Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Iby'abanseka ntabwo mbitindaho – Umukobwa w'umubaji mu Rwanda
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Mu gihe ubuzima bugenda burushaho guhenda ndetse n’imirimo ikaba mikeya, rumwe mu rubyiruko rw’abakobwa mu Rwanda rusanga nta mirimo igomba guharirwa abasore cyangwa abagabo.
Itsinda ry’abakobwa bo mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo riri mu biyemeje guhinyuza iri hame batangira kuyoboka ububaji, umwuga wakorwaga n’abagabo ku bwiganze buri hejuru.
Kuri ubu aba bakobwa bavuga ko bashobora kwibeshaho kandi ko basanga abagabo nta byinshi babarusha muri aka kazi.
Imirimo isaba ingufu nyinshi nk’irebana n’iyo mu bwubatsi yasaga n’umwihariko w’igitsina-gabo, naho abagore bagakora imirimo yoroheje.
Iri tsinda ry’abakobwa barindwi ryiyemeje gukora ibitamenyerewe ryinjira mu mwuga w’ububaji.
Niyigena Florence w’imyaka 26, avuga ko yinjiye muri uyu mwuga benshi bita uw'abagabo kandi ko nta kibazo bimuteye.
Ati: ‘’Akazi kose ni akazi. Ugomba gukoresha imbaraga kuko nta kazi katagomba imbaraga’’.
Mukabunani Marie-Claire amaze amezi atanu yinjiye muri uyu mwuga, yemeza ko amaze gutera intambwe.
Aviga ati: "Iyo nkoze akameza nkabona umuguzi, ampa amafranga yo kwiyitaho, nkabona amavuta yo kwisiga ntaruhije ababyeyi cyangwa ngo nyasabe abasore."
Iradukunda Jeannette, w’imyaka 25, na we ni umwe muri abo 7 biyemeje kuyoboka ubu bajiji.
Amaze imyaka itanu muri aka kazi nyuma yo kubura ubushobozi bwo gukomeza kaminuza.
"Ibyo kuba hari abanseka ntabwo mbitindaho cyane kuko iyo ntari mu kazi mba nsa neza nk’abandi bakobwa."
Kugira ngo bagere kuri uru rwego, aba bakobwa babikesha umugabo w’igikwerere Fabien Harindimana umaze igihe kinini mu bubaji. Ni we watoje aba bakobwa ndetse akanabafasha kubona imirimo n’amasoko y’ibyo bikoze.
Harindimana ati: "Kuvuga ngo si iby’abakobwa [...] ni ibyabo ahubwo babikora neza, hari n’abahungu barusha".
Hatabayeho impamvu yatungurana, aba bakobwa bavuga ko badashobora kureka akazi k’ububaji.
Uretse kuba bubaha amafaranga, bavuga ko ububaji bwanabarinze ubuzererezi rimwe na rimwe bugira ingaruka nko gutwita inda zitateganijwe no kwishyingira imburagihe.
Ibarura ry’abaturage riheruka ryerekanye ko mu Rwanda abagore bagize 51.5% na ho abagabo bakaba 48.5%.
Kuba abagore ari bo benshi bivuze ko ari na bo benshi bakeneye imirimo kandi mu myuga hakaba ari ho honyine bigishoboka gushakishiriza.