Ukraine: Zelensky yamaganye 'iterabwoba' ry'Uburusiya mu ijambo yagejeje kuri ONU

Umuriro ku nyubako urimo kuzimywa n'abazimya inkongi

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abazimya inkongi n'abakora ubutabazi barimo gutabara inyubako yarashweho igisasu cya misile rwagati mu murwa mukuru Kyiv

Perezida Volodymyr Zelensky yashinje Uburusiya gukora "ibyaha byibasira inyokomuntu" nyuma yuko ibindi bisasu bya misile byabwo biteje ibura ry'umuriro w'amashanyarazi mu bice bitandukanye bya Ukraine.

Mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo bw'iyakure, yabwiye akanama k'umutekano k'umuryango w'abibumbye ko "umuvuno w'iterabwoba" w'Uburusiya watumye "abantu babarirwa muri za miliyoni basigara nta ngufu z'amashanyarazi bafite, nta bushyuhe [bwo mu nzu], nta mazi", muri iki gihe cy'ubukonje buri munsi ya dogere zeru (-0).

Ukraine yavuze ko ibi bitero bishya byishe abantu nibura barindwi.

Ikoranabuhanga rya internet na mudasobwa ryahagaze mu bigo by'ingufu za nikleyeri.

Ibyo bigo bitatu by'ingufu za nikleyeri bikigenzurwa na Ukraine byavuye ku muyoboro w'amashanyarazi.

Ndetse n'ikigo cy'ingufu za nikleyeri cya Zaporizhzhia - cya mbere kinini i Burayi - byongeye kuba ngombwa ko gicungira kuri za moteri z'amashanyarazi zikoreshwa n'ibitoro bya mazutu (diesel) kugira ngo gishobore gukoresha ibyuma bikonjesha byacyo hamwe n'ibikoresho by'ingenzi by'umutekano wacyo.

Ikigo mpuzamahanga cy'ingufu za nikleyeri (IAEA) cyavuze ko gihangayikishijwe cyane n'ikigo cy'ingufu za nikleyeri cya Zaporizhzhia kigenzurwa n'Uburusiya, cyagiye cyangizwa no gukomeza kuraswaho.

Ku wa gatatu, igihugu cya Moldova (Moldavie) gituranye na Ukraine na cyo cyagize ikibazo gikomeye cy'ibura ry'umuriro w'amashanyarazi, ariko nticyarashweho.

Mu gihe ubukonje bwinshi burimo gutangira, Uburusiya bwakajije umurego w'ibitero ku bikorwa-remezo by'ingufu z'amashanyarazi bya Ukraine.

Abategetsi bavuga ko misile z'Uburusiya kuri za stasiyo z'amashanyarazi za Ukraine zateje kwangirika "kunini cyane" ndetse zituma igice kirenga kimwe cya kabiri (1/2) cy'umuyoboro w'amashanyarazi w'igihugu gisigara gicyeneye gusanwa.

Ibura ry'amashanyarazi i Lviv

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Ibura ry'amashanyarazi ryatumye umujyi wa Lviv wo mu burengerazuba bwa Ukraine ujya mu mwijima

Ku wa gatatu nijoro, Zelensky yavuze ko ibintu mu murwa mukuru Kyiv byari "bigoye cyane" kandi ko ibikorwa bikomeza mu ijoro mu gusubizaho umuriro w'amashanyarazi.

Umukuru (Mayor) w'umujyi wa Kyiv Vitali Klitschko yavuze ko nibura 80% by'abaturage bawo nta mashanyarazi n'amazi yo mu nzu bafite.

Ariko Zelensky yavuze ko imijyi imwe yindi yarashweho misile z'Uburusiya yashoboye gusubizaho amashanyarazi, harimo nk'imijyi ya Lviv, Odesa na Cherkasy.

'Amayeri y'ubugwari kandi atari aya kimuntu'

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ambasaderi w'Amerika muri ONU Linda Thomas-Greenfield yavuze ko Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin arimo "gukoresha ubukonje bwinshi nk'intwaro" yo guteza akababaro kenshi cyane.

Yagize ati: "Nyuma yo kugorwa ku rugamba, Uburusiya ubu burimo gukoresha amayeri y'ubugwari kandi atari aya kimuntu ahana [guhana] abagabo, abagore n'abana ba Ukraine".

Mu karere ka Zaporizhzhia ko mu majyepfo, uruhinja rwishwe ubwo misile yakubitaga ku cyumba ababyeyi babyariramo kwa muganga, nkuko byavuzwe n'inzego zikora ubutabazi bwihuse.

Jenerali Valeriy Zaluzhnyi - umukuru w'igisirikare cya Ukraine - yavuze ko Uburusiya bwarashe misile 67 zo mu bwoko bwa 'cruise missiles', ubwirinzi bw'ikirere bwa Ukraine bushobora guhagarika misile 51 muri izo.

Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko Uburusiya bwongeye gukoresha indege ntoya z'intambara zitarimo umupilote, zizwi nka drone.

Dmitry Peskov, umuvugizi w'ibiro bya Perezida w'Uburusiya - Kremlin, nta cyo yavuze kuri ibyo bitero ubwo yakoreraga uruzinduko mu murwa mukuru Yerevan wa Armenia, ariko yavuze ko "ejo hazaza no kugera ku ntego kw'igikorwa cyihariye" - imvugo Uburusiya bukoresha ku ntambara muri Ukraine - "ntibishidikanywaho".

Uburusiya bwavuze ko kugaba ibitero ku muyoboro w'amashanyarazi wa Ukraine bishobora guca intege ubushobozi bwayo bwo kurwana no gutuma abategetsi bayo berekeza ku meza y'ibiganiro.

Ukraine ni yo yasabye ko haba iyo nama y'akanama k'umutekamo ka ONU, ndetse Zelensky yashishikarije ONU gukora ibirenzeho mu gufasha Ukraine.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yanditse ko ibitero by'Uburusiya ku bikorwa-remezo bya gisivile ari icyaha cyo mu ntambara, nyuma y'amagambo nk'ayo yari yavuzwe n'Amerika.