Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ubufaransa: Batoye umushinga w'itegeko ko gushyingirwa bitavuze gukora imibonano mpuzabitsina
- Umwanditsi, Hugh Schofield
- Igikorwa, BBC News, Paris
Ubufaransa burateganya gushyira mu mategeko imbago ku 'uburenganzira bw'abashyingiranywe", ibiiganisha ku kuba gushyingirwa bidasobanuye inshingano zo gukora imibonano mpuzabitsina.
Umushinga w'itegeko wemejwe muri iki ycumweru mu Nteko Ishingamategeko wongewemo ingingo isobanura ko "kubana mu rugo" bitavuze ko hari "inshingano yo gukora imibonano mpuzabitsina".
Iyi ngingo nshya iri mu mushinga w'itegeko kandi ituma bidashoboka gukoresha kudakora imibonano mpuzabitsina nk'impamvu yo gutandukana mu buryo bushingiye ku makosa hagati y'abashakanye.
Abashyigikiye iyi ngingo bateganya ko iri tegeko ryafasha gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bashakanye.
Marie-Charlotte Garin, umudepite watanze uwo mushinga w'itegeko yagize ati: "Mu kwemera ko ubwo 'uburenganzira' cyangwa iyo 'nshingano' [imibonano mpuzabitsina] bikomeza kubaho, tuba twemeye ku rwego runaka kwigarurira no guhohotera, aho umugabo agenga umugore."
Yongeraho ati: "Umubano w'abashyingiranye ntugomba kuba nk'ahantu hafunze aho imibonano mpuzabitsina bifatwa nk'aho yatanzwe burundu kandi ubuzira herezo."
Iri tegeko rishya rizakuraho urujijo rwari rumaze igihe ruriho, n'ubwo nta hantu na hamwe mu mategeko handitsemo ku mugaragaro inshingano yitwa "inshingano z'ubushyingirane".
Kugeza ubu, Itegeko Mbonezamubano ry'u Bufaransa risobanura inshingano z'abashyingiranywe nko: "kubahana, kuba indahemuka, gufashanya no gushyigikirana", kandi rikavuga ko abashakanye biyemeza "kubana mu buzima bwa buri munsi".
Nta hantu na hamwe mu mategeko havuga ku burenganzira cyangwa inshingano z'imibonano mpuzabitsina.
Inkomoko y'iyo myumvire yaturutse mu mategeko ya kiliziya yo mu myaka igera ku 1,000 ishize.
Icyakora, mu manza zimwe na zimwe zo gutandukana, abacamanza bo mu bihe bya vuba, na bwo rimwe na rimwe, basobanuraga mu buryo bwagutse igitekerezo cyo "kubana", bakakigira nk'ikirimo n'imibanire ishingiye ku mibonano mpuzabitsina.
Mu rubanza ruzwi cyane rwo mu 2019, umugore yahamijwe ko yari yaranze gukora imibonano mpuzabitsina n'umugabo we imyaka myinshi, maze umugabo ahabwa ubutane bushingiye ku makosa yashyizwe ku mugore.
Uwo mugore yahise ajya mu Rukiko rw'Uburayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu (ECHR), ari na rwo umwaka ushize rwamaganye Ubufaransa kubera kwemera ko kwanga imibonano mpuzabitsina bishobora kuba impamvu yo gutandukana bishingiye ku makosa.
Icyemezo cya ECHR cyafashwe nk'intambwe ikomeye n'abaharanira uburenganzira bw'abagore.
Icyo cyemezo cyatumye mu by'ukuri bidashoboka ko umucamanza w'Ubufaransa yakongera gufata icyemezo nk'icyo, ari na yo mpamvu iri tegeko rishya rigamije cyane cyane gusobanura neza ibintu, aho ridateganyijwe kugira ingaruka zikomeye ku mikorere y'inkiko.
Ku baharanira impinduka, igitekerezo kivuga ko abagore bafite "inshingano" yo kwemera gukora imibonano mpuzabitsina n'abagabo babo kiracyari mu bice bimwe na bimwe, kandi kigomba kugibwaho impaka.
Urubanza rwa Mazan rwo mu 2024, aho Gisèle Pelicot yahawe ibiyobyabwenge hanyuma agasambanywa inshuro nyinshi n'abagabo batumiwe n'umugabo we, rufatwa nk'urugero rugaragaza icyo kibazo.
Abaregwa benshi bavuze ko bibwiraga ko yemeye kuryamana na bo, bashingiye ku byo umugabo we yari yarababwiye.
Mu Bufaransa, kimwe n'ibindi bihugu byinshi, gusambanya umuntu ku gahato mu bashyingiranywe byashyizwe mu mategeko nk'icyaha; mbere ya 1990, abagabo bashoboraga kwitwaza ko gushyingirwa bisobanura kwemera imibonano mpuzabitsina.
Kuva mu Ugushyingo(11) w'umwaka ushize, insobanuro y'icyaha cyo gusambanya ku gahato mu Bufaransa na yo yaravuguruwe, hongerwamo igitekerezo cyo kutemera/kwanga (non-consent).
Mbere, gusambanya ku gahato byasobanurwaga nk'igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina gikozwe hakoreshejwe "ubugizi bwa nabi, igitutu, iterabwoba cyangwa gutungura".
Ubu, ni igikorwa icyo ari cyo cyose cy'imibonano mpuzabitsina kibayeho hatabayeho kwemera gusobanutse, gutanzwe mu bwisanzure, mbere y'icyo gikorwa kandi gishobora gukurwaho igihe icyo ari cyo cyose.
Amategeko avuga ko guceceka cyangwa kutagaragaza igisubizo bitasobanura kwemera.