Minisitiri Nduhungirehe avuga ko Kagame na Tshisekedi bazahura 'mu minsi micye'

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
- Umwanditsi, Didier Bikorimana
- Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bazahura "mu minsi micye" iri imbere bagashimangira amasezerano y'amahoro ibihugu byombi byashyizeho umukono muri Kamena (6) uyu mwaka.
Mu kiganiro na Radio RFI y'Abafaransa, Nduhungirehe yabajijwe igihe iyo nama izabera, asubiza agira ati: [Inama] Izaba mu minsi micye [iri imbere] ariko si iyo nama igomba gushyira mu bikorwa amahoro kuko amahoro n'agahenge byamaze gushyirwaho umukono."
Yongeyeho ko ikibazo ari "ibisasu biraswa buri munsi n'indege z'intambara na 'drone' [indege nto z'intambara zitajyamo umupilote] by'igisirikare cya Congo atari gusa ku birindiro bya AFC/M23", mu kurenga ku gahenge.
Ati: "Ariko igikomeye cyane [biraswa] no ku byaro by'Abanyamulenge, abo Batutsi b'Abanye-Congo bo muri Kivu y'Epfo, mu mujyo wo kwiyongera kw'imvugo y'urwango."
Ingabo za leta ya Congo (FARDC) na zo zakomeje gushinja M23, n'u Rwanda rushinjwa gufasha uwo mutwe urwanya ubutegetsi bwa Congo, kuba ari bo bafite akamenyero ko kurenga ku gahenge. M23 n'u Rwanda barabihakana.
Abajijwe na RFI ku kuba leta ya DRC ivuga ko nta mahoro azagerwaho igihe cyose u Rwanda ruzaba rutarakura abasirikare barwo ku butaka bwa DRC, Nduhungirehe yasubije ko amahoro azagerwaho gusa ari uko Kinshasa iranduye umutwe wa FDLR, urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, ukorera mu burasirazuba bwa DRC.
Nduhungirehe yavuze ko icyo gihe ari bwo u Rwanda ruzabona gukuraho "ingamba z'ubwirinzi" zarwo.
Leta y'u Rwanda ihakana ko rwohereje ingabo ibihumbi muri RDC gufasha umutwe wa M23 nkuko bivugwa na leta ya Kinshasa na ONU, ikavuga ko yafashe izo "ngamba z'ubwirinzi".
Amasezerano ya Washington yo ku itariki ya 27 Kamena nta ho ateganya ko hari ingingo runaka uruhande rumwe rugomba kubanza kubahiriza kugira ngo urundi na rwo rugire icyo rukora, ahubwo avuga ko impande zombi zigomba kuyubahiriza ako kanya.
Mu gihe cyashize, Kinshasa yavuze ko nta gahunda ya leta iriho yo gukorana na FDLR ndetse iburira ko umusirikare wa FARDC uzafatwa akorana na yo azabihanirwa, isaba abagize uwo mutwe gushyira intwaro hasi.
Guhera mu kwezi gushize, ingabo za leta FARDC zatangiye gufatanya na MONUSCO ibikorwa byo gushishikariza abo mu mutwe wa FDLR gushyira intwaro hasi no kwishyikiriza bagacyurwa mu Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe atangaje ibi mu gihe mu byumweru hafi bibiri bishize, Massad Boulos, umujyanama mukuru kuri Afurika wa Perezida w'Amerika, yari yavuze ko "vuba aha cyane" biteganyijwe ko Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bahurira muri Amerika ku butumire bwa Perezida Donald Trump.
Boulos yavuze ko iyo nama yabo yitezwe kubamo n'isinywa ry'"amasezerano menshi" no gushimangira kwiyemeza amahoro hagati y'u Rwanda na DRC.
Kuva mu ntangiriro y'uyu mwaka, M23 igenzura umujyi wa Goma, umurwa mukuru w'intara ya Kivu ya Ruguru, na Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y'Epfo, n'ibindi bice byinshi byo muri izo ntara, muri iyi ntambara yongeye kwaduka mu mpera y'umwaka wa 2021, nubwo imaze imyaka hafi 30 ihagarara ikongera ikubura.









