Gutabarizwa kwa Queen Elizabeth II: Charles 'yakozwe ku mutima birenze urugero' no kwifatanya n'umuryango we
James Gregory
BBC News

Ahavuye isanamu, EPA
Umwami Charles III w'Ubwongereza yavuze ko "yakozwe ku mutima cyane" no kwifatanya na bo kwo ku isi hose, akaba yabivuze mu butumwa bwo ku cyumweru, mbere yuko uwari Umwamikazi Elizabeth II atabarizwa (ashyingurwa) kuri uyu wa mbere.
Umwami yavuze ko we n'umugore we Camilla, ubu uzwi nka 'Queen Consort', bivuze umugore w'umwami, "twakozwe ku mutima birenze urugero" na buri muntu wese wafashe akanya ke akihanganisha uyu murwango w'Ubwami bw'Ubwongereza.
Yagize ati: "Mu gihe twitegura kumusezeraho bwa nyuma, ndashaka gufata aka kanya gusa ngo mvuge ngo murakoze".
Amasengesho yo gutabarizwa ko ku rwego rwa leta kw'uwari Umwamikazi Elizabeth II arabera mu rusengero rwa Westminster Abbey, guhera ku isaha ya saa tanu z'amanywa zaho (11:00 BST), ni ukuvuga saa sita z'amanywa (12h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Abantu bagera ku 2,000 bitezwe kwitabira uyu muhango, barimo abaperezida, ba minisitiri w'intebe, n'abo mu miryango y'ubwami yo mu mahanga, bose hamwe bagera kuri 500.
Aho muri urwo rusengero, Umwami ararangaza imbere igihugu mu gikorwa cyo kwibuka uyu Mwamikazi wamaze igihe cya mbere kirekire cyane ari ku ngoma mu Bwami bw'Ubwongereza.
Mu butumwa bwanditse bwatanzwe n'ingoro y'ubwami bw'Ubwongereza izwi nka Buckingham Palace, Umwami yagize ati:
"Muri iyi minsi 10 ishize, umugore wanjye hamwe nanjye twakozwe ku mutima cyane n'ubutumwa bwinshi bwo kutwihanganisha no kwifatanya natwe twakiriye buvuye muri iki gihugu n'ahandi ku isi.
"I London, Edinburgh, Hillsborough n'i Cardiff twakozwe ku mutima birenze urugero na buri muntu wese wafashe akanya ke akaza kunamira ugukorera rubanda kw'ubuzima bwe bwose kwa mama nkunda, nyakwigendera Umwamikazi.
"Mu gihe twese twitegura kumusezeraho bwa nyuma, ndashaka gufata aka kanya gusa ngo mvuge ngo murakoze ku bantu batabarika bifatanyije bakanahumuriza cyane umuryango wanjye nanjye ubwanjye muri iki gihe cy'agahinda".

Ahavuye isanamu, Royal Household/Ranald Mackechnie
Ifoto itari yarigeze ibonwa mbere y'Umwamikazi na yo yasohowe ku cyumweru n'ingoro y'ubwami ya Buckingham Palace.
Iyi foto, yafashwe na Ranald Mackechnie mbere yo kwizihiza mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka isabukuru y'imyaka 70 Umwamikazi yari amaze ku ngoma, igaragaza Umwamikazi afite akanyamuneza mu maso areba muri 'camera', mu rugo rwe rwo mu ngoro ya Windsor Castle.
Yari yambaye ikanzu y'ibara ry'ubururu, urunigi rwe yakundaga cyane ruzinzemo gatatu, amaherena n'imitako yo muri diyama iri ku ikanzu ye - iyi mitako ikaba ari impano y'igihe yari yujuje imyaka 18 y'amavuko yahawe na se George VI mu mwaka wa 1944, akaba yaranayambaye mu mwaka wa 2020 mu kwizihiza imyaka 75 yari ishize intambara ya kabiri y'isi irangiye.
Umwami Charles ku cyumweru nimugoroba yanakiriye i Buckingham Palace abakuru b'ibihugu bitabiriye uyu muhango wo gushyingura. Nyuma yaho saa mbili z'ijoro (20h) ku isaha yaho, hafashwe umunota wo kwibuka mu ngo no ku miryango (y'inzu) mu Bwongereza.
Muri iki cyumweru gishize, abantu babarirwa mu bihumbi batonze umurongo ngo barebe umugogo w'Umwamikazi bawusezeraho, iki gikorwa cyarangiye saa kumi n'ebyiri n'iminota 30 za mu gitondo (6h30) zaho kuri uyu wa mbere.
Uyu murongo wafunzwe ku bawujyaho bashya nyuma gato ya saa yine n'iminota 40 z'ijoro (22h40) zo ku cyumweru.










