Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
'Ukuri kuzamenyekana'- Me Karuranga uburanira Micomyiza
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Icyemezo cy'urukiko cyo kuzajya kureba ahavugwa ko Micomyiza Jean Paul uburana ku ruhare muri jenoside yakoreye ibyaha, abamwunganira baravuga ko bizafasha urukiko kumenya ukuri ku bivugwa n'abatangabuhamya bamushinja.
Micomyiza Jean Paul yashinjwe kugira uruhare mu bwicanyi mu bice bitandukanye by'ahahoze ari umujyi wa Butare (ubu ni umujyi wa Huye), abatangabuhamya bamushinja bakavuga ko yayoboraga bariyeri yo kwa se umubyara, yamenyekanye nka bariyeri yo kwa Ngoga, mu murenge wa Cyarwa, iyo bariyeri ngo yicirwagaho Abatutsi.
Ibice bitandukanye abatangabuhamya bagiye bashinja Micomyiza ko yahakoreye ubwicanyi bigomba gusurwa n'urukiko ruri kumwe n'ababuranyi nk'uko rubitangaza. Iki gikorwa kizaba tariki 13 z'ukwezi kwa gatanu.
Maître (Me) Salomon Karuranga wunganira Micomyiza avuga ko gusura ibyo bice kw'ababuranyi atari ku busabe bwabo ko ari urukiko rushaka ko abacamanza n'ababuranyi bamanuka bakajya kureba aho ibyaha byakorewe ati: "Ni uburyo bwiza bwo kuburanisha twebwe ku ruhande rwacu twishimiye."
Urukiko rushaka kumenya niba ibyo abatangabuhamya bavuga bihura n'ukuri ugereranyije n'imiterere y'aho hantu.
Me Salomon avuga ko "ni byiza bidufasha twese kumenya ukuri".
Abatangabuhamya 8 bashinjura Micomyiza bose bashoje gutanga ubuhamya bwabo, imbonankubone bari mu rukiko, bavuga ko bari abaturanyi ba Micomyiza. Ikindi bahurizaho ni uko impfu z'abantu Micomyiza ashinjwa ngo nta ruhare yazigizemo, bakemeza ko nta n'uruhare yagize mu bwicanyi bw'Abatutsi muri Butare.
Muri bo 6 bafungiye muri gereza ya Mpanga kandi harimo abakatiwe igifungo cya burundu (nk'uko itegeko ribivuga uwakatiwe igifungo cya burundu yitwa umutangamakuru), abadafunze ni babiri.
Uretse iby'abatangabuhamya bamushinjura, abunganira Micomyiza bavuga ko bagitegereje ikindi kimenyetso bazifashisha mu kumushinjura.
Icyo kimenyetso ngo kigomba guturuka ku cyicaro cy'ishyaka rya FPR. Micomyiza avuga ko mu myaka ya 1990 yasuye ku Mulindi aho ingabo za FPR - Inkotanyi zari zikambitse nk'icyicaro cyazo gikuru, akemeza ko kuba yaragiye gusura FPR - Inkotanyi ku Mulindi muri ibyo bihe by'urugamba byerekana ko nta rwango "nari mfitiye Abatutsi".
Mu gihe urubanza rugikomeje, abunganira Micomyiza Jean Paul bakavuga ko bizeye badashidikanya ko icyo kimenyetso bazagihabwa ngo kuko ari bo ndetse n'urukiko bandikiye FPR basaba icyo kimenyetso.
Micomyiza Jean Paul woherejwe mu Rwanda n'igihugu cya Suwede (Suède) mu 2020 aregwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside no gusambanya abagore nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ibyaha we aburana ahakana.