Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Indwara ya Endometriosis yamuzongaga buri kwezi – yamwishe ku myaka 38 – Inkuru y’urugamba rw'uyu mukobwa
Mary Njambi Koikai, wamenyekanye cyane nka Jahmby Koikai, igice kinini cy’ubuzima bwe bugufi yagihariye kubwira Abanyakenya bagenzi be ububi bw’indwara ya endometriosis, ari nayo yamuhitanye muri iki cyumweru ku myaka 38 gusa.
Nk’umushyushyarugamba uzwi cyane kuri radio n’umuDJ wa reggae, Jahmby yari afite urubuga rwa nyarwo.
Mu buryo burimo ubutwari, yatangazaga intambara ari ho, kenshi akabaza abategetsi ibyo bashinzwe, agasaba kwita ku buvuzi bw’indwara z’abagore, cyane cyane abafite indwara zigendanye n’imihango.
Doris Murimi mugenzi we w’impirimbanyi, yabwiye BBC ati: “Abantu rwose bumvaga akababaro ke, n’uburibwe bwe.”
Kuva ku myaka 13, buri kwezi yagiraga ibibazo bikomeye, uburibwe budasanzwe bwazaga agiye mu mihango.
Gusa, byafashe imyaka 17 kugira ngo hamenyekane neza icyo arwaye, nibwo indwara ye yasuzumwe neza iramenyekana.
Ibyo ni ukubera ko mu bihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere habuze ibigo byihariye bishobora gupima no kwita kuri endometriosis.
Endometriosis ni indwara yibasira abagore mu gihe cy’imihango aho imikaya iteye nka nyababyeyi ishibuka igakurira mu bindi bice by’umubiri, nk’imiyoborantanga, imirerantanga, mu kiziba cy’inda(pelvis), mu mara, no mu gitsina.
Iyi ndwara ubusanzwe ntifatwa nk’iyica, ariko mu buryo budakunze kubaho ishobora gutera ibibazo bishobora guhitana ubuzima.
Ibimenyetso byayo birimo uburibwe bukabije butuma nta kintu umuntu ashobora gukora bwibasira akenshi ikiziba cy’inda, umunaniro, n’imihango iremereye.
Mu buryo bubaho gacye cyane iyi ndwara ishobora no kugaragara ku bindi bice by’umubiri nk’ibihaha, ubwonko, n’uruhu.
Jahmby Koikai ni umwe mu bari bafite iyi ndwara, aho yagiye irushaho kumera nabi uko imyaka itambuka, cyane cyane uko imyanya myibarukiro ye yagendaga ikura.
Byagize ingaruka ku myigire ye, gukundana, akazi, n’ibindi byinshi bigendanye n’ubuzima bwe.
Mu 2020 yabwiye BBC uburyo igihe kimwe ari muri kaminuza, yicaye mu kizamini ariko akananirwa kwandika ikintu na kimwe kubera uburibwe bukabije. Byabaye ngombwa ko asubiramo uwo mwaka, bityo atinda kurangiza kaminuza.
Mu 2015, ibihaha bye byarahagaze kubera ‘thoracic endometriosis’, aho ni uburyo budasanzwe iyi ndwara igaragara ku bihaha.
Iyi ndwara yagendaga igaruka mu mezi n’imyaka ikamuzonga, kenshi bigasaba kubagwa gukorwa n’inzobere.
Imwe mu mafoto akomeye yerekana ikibazo cya Koikai ni iyabonetse aryamye ku gitanda igice cye cyo hejuru kiriho ibitambaro, n’imiyoboro (tubes) myinshi ku gice cy’iburyo cy’igituza cye.
Iriya foto, ubu yongeye gukwira henshi ku mbuga nkoranyambaga, ni iyo mu 2018, ubwo ibihaha bye byari byahagaze bikaba ngombwa ko abagwa.
Yari yashyizwe mu bitaro bizobereye byo muri Amerika, ni we wayitangaje arimo gusaba inkunga ngo abashe kwishyura ubu buvuzi buhenze.
Yari afite intege nke kandi aribwa cyane. Icyo gihe yagize ati: “Sindi busobanure ububabare kuko ntafite amagambo nyayo yasobanura ibyo ndimo gucamo”.
Iyi ndwara yari yarashegeshe umubiri we. Muri ibyo bitaro muri Amerika, imikaya yashibutse imbere mu mubiri we kubera endometriosis yavanywe muri nyababyeyi ye, mu mara, no mu mirerantanga.
Icyo gihe yavuze ko ikibazo gikomeye cyari mu bihaha bye.
Endometriosis yari yarakwiriye cyane, igice kimwe kubera uburyo yari imaze iminsi ivurwamo iwabo muri Kenya, kuburyo umuganga ubaga muri Amerika “ntiyashoboraga kwizera ibintu bakoze”.
Yagize ati: “Inkovu z’iyo mikaya no gushyira imiyoboro (tubes) ahatari ho mu gituza [muri Kenya] nibyo byateye ako kaga”
Muri ako kababaro, ibisebe n’inkovu byinshi, Koikai yabirengagaho agaseka.
“Inkovu z’imbere. Inkovu nshya.” Nk’uko abisobanura, “buri yose ifite inkuru yayo. Mbona ibyo narwanye na byo byose. Mu mbamutima. Mu mutwe. No ku mubiri.”
