Félicien Kabuga: Urubanza rwe rwakomeje atari mu rukiko, umwunganizi we ahata ibibazo umushinja

Umunyamategeko Françoise Matte, umwe mu bunganira Kabuga

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB LIVE EVENT IRMCT

Insiguro y'isanamu, Umunyamategeko Françoise Matte, umwe mu bunganira Kabuga, ubwo yahagata ibibazo umutangabuhamya ushinja Kabuga

Urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside rwakomeje kuri uyu wa gatatu i La Haye mu Buholandi mu rugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, rukomeza we adahari.

Iburanisha rya mu gitondo ryibanze ku kubaza ibibazo (cross-examination) umutangabuhamya ushinja Kabuga.

Umunyamategeko Françoise Matte, umwe mu bunganira Kabuga, ni we wabajije ibibazo uwo mutangabuhamya, ariko ahita asaba ko iki cyiciro cy'iburanisha gishyirwa mu muhezo mu kwirinda ko umwirondoro w'uwo mutangabuhamya w'umugore wahava ushyirwa ku karubanda.

Icyo cyifuzo cye cyemewe n'umucamanza Iain Bonomy uyoboye inteko y'abacamanza barimo kuburanisha uru rubanza.

Mbere yaho, umucamanza Bonomy yari yamenyesheje urukiko ko Kabuga yahisemo kutitabira iburanisha rya nanone, ku mpamvu umucamanza atatangaje.

Umutangabuhamya ushinja Kabuga yabajijwe ku gace ka Gatsata avuga ko umuryango we wari utuyemo, abazwa kuvuga uko kari kameze, niba yavuga ko kari gatuwe n'Abatutsi benshi kurusha utundi two muri Kigali, avuga ko kari hafi cyane y'umujyi kandi ko kari kazwi cyane, ariko ko atavuga ko ari ko kari gatuwe n'Abatutsi benshi kurusha utundi.

Yanavuze ko kuri radio-televiziyo RTLM hatangazwaga ibitari ukuri ko se yahaga amahugurwa akanafasha abantu kujya mu gisirikare cy'Inkotanyi.

Yabajijwe ku gisa nko kwivuguruza kuri umwe mu bo bari baturanye uvugwa ko yitwa Polepole wagiye mu Nkotanyi hanze y'u Rwanda hagati ya 1992 na 1993, mu gihe mu nyandiko y'ubuhamya avuga ko yagiye mu kwezi kwa kabiri cyangwa ukwa gatatu mu 1994.

Yavuze ko ibyo kujya mu Nkotanyi ari ibyatangazwaga na RTLM, ko icyo azi ari uko uwo muntu yari yaravuye aho bari batuye ariko ko bishoboka ko atari yarambutse umupaka, ko ashobora kuba yarakoranaga n'Inkotanyi ari mu gihugu.

Yabajijwe niba hari abantu babaga aho bari batuye bakoranaga n'Inkotanyi, ati: "Ibyo ntabwo mbizi".

Gusa avuga ko cyari igihe cy'umutekano mucye, kuburyo hari ubwo abantu batararaga mu ngo zabo, ikindi gihe nabwo bakirirwa ahandi bakaza baje kuryama.

Ifoto yafashwe muri videwo yo mu gihe urubanza rwa Félicien Kabuga rurimo kuba, yerekana abacamanza mu rubanza rwa Kabuga

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB LIVE EVENT IRMCT

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yabajijwe kandi ku mirwano avuga ko yigeze kuba, atari rimwe, mbere yaho mu mwaka wa 1994 hagati y'Interahamwe n'abasirikare ba FPR mu ishyamba ryari nko mu rugendo rw'iminota 10 n'amaguru avuye mu gace yari atuyemo ko majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kigali.

Ni mu gihe aho hantu hari intera y'ibirometero uvuye aho Inkotanyi zari zicumbitse mu nyubako izwi nka CND ku Kimihurura.

Yavuze ko iyo yari inzira Inkotanyi zanyuragamo zivuye ku Mulindi wa Byumba kuzana inkwi zo gucana, avuga ko yabwiwe ko iyo mirwano yabaye ari nijoro kandi ko amasasu abantu bayumvise mu bice bari barimo.

Yasabwe niba yakwerekana ku ikarita ya Kigali aho CND yari iherereye, ati: "Ndabona bingoye".

Umunyamategeko Françoise Matte yongeye gusaba ko iburanisha rishyirwa mu muhezo, kuko yiteguraga kubaza uwo mutangabuhamya ibibazo birimo n'umwirondoro wa se, byashoboraga gutuma uwo mutangabuhamya amenyekana.

Iburanisha ryongeye kuva mu muhezo ubwo umucamanza uyoboye iburanisha yavugaga ko urubanza rukomeza saa saba (13:00) ku isaha yaho ari na yo yo mu Rwanda, humvwa ubundi buhamya bushinja Kabuga.

Urubanza rwa Kabuga rwatangiye kuburanishwa ku itariki ya 29 y'ukwezi gushize kwa cyenda.

Uyu mugabo w'imyaka 86, wahoze ari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda, yafatiwe i Asnières-sur-Seine, hafi y'i Paris mu Bufaransa, ku itariki ya 16 y'ukwezi kwa gatanu mu 2020.

Hari nyuma y'imyaka irenga 20 yari ishize ashakishwa n'ubucamanza mpuzamahanga.

Kabuga aregwa ibyaha bya jenoside, we akaba yarabihakanye.