Kugenda n'ibirenge mu makara yaka byakomerekeje abantu 25 mu Busuwisi

Abantu barimo kugenda mu makara

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Mu bice byinshi byo ku isi, kugenda mu makara yaka bikoreshwa nk'umuhango wo kugerageza abantu cyangwa icyemezo cyuko batsinze ikigeragezo runaka (ifoto yo mu bubiko)

Abantu 25 bavuwe ubushye mu majyaruguru y'Ubusuwisi nyuma yuko bagenze n'ibirenge bakambukiranya amakara arimo kwaka, mu gikorwa kigamije kongera ugushyira hamwe kw'abagize itsinda ry'akazi.

13 muri bo bajyanwe mu bitaro bavurwa ubushye bukaze kurushaho, nyuma y'icyo gikorwa cyabaye ku wa kabiri nimugoroba.

Itsinda rinini ry'ubutabazi, ririmo n'imodoka 10 z'imbangukiragutabara (ambulances), ryageze aho haberaga icyo gikorwa cy'abantu ku giti cyabo ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h).

Abo bantu bagenze mu makara yaka yari yashyizwe ahantu h'intera ya metero nyinshi, bumva ububabare nyuma yaho gato, nkuko polisi yabivuze.

Ntibiramenyekana niba hari ikibazo cyabayeho mu gutegura ayo makara cyangwa ukuntu iryo tsinda ryayagenzeho.

Abategetsi batangije iperereza banakusanya ibimenyetso aho byabereye, ku mwigimbakirwa wa Au, uri mu majyepfo y'umujyi wa Zurich.

Kugenda n'ibirenge mu makara arimo kwaka, akenshi bizwi nko kugenda mu muriro, rimwe na rimwe bikoreshwa mu masomo yo gutera umwete (umurava) abantu ndetse no mu bikorwa by'imiryango y'ubugiraneza.

Binakorwa nk'umuhango wo kugerageza abantu cyangwa icyemezo cyuko batsinze ikigeragezo runaka.