Ubushakashatsi bushya bwasanze gucura imbyaro bifitanye isano no kwibagirwa

    • Umwanditsi, Michelle Roberts
    • Igikorwa, Digital health editor

Ubushakashatsi bwagutse bwakorewe mu Bwongereza, bwerekanye ko igihe cyo gucura ku bagore (menopause) gifitanye isano n'impinduka mu bwonko zisa n'izigaragara ku barwaye indwara yo kwibagirwa (Alzheimer).

Abashakashatsi bavuga ko kugabanuka kw'igice cy'ubwonko kizwi nka 'grey matter' - kimwe mu bice bifite uruhare mu kwibuka no mu kugenzura amarangamutima - bishobora gusobanura impamvu abagore bakunze kwibasirwa n'ibimenyetso byo kwibagirwa, no kugabanuka kw'ubushobozi bwo gutekereza kurusha abagabo.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bishingiye ku bagore hafi ibihumbi 125,000, barimo abarenga 11,000 bakorewe isuzuma ry'ubwonko hifashishijwe ikoranabuhanga rya MRI.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya siyansi Psychological Medicine, bugaragaza ko gukoresha imiti isimbura imisemburo (Hormone Replacement Therapy – HRT) bigira uruhare mu igabanyuka rya kiriya gice cy'ubwonko.

Prof. Barbara Sahakian, umwe mu banditsi bakuru b'ubu bushakashatsi akaba akorera muri Kaminuza ya Cambridge, yagize ati: "Ibice by'ubwonko twabonye bigaragaramo izi mpinduka ni bimwe mu bikunze kwibasirwa n'indwara ya 'Alzheimer'.

"Igihe cy'ihinduka ry'imisemburo ku bagore (menopause) gishobora gutuma barushaho kugira ibyago byo kwibasirwa n'iyi ndwara mu gihe kizaza.

N'ubwo atari byo byonyine bisobanura iki kibazo, bishobora kudufasha kumva impamvu abagore bagira bagira 'dementia' hafi incuro ebyiri ugereranyije n'abagabo."

  • Impinduka mu bwonko zabonetse cyane mu bice bikurikira:
  • Hippocampus: Agace gafite uruhare rukomeye mu kwiga no mu kwibuka
  • Entorhinal cortex: Agace k'ingenzi mu kurema no kubika ibitekerezo byibuka no mu kuyobora umuntu mu byerekeranye n'ahantu
  • Anterior cingulate cortex: Agace gafasha mu kwita ku bintu (attention) no mu kugenzura amarangamutima

White matter na grey matter ni ibice by'ingenzi bigize ubwonko n'imyakura y'umugongo (spinal cord).

  • Grey matter igizwe n'imyakura y'utunyangingo tw'ubwonko (neurons) n'amashami mato yayo (dendrites) afasha gutumanaho n'indi myakura iri hafi.
  • White matter yo igizwe n'imyakura miremire y'utunyangingo tw'ubwonko (axons) ijyana ubutumwa buhuza imikorere y'ibice binyuranye by'ubwonko n'umugongo

'Witinya gusaba ubufasha'

Ikigo cy'Ubuzima cya leta y'Ubwongereza kuvuga ko ubuvuzi bwa HRT ( Hormone Replacement Therapy) bushobora gutekerezwaho mu gufasha abagore bafite ibibazo mu gihe cy'ihinduka ry'imyororokere no gucura (menopause).

Ibyo bibazo bibamo nko kubura ibitotsi no kugira ibihe by'ubushyuhe bukabije mu mubiri (hot flashes).

Abashakashatsi bavuga ko hakiri ubumenyi bucye ku ngaruka 'menopause' n'ikoreshwa rya HRT bigira ku bwonko, ku kwibuka no ku mikorere y'umutima.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bakoresha HRT bakunze kugira ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, ariko benshi muri bo basanganywe izo mbogamizi mbere yo gutangira gukoresha iyo miti.

Umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, Dr Christelle Langley, yavuze ko ari ingenzi kumenya no kwemera ko 'menopause' izana ingorane zitandukanye ku bagore.

Yagize ati: "Twese dukwiye kwita cyane ku buzima bw'abagore muri iki gihe cy'ihinduka ry'ubuzima bwabo bw'imyororokere, haba ku ruhande rw'umubiri no ku ruhande rw'ubuzima bwo mu mutwe.

"Nta soni zikwiye kuba mu kubwira abandi ibyo urimo kunyuramo no gusaba ubufasha cyangwa inama mu gihe ubikeneye."

Michelle Dyson wo mu muryango Alzheimer's Society yavuze ko hafi abagore babiri kuri batatu bageze muri biriya bihe bo mu Bwongereza bagira 'Alzheimer'

Yagize ati: "N'ubwo tutarasobanukirwa neza impamvu abagore bayirwara cyane kurusha abagabo, bikekwa ko imisemburo (hormones) ishobora kuba ibigiramo uruhare."

Yakomeje agira ati: "Ubu bushakashatsi bunini bwongeraho ibimenyetso bigaragaza uko igihe cyo gucura (menopause) kigira ingaruka ku bwonko, harimo n'impinduka zifatika nko kugabanuka kw'ingano y'ubwonko.

Ariko kubera ko abitabiriye ubu bushakashatsi batakurikiranywe igihe kirekire kugira ngo harebwe niba nyuma bararwaye indwara yo guta ubwenge (dementia), ntidushobora kwizera neza ko izi mpinduka zo mu bwonko zijyanye no gucura zongera ibyago byo kurwara iyo ndwara."

Yongeyeho ko gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe, kutanywa itabi, no kugabanya kunywa inzoga bishobora gufasha kugabanya ibyago byo kurwara indwara yo guta ubwenge.