Uko Sonia Iraguha yafatiye urugero kuri nyirakuru agashinga akabari 'mu bicu' bya Kigali

    • Umwanditsi, Yvette Kabatesi
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Rwiyemezamirimo w'umukobwa Sonia Iraguha, washinze resitora ifatanyen'akabari, avuga ko nubwo uyu ari umurimo mu Rwanda wiganjemo abagabo bitamuca intege.

Iraguha, w'imyaka 31, ni nyiri Bicu Lounge, iri rwagati mu mujyi wa Kigali.

Ati: "Bicu mbese ni mu bicu. Tuhita Bicu kubera turi kuri 'étage'[igorofa] ya karindwi, ubona mbese ibicu, ubona n'imisozi... mbese ubona 'view' nziza y'i Kigali.

"Mu bintu byose jyewe nshyiramo umwete, nkakora... nshaka ko dutera imbere."

Iraguha, ufite impamyabumenyi ya kaminuza yo mu cyiciro cya 'masters' y'i Paris mu Bufaransa aho yize ibijyanye no kuyobora ubucuruzi buhenze, avuga ko akiri umwana urugero yarufatiye kuri nyirakuru, wari ufite hoteli i Kigali.

"Namurebaga akora, ari mu gikoni, ari kuri 'réception', mbese ni nkaho nabibonaga ariko simbitekereze ko nanjye nabikora ariko yanyerekaga ko umuntu agomba gukora. Ni cyo kintu cya mbere mama mukuru [nyogokuru] wanjye yanyeretse."

Iraguha avuga ko nubwo nyirakuru yapfuye mu mwaka ushize, "ariko nagize Imana ko naharangije, tugafungura akaza akahareba, akaharira, akishima, akabona ko na we umwuzukuru ari gukomeza, ndigukomeza mu murage we mu kwakira abantu, kubakira nkaho na we [na bo] ari 'famille' [umuryango] mbese".

Ati: "Abakozi, abo nkoresha, bose, mbashyiramo ko nyine bagomba kwakira umuntu nkaho ari 'famille'. Iyo mwakiriye umuntu neza... ahita yumva yisanzuye."

Avuga ko mu kabari ke bibanda ku binyobwa biva mu mbuto zera mu Rwanda, ndetse ngo 95% y'abakozi akoresha ni abagore.

Ati: "Ndi umukobwa, nagendaga ndeba muri za resitora zindi nkabona ntabwo mbona abagore benshi. Birumvikana ubu byarahindutse, ubu turi kubibona byarahindutse, ariko nashakaga ko nintangira business, nibona mu bakozi banjye, nibonamo ko na bo bashoboye...mu gikoni atari abagabo gusa, abagore nabo bashoboye, mu kabari atari abagabo gusa, abagore na bo bashoboye."

Bikunze kuvugwa ko kimwe mu bituma ba nyir'utubari bakoresha abagore n'abakobwa ari ukugira ngo banakurure abakiliya, ariko Iraguha we avuga ko ibyo atari byo yagendeyeho, ko atari ukubashyira "hariya bagasekera abantu" gusa.

Aseka, ati: "Oya, wapi.

"Ni byo numva hano hanze byo byo, ariko ntabwo ari yo mpamvu [nabahaye akazi].

"No mu 'bar' [akabari], nazanye umuntu uvuye muri Kenya ngo abigishe. Abigishe 'basique' [iby'ingenzi] y'ibintu byose...Abanjye, yaba umuseriveri [serveur] yaba uwo muri 'bar', anyura muri iyo 'training' [amahugurwa], akaza azi ikintu cyose."

Nyamwiza Cécile, umuyobozi w'igikoni muri Bicu Lounge, aratunganya amafi ayakatamo ibice, akuramo amabarafu – igikorwa kizwi nka "mise en place" muri aka kazi, "kugira ngo igihe icyo ari cyo cyose umukiliya aje ahite ayibona byihuse", nkuko Nyamwiza abivuga.

Ati: "Boss wanjye ni umukobwa na we. Urumva ko na we icyizere yigiriye cyo kuba yashinga 'business' akabona irakora, yatekereje ko n'umukobwa mugenzi we nyine na we ashobora kumukorera kandi na we bikagenda neza. Rero antera imbaraga zo kuba nyine nanjye niyizera nkavuga nti 'ndashoboye, nshobora gukora ikintu kandi kikagenda neza'. Kandi ni ko bimeze."

Hakizimana Dieudonné ni umwe mu bagabo bacye bakora hano muri Bicu Lounge, aho akora mu gikoni.

Avuga ko ari bwo bwa mbere muri aka kazi akoranye n'abakozi biganjemo abagore n'abakobwa. Ati: "Usanga henshi bavuga ko abakobwa badashoboye, ariko nasanze bashoboye. Nasanze ari byiza, bituma n'abandi bakobwa batinyuka."

Ubucuruzi bw'akabari mu Rwanda burakiganjemo abagabo, ndetse abagore n'abakobwa baburimo akenshi ntibabonwa neza muri sosiyete.

Ariko Iraguha avuga ko ibyo bitamuca intege, ati: "Ni byo cyane, abantu hari igihe ubabwira gutyo [akazi ukora], bagahita bakureba ukundi.

"Ariko na byo bitangira ku myitwarire n'uko warezwe. Nagize Imana ko narezwe n'abagore bakomeye, bazi ubwenge, bigirira ishema [icyizere] kandi banshyiragamo ikintu cyo gukora.

"Mu bintu byose umuntu azajya akubona agucire urubanza cyangwa akurebe agahita mu mutwe atekereza, agushinja uko ashaka. Ariko icya mbere ni uko [ukuntu] wowe umwereka [umwiyereka] cyangwa uko wowe witwara.

"Mu bintu byose jyewe nshyiramo umwete, nkakora, nkavuga ko byose ni ha handi umuntu azatekereza ibyo atekereza ariko naza akandeba akansanga iwanjye ndikwandurura [gukuraho amasahani yaririweho], mbese nanjye ndi muri 'bar' ndi gukora 'cocktail', azabona ko jyewe nafunguye resitora-bar mbikunze, nshaka kugakora [akazi], nshaka ko dutera imbere, bagahita babona ko ibyo baba banshinja atari byo."