Abashakashatsi bavuga ko RSF yo muri Sudani igerageza guhisha ubwicanyi bwibasiye imbaga muri el-Fasher

    • Umwanditsi, Stewart Maclean

Itsinda ry'abashakashatsi ryo kuri Kaminuza ya Yale muri Amerika rivuga ko umutwe witwara gisirikare wo muri Sudani witwa Rapid Support Forces (RSF) ukomeje kugerageza guhisha ubwicanyi bwibasiye abantu benshi mu mujyi wa el-Fasher mu guhamba no gutwika imirambo.

RSF yari yamaganywe n'amahanga mu gihe hari amakuru y'ubwicanyi n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubwo abarwanyi bayo bafataga uwo mujyi mu Kwakira (10) kw'uyu mwaka.

None ubu, isesengura ry'amafoto yafashwe n'icyogajuru ryakozwe n'ikigo cya Humanitarian Research Lab (HRL) cyo kuri Kaminuza ya Yale, ryerekana ko RSF ishobora kuba yarajugunye imirambo ibarirwa mu bihumbi za mirongo, nyuma yo gufata el-Fasher.

RSF nta cyo yasubije kuri iyi raporo, ariko mbere umukuru wayo yemeye ko abarwanyi be hari ibikorwa bimwe byo kurenga ku mategeko bakoze muri uwo mujyi.

Raporo ya HRL yavuze ko RSF "yakoze ibikorwa biri kuri gahunda byamaze ibyumweru byinshi kugira ngo isenye ibimenyetso by'ubwicanyi bwibasiye imbaga bwakorewe henshi" kandi ko "ubu buryo bwo gukuraho imirambo no gusenya [ibimenyetso] bucyakomeje".

Uyu mutwe witwara gisirikare wo muri Sudani urwana n'ingabo za leta ya Sudani kuva muri Mata (4) mu 2023, ubwo intambara yatangiraga kuba hagati y'impande zombi

Umuryango w'abibumbye (ONU) watangaje ko intambara yo muri Sudani ari ko kaga ka mbere gakomeye cyane kurusha akandi kose kariho ubu ku isi.

Nyuma y'amezi 18 yari ashize igose umujyi wa el-Fasher, RSF yashoboye kuwufata, iba intsinzi ikomeye yatumye ingabo za leta zisubira inyuma zivuye muri ibyo birindiro byazo bya nyuma zari zifite mu karere ka Darfur.

ONU ni imwe mu majwi menshi yo mu mahanga yashinje RSF gutsembatsemba abasivile ubwo uwo mutwe wafataga umujyi wa el-Fasher.

HRL imaze amezi ikurikirana hafi uko ibintu byifashe muri uyu mujyi, kandi iyi raporo yayo nshya iri muri gahunda y'ibikorwa bigamije gusobanukirwa ikigero cy'urugomo rwibasiye abatuye uwo mujyi.

HRL ivuga ko isesengura rishya ry'amafoto yafashwe n'icyogajuru ryasanze hari ibirundo by'imirambo ahantu henshi byagiye bihindagurika mu ngano yabyo mu byumweru byakurikiye ifatwa rya el-Fasher. HRL yongeyeho ko ibyo bigaragaza ibikorwa bikomeje bya RSF byo gukuraho ibimenyetso by'ubwicanyi bwibasiye imbaga.

Ayo mafoto kandi agaragaza ibirundo by'imirambo birenga 80 biri hanze y'uwo mujyi bigaragaza ko, ni ko HRL ivuga, RSF yicaga abantu ubwo babaga barimo kugerageza guhunga.

Abashakashatsi bavuga ko ibimenyetso byavuye ku mashusho y'icyogajuru yafashwe mu Gushyingo (11) uyu mwaka, yumvikanisha ko ibikorwa by'abasivile byagabanutse muri el-Fasher kuva RSF ifashe uwo mujyi.

Nyuma y'igitutu gikomeye cy'amahanga, umukuru wa RSF, Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo yatangaje ko hagiye gukorwa iperereza ku byo yise kurenga ku mategeko kwakozwe n'abasirikare be mu ifatwa rya el-Fasher.

Ariko uyu mutwe wakomeje guhakana ibirego byinshi bivuga ko ubwicanyi bwakorewe muri uwo mujyi bushingiye ku moko, ndetse ko bukurikiza umujyo w'uburyo imitwe yitwara gisirikare y'Abarabu yibasiramo abaturage batari Abarabu.

Iyi raporo ya HRL ikurikiye impuruza zatanzwe n'imiryango itanga imfashanyo, yavugaga ko umubare muto w'abasivile ari bo bashoboye guhunga el-Fasher nyuma yuko RSF iyifashe.

ONU igereranya ko abantu hafi 250,000 bagiheze muri uwo mujyi, abatagera kuri kimwe cya kabiri cy'uwo mubare byibazwa ko bageze mu nkambi zo hanze y'uwo mujyi z'abavuye mu byabo.

RSF yakoresheje ifatwa rya el-Fasher mu gushimangira ubutegetsi bwayo mu burengerazuba bwa Sudani, inashyiraho ubutegetsi bubangikanye (n'ubwa leta) mu mujyi wa Nyala muri Darfur.

Ingabo za leta ya Sudani ziracyagenzura byinshi mu bice by'igihugu, mu gihe imirwano hagati y'impande zombi ikomeje.

Byemezwa ko abantu barenga miliyoni 13 bakuwe mu byabo n'iyi ntambara.