Umukobwa wa Pelé yatangaje ifoto ibabaje yahobeye se urembye

Ahavuye isanamu, Kely Nascimento/Instagram
Umukobwa w’icyamamare mu mupira w’amaguru Pelé kuwa gatanu nijoro yatangaje kuri Instagram ubutumwa bukomeye n’ifoto ari kumwe na se mu bitaro bya Einstein Jewish Hospital mu mujyi wa São Paulo.
Kely Nascimento yanditse ati: “Dukomeje kuba hano, mu ntambara no mu kwizera. Irindi joro hamwe.”
Ayo magambo yayashyizeho ifoto yahobeye se uryamye ku gitanda cy’abarwayi. Naho Sophia, umwuzukuru wa Pele, nawe aboneka hirya aryamye mu ntebe.
Mu minsi ishize Kely yatangaje ko iyi Noheli izasanga se mu bitaro.
Pelé w’imyaka 82, yagiye mu bitaro kuva tariki 29 Ugushyingo(11) kubera indwara y’ubuhumekero hamwe no “kongera gusuzuma nyuma ya ‘chemotherapy’ yakorewe kubera cancer y’urura yavuwe muri Nzeri(9) 2021” nk’uko itangazo ry’ibitaro ryabivuze.

Ahavuye isanamu, Kely Nascimento/Instagram
Amakuru mashya yatangajwe n’ibitaro mu ntangiriro z’iki cyumweru ni uko amagara ya Pelé yarushijeho kuzahara kandi ubu akeneye ubuvuzi bwihariye kubera kwiyongera kwa cancer ye.
Kuwa gatatu, Kely Nascimento yatangaje kuri Instagram ati: “Noheli iwacu yahagaritswe. Twemeranyijwe n’abaganga ko, kubera impamvu zitandukanye, byaba byiza kuri twe tuhagumye (mu bitaro)…”
Nyuma yuko Pelé ashyizwe mu bitaro mu Ugushyingo, Nascimento yasobanuye ko se yari arwaye Covid-19, nubwo bwose yatewe “inkingo zose”, kandi kuko ‘chemotherapy’ yamuciye intege, byamuteye indwara ku bihaha.
Edson Arantes do Nascimento wamamaye cyane nka Pelé kandi ufatwa na benshi nk’umukinnyi urusha abandi bose bakinnye ruhago, yakinnye ibikombe by’isi bine atwara bitatu – mu 1958, 1962, 1970 – anatsindira Brazil ibitego 12 muri ibyo bikombe by’isi.
Mu mikino 1,363 yemewe yakinnye yatsinze ibitego 1,281.










