Washington 'yahaye Kigali na Kinshasa inyandiko ya mbere y'amasezerano y'amahoro'

Abategetsi i Washington batangaje ko bagejeje kuri Kinshasa na Kigali "umushinga wa mbere w'amasezerano y'amahoro" impande zombi zigomba kurebamo zikawemera cyangwa zikagira ibyo zisaba ko bihindurwa mbere y'uko ushyirwaho umukono.

Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump kuri Afurika yatangaje ko yavuganye na ba Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo na Paul Kagame w'u Rwanda.

Amakuru atandukanye yemeza ko Washington yahaye Kigali na Kinshasa iminsi micye yo kureba muri uwo mushinga w'amahoro bakawemeza cyangwa bakagira ibyo basaba ko bihindurwa.

Ni nyuma y'uko mu cyumweru gishize DR Congo n'u Rwanda, buri ruhande ruhaye Amerika inyandiko z'ibanze z'umushinga w'amahoro kugira ngo hakurwemo inyandiko ihuriweho izaba amasezerano y'amahoro.

Abasesenguzi bavuga ko Washington ishaka cyane kwihutisha iki gikorwa cyo kumvikanisha ubutegetsi bwa Kigali na Kinshasa, na yo igatangira ibikorwa bigamije inyungu za kompanyi zo muri Amerika mu bucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro muri ibi bihugu.

Boulos yagize ati: "Gukemura amakimbirane amaze igihe kirekire biragoye, ariko twiyemeje kubigeraho."

Boulos avuga ko nyuma yo guha Kishasa na Kigali inyandiko y'umushinga w'amahoro bazakorana n'impande zombi "mu kuwunoza kugira ngo tugere ku kumvikana".

Boulos avuga kandi ko yavuganye na Perezida Faure Gnassingbé wa Togo – wagenwe n'Ubumwe bwa Afurika nk'umuhuza muri iki kibazo – "ku ntambwe imaze guterwa", avuga ko yuzuza imihate y'Ubumwe bwa Afurika.

Kugeza ubu ibiri mu nyandiko z'uwo mushinga ushobora kuvamo amasezerano y'amahoro ntabwo bizwi, gusa Washington mbere yavuze ko ibyifuzo bya buri ruhande bigomba gushingirwaho muri ayo masezerano byitezwe ko ashobora gusinywa mu kwezi gutaha.

Kinshasa ishinja Kigali gutera DR Congo iciye mu gufasha umutwe wa M23, Kigali na yo ishinja Kinshasa gufasha umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali, buri ruhande ruhakana ibyo urundi rurushinja.

Iruhande rw'uyu muhate wa Washington habaye kandi ibiganiro hagati ya M23 na leta ya Kinshasa biyobowe na Qatar, Radio RFI ivuga ko aha na ho bigeze aho Doha yahaye izo mpande zombi umushinga w'amasezerano y'amahoro.

Imirwano hato na hato irakomeje

Mu gihe imihate yo kugera ku mahoro hagati y'impande zombi irimbanyije mu ntara ya Kivu ya Ruguru ku wa kane no ku wa gatanu havuzwe imirwano hagati y'umutwe wa M23 na Wazalendo mu gace ka Bambo na Kishishe muri teritwari ya Rutshuru.

Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko iyo mirwano yaguyemo abantu hafi 10 muri Bambo ubusanzwe hagenzurwa na M23.

Abarwanyi ba Wazalendo bo ku ruhande rwa leta bakomeza gukora ibitero shuma no gutega ibico abarwanyi ba M23 mu duce aba barwanyi ubu bamaze amezi menshi bagenzura.

Radio Okapi ivuga ko ubu bitazwi neza ugenzura agace ka Kishishe, isubiramo abahatuye bavuga ko hataboneka abarwanyi ba M23, mu gihe abandi bavuga ko hagenzurwa n'abarwanyi ba FDLR.