Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Namibia: Ingabo zoherejwe guhangana n'umuriro wadutse muri parike y'igihugu
- Umwanditsi, Natasha Booty
- Igikorwa, BBC News
Namibia ivuga ko yohereje indege za kajugujugu hamwe n'abasirikare babarirwa mu magana kujya guhangana n'inkongi y'umuriro yangije kimwe cya gatatu (1/3) cya parike.
Parike y'igihugu ya Etosha ni imwe mu zisurwa na ba mukerarugendo benshi muri Afurika y'amajyepfo. Inarimo inkura zizwi nka 'black rhinos' ziri mu byago byinshi cyane byo gushiraho ku isi.
Minisiteri y'ibidukikije ya Namibia yemeza ko uwo muriro watangiye ku wa mbere w'icyumweru gishize ahantu batwikira amakara hanze y'imbibi za parike.
Nyuma y'icyumweru uwo muriro utangiye, ubu wageze no muri iyo parike ndetse wishe impongo nibura icyenda ndetse usenya aho inyamaswa ziba, unatwika ubwatsi bwazo mu turere twa Omusati na Oshana duhana imbibi na Angola.
Depite Likando Rodrick utavuga rumwe n'ubutegetsi aherutse kunenga leta ya Namibia kunanirwa kuzimya uwo muriro, avuga ko leta yagakwiye kuba yariteguye neza ndetse ashishikariza leta kongera ingamba z'igihe kirekire zo guhangana n'inkongi.
Minisitiri w'intebe wa Namibia Tjitunga Elijah Ngurare yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko mu nama yihutirwa yabaye ku wa gatandatu, hemejwe ko kohereza abandi basirikare 500 bo gufasha abazimya inkongi, abapolisi n'abakorerabushake bari aho hantu harimo gushya.
Parike y'igihugu ya Etosha, iri ku buso bwa kilometero kare 22,935, ni imwe muri za parike nini cyane muri Afurika. Ubuso bwayo bujya kungana hafi n'ubw'u Rwanda cyangwa ubw'u Burundi. Leta ya Namibia ivuga ko ba mukerarugendo bagera ku 200, 000 basura iyo parike buri mwaka.
Ibamo amoko 114 y'inyamaswa z'inyamabere, ndetse igendwamo n'inyoni amagana zigenda zimuka nyuma y'igihe runaka.
Inzobere zivuga ko imiriro y'agasozi ibaho mu buryo busanzwe ahantu h'ibigunda byumagaye, ndetse zemeza ko rimwe na rimwe inkongi ari igice cy'ingenzi cyo gutuma urusobe rw'ibinyabuzima rukomeza kubaho mu buzima bwiza – ko icy'ingenzi ari uko izo nkongi zikurikiranirwa hafi.