DR Congo: Mu gihe ibiciro bya tin/étain byaguye kompanyi nini iyicukura i Walikale yongeye gufungura ibikorwa

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ibiciro by'icyuma cya étain/tin ku isoko mpuzamahanga byaramanutse ku wa gatatu, mu gihe kandi kompanyi ya Alphamin Resources Corp, imwe mu zicukura tin nyinshi ku isi muri DR Congo, yatangaje ko yongeye gufungura ibirombe byayobya Bisie muri Walikale.
Mu kwezi gushize, Alphamin - ifitwemo imigabane minini na kompanyi y'Abanyamerika, yahagaritse by'agateganyo ibikorwa mu birombe byayo bya Bisie kubera gusatira kwa M23 yari igeze muri Walikale-centre, kuri 60Km uvuye i Bisie mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.
Mu itangazo ryayo ryo ku wa gatatu, Alphamin yavuze ko "inyeshyamba zavuye muri Walikale zijya muri 130Km" uvuye ku birombe byayo, bityo ko yiyemeje gufungura ibikorwa byabo "mu byiciro".
Mu cyumweru gishize M23 yatangaje ko yavuye muri Walikale nk'uko yari yabitangaje mbere kugira ngo "ihe inzira umuhate w'ibiganiro by'amahoro" hagati yayo na leta ya Kinshasa, ibiganiro biteganyijwe i Doha muri Qatar.
Ibiciro bya étain/tin ku isoko rya London Metal Exchange (LME) ku wa gatatu byamanutseho 8.3% bigera ku $29,910 (agera kuri miliyoni 42,5 Frw) kuri toni imwe (metric ton) ya tin, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.
Walikale ni teritwari ikungahaye ku mabuye y'agaciro atandukanye arimo cyane cyane tin/étain.
Tin/étain ni iki?
Tin ni ubwoko bw'icyuma cyihariye cy'ibara rya feza (silver), kibasha guhindurwa byoroshye, kigakoreshwa mu gukora ibintu bitandukanye nka;
- Batiri (batteries) za telefone
- Ibyuma bimwe by'imodoka
- Gukora ibirahure
- Gukora amabati
- Imikebe ibikwamo ibiryo
- Ikoreshwa mu gufatanya ibindi byuma
- Gukora utwuma tw'ubuvuzi bw'amenyo
- Gukora imodoka zikoresha amashanyarazi
- Gukora za 'electronic circuits'
- Gukora za 'panneaux solaires/solar panels' (ibyuma bitanga ingufu z'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba)
Reuters ivuga ko kuva mu byumweru bishize Washington imaze iminsi ishyira umuhate mu gusaba ko Alphamin yongera gufungura muri Walikale.
Ivuga kandi ko ikibazo cy'ibirombe bya Bisie kiri mu byaganiriweho i Kinshasa mu ruzinduko rw'intumwa nkuru ya Trump kuri Afurika Massad Boulos mu cyumweru gishize.
Alphamin ubu yatangaje ko yongera kohereza abakozi ku birombe byayo ari na ko ikomeza kugenzura uko umutekano wifashe.
Kuva mu kwezi kwa mbere kugeza muri iki cyumweru Alphamin ivuga ko yohereje ku isoko ryo hanze toni 4,500 za tin, kandi ko izindi toni 280 ziri mu nzira.
Ibirombe bya Bisie byacukuwemo toni 17,300 za étain/tin mu mwaka ushize, zingana na 6% bya étain yose igurishwa ku isi.
Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri DR Congo banenga ko amabuye y'agaciromenshi acukurwa muri DR Congo muri rusange, no mu burasirazuba by'umwihariko, adateza imbere iki gihugu n'abagituye uko bikwiye.









