Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Urubanza rwa Diddy ruzatangira ryari? Ibyo kumenya ku bibazo bye mu mategeko
- Umwanditsi, Nadine Yousif, BBC News, na Emma Vardy imbere muri sentare
- Igikorwa, BBC News
Sean ‘Diddy’ Combs, umwe mu baririmbyi bakomeye b’injyana ya Rap n’abaherwe muri muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azaburanishwa ku byaha bishingiye ku gitsina n’indonke zinyuranye n’amategeko.
Mu iburanisha ryo ku wa Kane Combs yagiyemo, umucamanza yanzuye ko urubanza rwe ruzatangira ku itariki ya 5 z’ukwa Gatanu mu mwaka utaha [2025].
Combs, wari wambaye impuzankano y’abafungwa y’ibara ry’ikigina, yicaye iruhande rw’abamwunganira mu mategeko igihe umucamanza yavugaga ku buryo bwo gutegeka abanyamategeko n’abashinjacyaha kutaganira kuri ibi birego mu ruhame cyangwa mu itangazamakuru.
Abo mu muryango wa Combs bari bicaye ku ntebe mu cyumba cy’urukiko. Uyu muririmbyi yarababwiye ati “Ndabakunda”, barimo n’abana be batatu b’abakobwa, abahungu batatu na nyina. Yanashyize ukuboko kwe ku mutima inshuro nyinshi akora ikimenyetso cy’isengesho.
Ikiyongera kuri uru rubanza rw’ibyaha, Combs ari no kuregwa n’abantu mirongo bamushinja ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no kwigirizwaho nkana mu buryo bw’inyungu bushingiye ku gitsina.
Combs yavuze ko atemera ibyo aregwa mu rubanza kandi abanyamategeko be bamye bavuga ko ari umwere, bita ibi byaha “ibinyoma no gusebya”.
Dore incamake y’ibibazo bye mu rwego rw’amategeko.
Urubanza rwa Diddy ruzaba ryari?
Ku wa Kane, umucamanza Arun Subramanian yashyize iburanisha mu kwezi kwa Gatanu, kandi ruzabera I Manhattan. Ku wa Kane yari inshuro ya gatatu Combs agiye mu rukiko kuva yatabwa muri yombi. Umushinjacyaha Emily Johnson yabwiye umucamanza ko guverinoma izakenera ibyumweru bitatu byo gusobanura ikirego.
Umunyamategeko wunganira Diddy, Marc Agnifilo yavuze ko uruhande rwe ruzakenera icyumweru. Igihe iburanisha ryarangiraga, bamwe mu bashyigikiye Combs baritegerereje ku muryango bizera ko bashobora kumubona igihe yaherekezwaga akavanwa ku rukiko.
Diddy ashinjwa iki?
Umuraperi ashinjwa ibyaha mu rukiko ku rwego rw’igihugu. Anaregwa kandi ibindi byaha byinshi byajyaywe mu nkiko n’abantu ku giti cyabo bamushinja kubakomeretsa no kubonona. Mu rubanza rw’ibyaha mpanabyaha, Combs yashinjwe gushimuta, guha abantu ibiyobyabwenge no guhatira abagore mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina, rimwe na rimwe akoresheje imbunda cyangwa kubatera ubwoba bushingiye ku rugomo.
Mu gitero cyagabwe ku muturirwa we I Los Angeles, polisi yahabonye ibikoresho yavuze ko byagombaga gukoreshwa mu mibonano mpuzabitsina ihuriwemo n’ikivunge (orgies) mu kizwi nka “freak offs”, harimo n’ibiyobyabwenge ndetse n’amacupa y’amavuta y’abana 1.000. Combs kandi anaregwa anakurikiraywe mu bindi birego ashinjwamo ibyaha by’ifata ku ngufu no gusagarira.
Tony Buzbee, umunyamategeko wo muri leta ya Texas ukurikirana bimwe muri ibi birego, yavuze ko abanda bagore 100 n’abagabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batanze ibirego cyangwa se bazabitanga mu gihe kiri imbere. Bwana Buzbee avuga ko bamwe bashinja uyu muherwe w’umuraperi. Bamwe bavuga ko ngo ibi byabaye bari mu myaka yo munsi y’ubukure, ndetse barimo n’abari ku kigero cy’imyaka icyenda gusa.
Ibibazo bya Bwana Combs mu rwego rw’amategeko, byatangiye igihe yaregwaga n’uwahoze ari umukunzi we, Cassandra Ventura, uzwi ku izina rya Cassie, mu mpera za 2023. Yamushinje kumuhohotera no kumufata ku ngufu. Icyo kirego cyacyemuwe mu bwumvikane bw’amafaranga ataratangaje ingano nyuma y’umunsi umwe gusa gitanzwe, Bwana Combs yagumanye ubwere bwe.