Ariko yahisemo kurwana n’iyo ndwara n’inkomezi, mu gihe yakomezaga no kubwira rubanda iby’iyi ndwara.
Jahmby Koikai yavutse mu 1986 mu nkenengero z’umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi.
Yarezwe na nyina na nyirakuru, wamwigishije kwihangana no gukomera mu bibazo byose biza mu buzima.
Kuva akiri muto yifuje kuba umuntu ukora mu itangazamakuru.
Nubwo yari afite iyi ndwara idasanzwe, yabashije kurangiza amasomo ya kaminuza, maze aba umwe mu bashyushyarugamba bakunzwe kuri radio muri Kenya n’umuDJ wa muzika ya reggae.
Birashoboka ko Abanyekenya benshi bamenye iyi ndwara kubera we.
Iby’ibanze kuri endometriosis
- Ifata 10% by’abakobwa n’abagore ku isi bageze mu myaka y’uburumbuke
- Ni indwara y’igihe kirekire izwiho kubabaza cyane umubiri, cyane cyane mu mihango, mu mibonano mpuzabitsina, no kwinyeganyeza kw’amara
- Nta muti uzwi ifite, kuyivura ni uguhangana n’ibimenyetso byayo gusa
- Kuyibona no gutangira kuyivurwa kare ni ingenzi, ariko ibi akenshi bigoye ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere
Doris Murimi yashinze ikigo Endo Sisters East Africa, ikigo kitegamiye kuri leta gikora ubukangurambaga kuri iyi ndwara, yari umwe mu bantu bari batumiwe mu kiganiro cya TV yo muri Kenya ubwo Koikai yavugaga bwa mbere inkuru ye.
Murimi avuga ko kugeza icyo gihe, abantu benshi basaga n’abatumva endometriosis, yewe na nyuma yaho ubwo ikigo cye cyajyaga kwigisha abantu iby’iyi ndwara.
Nyuma, [Koikai] “yabaye umuntu wo kugana, mu by’ukuri yari we shusho y’ubukangurambaga kuri endometriosis muri iki gihugu”, ni ko Murimi yabwiye BBC.
Endometriosis ifata abagera ku 10% (miliyoni 190) by’abagore n’abakobwa bageze mu myaka y’uburumbuke ku isi, nk’uko bivugwa n’ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi, OMS/WHO.
Nta muti wayo uriho uzwi, bityo kuyivura ni uguhangana gusa n’ibimenyetso byayo.
Gusa Koikai yavugaga ko “ikibazo gikomeye kurusha ibindi” ku bantu bafite endometriosis ari “ukutayibona kwa muganga, ibi bigatera kubagwa nabi, no guhabwa imiti itari yo”.
Ibi nibyo yanyuzemo, nk’uko yabivuze, aho abaganga [muri Amerika] bagombye kubanza kurwana n’ingaruka z’ubuvuzi bubi mbere yo kwita ku ndwara nyirizina.
Yamaze imyaka igera kuri ibiri muri Amerika abaganga barimo kumuvura.
Nuko mu myaka yakurikiyeho, agakunda kwandika ibyo yanyuzemo, bituma abantu benshi basobanukirwa n’iyi ndwara.
Murimi avuga ko mu kubaho no kuvuga inkuru ye, Koikai yatumye Kenya isobanukirwa n’ikintu byari bigoye kumva.
Abantu benshi bashimagije imbaraga ze mu kuvugira abagore barwaye endometriosis.
Umunyarwenya Senje, nawe ufite iyi ndwara, avuga ko imbaraga yatewe na Koikai zitagira uko zingana mu rugamba bwite rwe.
“Wanteye intege buri gihe cyose numvaga naniwe, nakureberagaho kuko numvaga ko niba warabishoboye icyo gihe nanjye nzabishobora…Umutima wanjye urashengutse”, ni ko uyu munyarwenya ubundi witwa Sylvia Savai yavuze.
Dennis Itumbi, umwe mu bakomeye mu ihuriro riri ku butegetsi muri Kenya, yashimye umuhate wa Koikai mu bukangurambaga yewe no kugeza mu minsi ye ya nyuma.
“Mu minsi yawe ya nyuma, warakoze ngo [abantu] bumve kandi bamenye kubura amahitamo abakobwa benshi bahura na ko - - thoracic endometriosis. Wapfuye wigisha kandi untera imbaraga”, niko Itumbi yanditse.
Tariki 20 Gicurasi (5), nibwo Koikai yatangaje ubutumwa bwe bwa nyuma kuri Instagram, ubutumwa yageneye Perezida William Ruto, asaba ko “miliyoni z’abagore barwana na endometriosis bucece” babona ubuvuzi bwiza kurushaho.
Nyuma y’ibyumweru bibiri atanze ubwo butumwa yashizemo umwuka ari mu bitaro i Nairobi, kubera ibibazo biva kuri iyi ndwara.
Uko biri, ubuzima bwe, intambara ye, no guhirimbana kwe byakoze itandukaniro.
Doris Murimi ati: “Byinshi byarahindutse, kubera Koikai”, ashima ko kuva umwaka ushize, muri Kenya hari “ikigo cya endometriosis…kandi dufite inzobere [z’abaganga] zayo ebyiri cyangwa eshatu”.
Ariko urugamba rwo guhangana n’indwara zigendanye n’imihango y’abagore rurakomeje, nk’uko abivuga.