'Kuri demokarasi yaza agafata amasomo iwacu' – Muyaya asubiza ibyavuzwe na Kagame

Umuvugizi wa leta ya DR Congo yavuze ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ‘nta bubasha afite bwo kugira icyo avuga ku matora’ [ya Congo] kandi ko yayigiraho demokarasi. 

Patrick Muyaya yasubizaga ibyavuzwe na Kagame kuwa gatatu wavuze ko Tshisekedi ‘atatsinze amatora ya mbere’ kandi arimo gushaka ‘ubundi buryo amatora akurikiyeho yasubikwa’ ashinja u Rwanda uruhare mu birimo kuba mu burasirazuba bwa Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane i Kinshasa, Muyaya yavuze ko mbere yo kuvuga ku matora ya Congo, Kagame yari kubanza kureba ku burenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage we yemeza ko bitaba mu Rwanda.

Yanenze kuba Kagame yarakoresheje referandumu yo guhindura Itegeko-Nshinga bigatorwa kuri 99% aho “bemeje igisa na perezida w’ubuzima bwose kuko yishyiriyeho uburyo bwo kuguma ku butegetsi kugeza mu 2034.” 

Muyaya yagize ati: “Byaba byiza mbere na mbere ko areba iwe, niba abaturage bafite uburenganzira bwo kuvuga, niba bisanzuye kwigaragambya, niba ashobora kwihanganira abatavuga rumwe n’igitekerezo cye rukumbi.” 

Yongeraho ati: “Ndibaza ko ku bijyanye na demokarasi ku isi ni uwa nyuma ku rutonde, birazwi.” 

Mu magambo ye, Muyaya yashinje Perezida w’u Rwanda gufasha M23 yita uwo mutwe “abasirikare be”, yamushinje kandi ko agamije “guhungabanya Tshisekedi mu bya politike” 

Ati: “Ntabwo ari uguhungabanya Congo mu by’umutekano gusa ahubwo ni no kwivanga mu matora ataha.” 

Yongeraho ati: “Nibaza ko ku bijyanye na demokarasi n’ubundi yafata isomo iwacu…byatuma arushaho kurangwa na demokarasi no kureka abanyarwanda bakisanzura.” 

Umwuka mubi wa politiki urakomeje hagati ya Kigali na Kinshasa, mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kurwana n’ingabo za leta mu bice bya Rutshuru aho wigaruriye ahantu hanini. 

Kinshasa ishinja Kigali gufasha uwo mutwe ibyo Perezida Kagame yahakanye mu ijambo rye kuwa gatatu, avuga ko uwo mutwe ugizwe n’abanyecongo kandi ari ikibazo cya Congo.

Umuhate wa diplomasi wo gukemura iki kibazo urimo gukorwa na Perezida wa Angola ndetse n’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba kugeza ubu nta musaruro uratanga. 

Abategetsi bavuze ko mu gihe gukemura ikibazo mu buryo bwa politiki byananirana hazakoreshwa ingufu mu gihe muri DR Congo hakomeje koherezwa ingabo z’akarere zifite inshingano yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.