletsâ zifasha kutarohama, ibyo birahagije ngo akaga nkâaka kabeho.
Jules Mutamba ati: âIkibazo gikomeye twibaza ubu ni: ni inde uzabazwa amakosa nkâaya atuma tubura abantu?â