“Nasigaye njyenyine” - Uko imvura yishe abarenga 500 muri DR Congo n’u Rwanda

    • Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Imvura yaguye kuwa kabiri ushize nijoro mu burengerazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda n’iyaguye kuwa kane muri teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Epfo muri DR Congo, izi mvura zateye ibiza byakoze ibara muri ibi bice by’ibihugu byombi bitandukanyijwe n’ikiyaga cya Kivu.

Abategetsi muri DR Congo bavuga ko hamaze gupfa abarenga 400, naho ku ruhande rw’u Rwanda abategetsi bavuga ko hapfuye abantu 130.

Usibye ubuzima bw’abantu, iyi mvura yasenye inzu zirenga 6,000 mu Rwanda, n’izitaramenyekana umubare muri DR Congo.

Ibiza nk'ibi n'imyuzure byishe abantu batandatu mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda, byangije kandi ibintu bitari bicye mu Gatumba mu Burundi.

Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yategetse ko amabendera mu gihugu yururutswa kugeza hagati ndetse biteganyijwe ko asura agace ka Kalehe kagizweho ingaruka.

Guverineri Theo Kasi Ngwabidje w'Intara ya Kivu y’Epfo kuri uyu wa mbere yabwiye BBC Gahuzamiryango ko “imibare y’agateganyo y’abamaze gupfa ni 401 kugeza ubu”.

Feza Lingoma wo mu gace ka Nyamukubi kibasiwe cyane, ibi biza byamusize wenyine mu muryango wari munini.

Ati: “Natakaje abantu bose, napfushije abantu 18 hano Nyamukubi umuryango wa Lingoma nta numwe warokotse, uku umbona ni gutya nasigaye njyenyine.”

Mu Rwanda inzu zaguye ku bantu bari baryamye mu ijoro ryo kuwa kabiri kubera inkangu ku misozi yatengutse, izindi zitwarwa n’imigezi, nka Sebeya, yuzuye ikarenga inkombe zayo.

I Bushushu na Nyamukubi muri Kalehe inzu z’abaturage n’ibyabo byatwawe n’imigezi ya Cibira na Cabondo yisuka mu kiyaga cya Kivu yari yuzuye kubera imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa kane.

Imvura idasanzwe, ibihe bidasanzwe

Mu myaka irenga 30 ishize ntabwo ibiza bikomotse ku mvura birakora ibara gutya muri aka karere mu gihe gito gutya.

Imvura ni ibisanzwe muri aka karere k’imisozi miremire, ibirunga, n’uruhererekane rw’ibiyaga nka Albert na Edouard [biri hagati ya DR Congo na Uganda], Ikiyaga cya Kivu, n'ikiyaga Tanganyika. Ari naho hava inyito y’akarere k’ibiyaga bigari.

Gusa imvura itera imyuzure, ikaritura ibiraro, igatwara inzu igahitana abantu amagana nk'iyo mu cyumweru gishize ni icyago kitigeze kibaho mu bihe bya vuba byibukwa.

Ibiza bivuye ku mvura biheruka kwica abantu benshi mu Rwanda muri Gicurasi(5) 2020 ahapfuye abarenga 70.

Naho muri aka gace ka DR Congo ibisa n’ibi byaherukaga mu 2014 aho abantu barenga 130 bapfuye nk’uko bivugwa na ONU.

Kuri ibi biza kuwa gatandatu, ari i Bujumbura mu Burundi Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yavuze ko ari “ingaruka zibabaje” z’ihindagurika ry’ikirere zirimo kugera ku bantu batarigizemo uruhare.

Inzobere mu by’iteganyagihe n’ikirere zivuga ko ibirimo kuba ari ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, John Bahige Bitega umukozi mu kigo cy’iteganyigihe muri DR Congo avuga ko “iyi ni imvura idasanzwe mu bihe bidasanzwe”.

Yabwiye BBC ati: “Ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere zigaragazwa no kugwa kw’imvura idasanzwe kandi yabura nabwo ikabura bidasanzwe, ni ibyo birimo gutera ibi turi kubona”.