Mu byumweru byakurikiyeho, abanda bagore benshi batanze ibirego bashinja Bwana Combs ihohotera rishingiye ku gitsina, birimo n’ibirego byo mu myaka ya 19911. Umwe muri bo yavuze ko igihe yari afite imyaka 17, “yashimuswe” “agafatwa ku ngufu n’ikivunge” n’uyu muraperi ndetse n’abandi babiri.
Bwana Combs, yasubije urwo ruhuri rw’ibirego mu itangazo ku rubuga rwe rwa Instagram mu kwa 12, yandika ati: “BIRAKABIJE BIRAKABIJE” “Sinigeze nkora ibintu bibi biri kuregwa. Nzarengera izina ryanjye, umuryango wanjye n’ukuri.” Nyuma y’amezi icyenda yatawe muri yombi ajyanwa mu rukiko.
Diddy ubu ari he?
Bwana Combs afungiwe muri kasho ya Metropolitan Detention Center I Brooklynm muri Leta ya New York kuva ku itariki ya 16 z’ukwa Cyenda. Abanyamategeko be basabye ko arekurwa mbere y’urubanza bavuga ubuzima bubi muri gereza. Umucamanza muri New York ku rwego rw’igihugu yanze ubwo busabe, avuga ko Bwana Combs “ateye inkeke zikomeye zo gufata indege [gucika]”.
Hazakurikira iki mu runza rwa Diddy?
Ku wa Gatatu, abanyamategeko be basabye urukiko kwanga kwakira videwo yo muri 2016, yerekana Bwana Combs akubita uwahoze ari umukunzi we Cassie Ventura igiye yari aryamye hasi muri hoteli.
Bavuga ko guverinoma yagize uruhare mu kuyoherereza televiziyo ya CNN kandi ko “yononnye imbanzirizarubanza ku buryo bwatuma Combs adacibwa urubanza ruboneye”.
Abanyamategeko ba guverinoma bahakana ko batanyereje ayo mashusho mu itangazamakuru, bavuga ko guverinoma itari iyifite mbere yo gutangazwa mu itangazamakuru mu kwa Gatanu.
Igihe iyi videwo yajyaga ahagararagara bwa mbere, Bwana Combs yasabye imbabazi agira ati:”Narabyanze ku buryo burenze wigihe nabikoraga.” Abanyamategeko be barasaba ko afungurwa by’agateganyo. Ku wa Kabiri, batanze ubujurire bavuga ko Bwana Combs yemeye “amabwiriza amubuza bimwe” yamubuza kuba ashobora gucika.
“Bwana Combs afatwa nk’’umwere. Yagiye I New York kwitanga ku rukiko kubera ko yari azi ko agiye kuregwa,” ni ko abanyamategeko be bavuze mu kirego. “Yafashe intambwe zirenze urugero mu kwerekana ko yiteguye kuburana no guhaka ibyaha, ko atazahunga.” Abanyamategeko kandi banavuga ko buri wese wagize uruhare muri “freak offs” yari mukuru kandi yabikoze ku bushake.
Diddy ashobora gufungwa aramutse ahamwe n’ibyaha?
Yego.
Bwana Combs ashobora gufungwa burundu aramutse ahamijwe ibyaha aregwa ku ndoke zitemewe n’amategeko. Ashobora no guhanishwa indi myaka 15 ku byaha byo gushimuta bishingiye ku gitsina.
Urubanza rwa Diddy ruzacibwa mu ruhame?
Imanza zose zo ku rwego rw’igihugu ziba zifunguye kuri rubanda, uretse mu bihe bidasanzwe igihe imanza zirimo amakuru akomeye yerekeye umutekano w’igihugu.
Kugeza ubu, imanza zose za Bwana Combs zari zifunguye ku itangazamakuru no kuri rubanda.
Ariko nta na rumwe rwacishijwe ku bitangazamakuru uko rwakabaye ruri kuba. Inkiko nyinshi zo ku rwego rw’igihugu ntizemera ibyuma bifata amashusho cyangwa ibyuma by’ikoranabuhanga mu cyumba cy’urukiko. Mu bisanzwe, abashushanya ibibera mu rukiko bajya mu maburanisha bagashushanya ibyabaye bakabiha itangazamakuru na rubanda.
Diddy ashobora kuregwa ibindi byaha?
Ntibisobanutse niba Bwana Combs azaregwa ibindi birego. Cyakora abashinjacyaha, bavuze ko iperereza rigikomeje kuba kandi banashishikarije abashobora kuba barahohotewe kuvugana n’abategetsi.