Ubushakashatsi bwerekanye ko intanga z'abagabo zihuta cyane mu gihe cy'impeshyi

    • Umwanditsi, Joe McFadden
    • Igikorwa, Health reporter
  • Igihe co gusoma: iminota 2

Ubushakashatsi bushya bwerekana ko ubuziranenge bw'intanga ngabo buba buri hejuru mu mpeshyi bukaba hasi mu gihe cy'itumba.

Abashakashatsi bo mu Bwongereza, Canada na Denmark basuzumye ingero z'uturemangingo tw'abagabo 15,581 muri Denmark na Florida muri Amerika, bose bafite imyaka iri hagati ya 18 na 45.

Ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko ubushobozi bw'uturemangingo bwo kugenda neza (motility) bwari buri hejuru cyane muri Kamena(6) na Nyakanga(7) ku mpande zombi z'isi.

Kumenya ibi bimenyetso by'igihe cy'umwaka bishobora gufasha kunoza uburyo bwo kuvura uburumbuke, binyuze mu gutegura neza igihe cyo gusuzuma no kuvura ahabonetse ikibazo, kugira ngo hatangwe inama nziza ku bashakanye bashaka kubyara.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru Reproductive Biology and Endocrinology bwerekanye ko ubushobozi bw'intanga ngabo bwo kwihuta budahinduka bitewe n'ikirere, ahubwo bugahinduka bitewe n'ibihe by'umwaka.

Ubushobozi bwo kwihuta bwari buke mu kwezi kwa 12 no n'ukwa mbere ugereranyije nubwo muri i Florida ahahora ubushyuhe buri gihe.

Ariko, abashakashatsi ntibabonye impinduka mu mubare intanga ngabo ziba mu masohoro (total sperm concentration) cyangwa mu bwinshi bw'amasohoro asohoka (ejaculate volume), uko ibihe by'umwaka byaba bihagaze kose.

Ibi bisobanuye ko n'ubwo ubushobozi bw'ingabo bwo kwihuta buhinduka bitewe n'ibihe by'umwaka, umubare w'ingabo zitunganywa ntabwo uhinduka.

Ibi bisobanura ko ibihe by'umwaka bishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo kubyara bw'igitsina gabo.

Ku rwego rusanzwe, ubushyuhe bwiza bw'udusabo tw'intanga ngabo, bugomba kuba buri ku gipimo kiri hagati ya dogere 2 kugeza kuri 4 ugereranyije n'ubushyuhe busanzwe bw'umubiri bwa dogere 37.

Ikintu cyose kiri hejuru cyangwa hasi y'ibi bipimo gishobora kugira ingaruka mbi ku bushobozi bw'intanga bwo kwihuta, bityo bigatera ibibazo mu busugire bwo kubyara.

Profeseri Allan Pacey wo muri University of Manchester, wahoze ari umwe mu banditse ubu bushakashatsi, yavuze ati:

"Twashishikajwe n'ukuntu urugero rw'ibihe by'umwaka rusa cyane kandi mu bice bibiri bitandukanye by'isi.

Yakomeje agira ati: "Ubushakashatsi bwacu bwerekana akamaro ko kwitondera ibihe by'umwaka mu gihe cyo gusuzuma ubuziranenge bw'amasohoro.

"Bwerekana kandi ko impinduka z'ibihe mu bushobozi bw'intanga bwo kwihuta bijyana n'uko hashyushye cyangwa se hakonje.

"Ibi bisubizo byongera ubumenyi bwacu ku buzima bw'imyororokere y'abagabo kandi bishobora gufasha kuzamura amahirwe yo kubyara."