Menya uno Munyarwandakazi yaminuje mu buganga ariko aza kwiyegurira ubuhinzi bwa kawa

    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Ku kuba yarize ubuganga ariko akaba yarinjiye mu buhinzi, Agnes Mukamushinja avuga ko bishoboka gukora ikintu nubwo waba utaraminuje muri cyo, gusa ngo bisaba kubishyiramo imbaraga.

Kuri we ubuhinzi ni ishoramari ryiza dore ko rinamufasha guhindura imibereho y'abaturage, mu gihe ubu agura umusaruro w'abahinzi b'ikawa bagera ku bihumbi 3000, akawutunganya mbere yo kuwohereza mu mahanga.

Ni mu murenge wa Bukure, mu karere ka Gicumbi, aho Mukamushinja ahinga kandi akanatunganyiriza uno musaruro w'ikawa mbere yo kuyohereza mu mahanga.

Ibitanda byanitseho ikawa biragaragara kuri uwo musozi, abakozi benshi biganjemo abagore bazisanza kugira ngo zigerweho n'izuba ridakunze kuba ryinshi muri aka gace.

Uyu munsi Mukamushinja ni umuhinzi akaba n'umushoramari nyamara yize ndetse anakora ibigenge no gucuruza imiti mu gihe kitari gito. Byagenze gute kugira ngo ahindure umwuga .

"Data yakoze mu bya kawa kuva kera. Ni we wigishaga abaturage bo kuri iyi misozi uko bayitaho, ni we wabateguriraga ingemwe. Byatumye ngenda mbikunda, ndabyiga gahoro gahoro ….uwo mbashije kubona ufite ubumenyi nkamubaza."

Agnes ni umuhinzi w'ikawa ariko iyo asarura ntiyahaza uruganda rwe rwa NOVA COFFEE. Uretse umusaruro we anagura ikawa y'abahinzi bagera ku bihumbi 3000 bo mu mirenge ya Bukure na Giti yombi yo mu karere ka Gicumbi.

Mu bakozi basaga 500 Mukamushinja, akoresha igice kinini (nka 90% ni abagore bakomoka mu duce twegereye uruganda rwe. Mukamushinja avuga ko uretse inyungu z'iubucuruzi ashaka no guhindura imibereho y'ubukungu bw'aka gace kiganjemo abakene .

"Umugore icyo ashatse gukora aracyitondera, akagishyiraho umutima n'imbaraga ze zose. Ntiwamuha akazi gasaba imbaraga zirenze ariko ibijyanye n'ubushishozi nko kwita ku isuku y'ikawa abikora neza cyane".

Judith Muhawenimana, umunyeshuri w'imyaka 19 twahuye yaje gukora by'igihe gito kuko ari umunyeshuri. Ngo yifuza kunganira ababyeyi be kandi ubu ni uburyo bwiza yari abomye hafi ye.

"Mu kiruhuko banyemerera kuza gukora. Amafranga mbonye nko mu gihe cy'ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi amfasha kwigurira bimwe mu bikoresho by'ishuri ndetse hari n'igihe nitangira igice cy'Amafranga y'ishuri(school fees). Urumva ko ababyeyi mba ntabagoye cyane."

Ntabwo ari ikintu kimenyerewe kubona umugore winjiye mu ishoramari rinini nk'irya Mukamushinja. Gusa we asanga ngo atari igitangaza yakoze kandi ngo n'abandi bagore babishobora.

"Erega umugore ntacyo atashobora gukora. Iyo afite umuryango umushyigikiye ndetse n'umutekano kuko ntawakora umushinga nk'uyu ahari amahoro make.

"Rwose nashishikariza n'abandi bagore gutinyuka kuko amahirwe arahari. Ku bijyanye n'igishoro ho, kenshi twiyambaza za banki."

Agnes Mukamushinja ni umwe mu bashoramari benshi biyemeje kwinjira mu buhinzi bwa Kawa.

Ikawa yoherezwa mu mahanga ni kimwe mu byo igihugu gishingiyeho mu kwinjiza amadevize akenewe cyane mu bukungu nbw'igihugu.

Uyu watangiye kwita kuri kawa muri 2015 avuga ko yifuza guhindura ubukungu bw'aka karere k'imisozi miremire ndetse NOVA Coffee ikagira uruhare mu mibereho y'abaturage b'aho dore ko ari na bo bayiha umusarurro.

Avuga ku mwuga yahoze akora ujyanye n'ubuganga, Mukamushinja avuga ko aticuza kuba yarahinduye akaba umuhinzi kuko byose ari ishoramari kandi abishoboye.