Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Kalehe: Rugwiza yapfushije abana batanu n'umugore, ndetse n'ababyeyi be
- Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Inkuru zibabaje z'ababuze ababo n'ibyabo i Bushushu na Nyamukubi ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu muri teritwari ya Kalehe ni nyinshi, iya Ahadi Rugwiza w'i Bushushu ni imwe mu zibabaje cyane.
Ntiyari yaraye iwe, ahageze kuwa gatanu asanga abana be bose n’umugore barengewe n’imyuzure y’imvura nyinshi yari yaraye iguye kuwa kane nijoro. Uretse umurambo w’umugore we n’umwana yari ahetse abandi bana be nta n’umwe arabona.
Abantu barenga 430 nibo bamaze gupfa no guhambwa nyuma y’iyi myuzure yo mu cyumweru gishize, imirimo yo gushakisha abandi barenga 5,000 bataraboneka irakomeje, nk’uko bivugwa na société civile ya Kalehe.
Rugwiza, umucuruzi w’amakara w’imyaka 38, wari utuye hafi y’icyambu ku kiyaga cya Kivu, uretse abantu be, n’inzu ye ndetse n'ububiko (dépôt)bw’amakara bwari iwe byose nta na kimwe yasanze ndetse ubu ntaho afite ho kwikinga.
Leta ivuga ko irimo gufasha mu bikorwa by'ubutabazi kandi ikomeje no kugeza imfashanyo kuri benshi bayikeneye.
Yabwiye BBC ati: “Umugore wanjye n’umwana yari ahetse ku mugongo nibo [imirambo] nabashije kubona, ariko abandi bana bane bo sindababona.
“Inzu nta yihari, ahari icyambu nacyo nta gihari, ariko narahageze ndahamenya kuko ahantu ubaye imyaka irindwi ntabwo wahibagirwa.
“Ubu ntako meze, ndasembera hano mu gace kaNyamukubi bwakwira nkajya kurara ku ivuriro[dispensaire].”
Uretse umugore we n'abana, Rugwiza avuga ko na se na nyina bamubyara bari batuye aha Nyamukubi nabo bishwe n'ibi biza.
Imiryango myinshi muri aka gace iri mu gahinda k’abayo bapfuye, ariko kakarushaho ku batazi n’agakuru k’ababo kugeza ubu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane imirimo yo gutabara no gushyingura imirambo mishya igera kuri 26 yari yabonetse ejo, byakomwe mu nkokora n’imvura yaramutse.
Ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku isi PAM/WFP rivuga ko abantu bagizweho ingaruka kandi bakeneye ubufasha bw’ibiribwa bagera ku 50,000.
WFP ivuga kandi ko aka karere kari gasanzwemo abantu barenga 100,000 b’impunzi z’imbere mu gihugu bahunze umutekano mucye mu ntara ya Kivu ya Ruguru no mu misozi miremire yo mu majyepfo y’intara ya Kivu y’Epfo. Ko benshi muri abo bibasiwe n’iyi myuzure aha bari barahungiye.
Leta ivuga ko ikomeje ibikorwa byo gutabara, ndetse ko buri muryango wagizweho ingaruka wahawe amadorari arenga igihumbi ya Amerika. Ariko si bose yagezeho, nk’uko Rugwiza abivuga.
Ati: “Iyo nkunga njye ntirangeraho umenya ari iy’abakomeye gusa. Nkeneye gufashwa nibura ngo mbone uko nakwerekeza ahandi hantu nshakishe ubuzima.”