Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Abanya-Ukraine batuye ahafashwe babwiwe kwitegura kurwanira Uburusiya
Abdujalil Abdurasulov
BBC News, Kherson
Gutera intambwe kwa Ukraine mu turere twa Kherson na Zaporizhzhia two mu majyepfo, kugeza ubu kuri ku kigero gito ugereranyije n'ibyo Ukraine yagezeho mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.
Ibirindiro byo ku rugamba bikomeza kuraswaho, mu gihe Ukraine n'Uburusiya bigerageza kwigira imbere.
Umunyamakuru wa BBC Abdujalil Abdurasulov, mu buryo budakunze kubaho yageze mu birindiro by'abasirikare ba Ukraine mu karere ka Kherson.
Imbunda ya rutura irasa mu ntera ndende yo mu bwoko bwa howitzer yo mu gihe cy'Abasoviyeti, izwi nka 'Gvozdika', ishyizwe mu murima uri ahagaragara, yitegura kurasa. Umunwa wayo werekeje hejuru. "Rasa!" Ni ko itegeko ritanzwe.
Abayirashisha bahise birukanka nyuma y'isasu rya nyuma, babikora mu buryo bwihuse.
Nubwo gutera intambwe kw'abasirikare ba Ukraine kugenda gahoro cyane hano mu majyepfo, imitwe y'igisirikare cya Ukraine irwanisha imbunda za rutura yo ikomeje kugira akazi kenshi.
Stus, umusirikare ukuriye aba barashi, asobanura ko Abarusiya bibasira abasirikare be barwanira ku butaka, nuko aba barashisha izi mbunda za rutura na bo bakarasa mu rwego rwo kubacecekesha.
Akazi kabo karigaragaza cyane (gatanga umusanzu cyane) ku rugamba.
Abasirikare batambutse bambukiranya umurima munini bikinze (bihishe) mu murongo w'ibiti. Ntibitaye ku rusaku rw'ibisasu bya misile binyura hejuru y'imitwe yabo cyangwa ku rusaku rwinshi rw'ibiturika.
Aba barwanyi bavuga ko itsinda ry'Uburusiya ry'ubugenzuzi riri mu ntera ya metero 500 uvuye hano, kandi ko bashobora kuba mu ntera ishobora kuraswa ikagezwaho n'imbunda ntoya z'Abarusiya.
Aba Banya-Ukraine barihuse bagera ku nzu yashenywe iri mu murima bafashe mu cyumweru gishize.
Ubu, barimo gucukura imihora yo kwihishamo (izwi nk'impoma), banikorera imifuka irimo umucanga (yo kubarinda amasasu) mu rwego rwo gukaza ubwirinzi kuri ibi birindiro bishya byabo.
Ariko gutera intambwe kwa Ukraine mu majyepfo kurimo kugenda gahoro.
Aseka, Vasyl, komanda wungirije w'umutwe w'abarashisha imbunda za rutura, avuga ko ikivuzwe cyose ku gitero cyo kwigaranzura Uburusiya hano gifasha mu gushuka Abarusiya kikageza ku kwigarurira ahantu mu burasirazuba.
Yongeraho ati: "Ariko na hano hari ibyo tugeraho. Dukomeje kubohora ibyaro tubicyesheje gutera intambwe ntoya ariko biragoye cyane - intsinzi iyo ari yo yose dufite igerwaho iriho amaraso [y'abacu]".
Abanya-Ukraine benshi bagumye inyuma y'ibirindiro by'Uburusiya, ku butaka bwigaruriwe n'Uburusiya, bategereje bahangayitse iki gitero cyo kwigaranzura Uburusiya.
Iryna, utuye mu mujyi wa Melitopol wo mu majyepfo, agira ati: "Turishima cyane iyo Ukraine irashe ku butaka bwigaruriwe [n'Uburusiya].
"Bivuze ko Ukraine itatwibagiwe. Twese turabizi ko kuba hafi y'ibikorwa-remezo n'inyubako bya gisirikare bidatanga umutekano, rero benshi mu basivile bavuye aho hantu".
Ariko abatuye mu duce twigaruriwe, uko bakomeza gutegereza cyane, ni ko bigorana kurushaho ko barokoka.
Benshi bemezaga ko igitero cyo kwigaranzura Uburusiya cyari kubaho mu kwezi kwa munani. Ariko ubwo kitabagaho icyo gihe, abantu batangiye guhunga berekeza mu duce tugenzurwa na Ukraine ndetse no mu turere two mu burengerazuba.
Muri abo, harimo Tatyana Kumok, w'i Melitopol. Uyu Munya-Israel yari yasuye uyu mujyi avukamo ubwo igitero cy'Uburusiya cyatangiraga mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Yagumye muri uwo mujyi, anatanga imfashanyo ku bahatuye, ariko mu kwezi kwa cyenda, we n'umuryango we bafashe icyemezo cyo kuhava.
Imwe mu mpamvu zabateye kuhava ni uko Uburusiya bwari bwasezeranyije gukoresha ayo bwise amatora ya kamarampaka.
Agira ati: "Akirangira, Abarusiya bazashyiraho ubundi buryo bwo gukumira [bwo kubuza ibintu bimwe] bijyanye n'amategeko yabo no kugerageza guha ishingiro ryo mu rwego rw'amategeko uko kuhigarurira".
Mu gihe uwo mujyi wahinduwemo ikigo cya gisirikare cya rutura, avuga ko biboneka ko abasirikare b'Uburusiya batazava muri uwo mujyi mu buryo bworoshye.
Yongeraho ati: "Byarabonekaga ko uwo mujyi utazabohorwa muri iki gihe".
No kurwanya bucece uko kwigarurirwa n'Uburusiya ubu gusigaye guteje ibyago.
Muri uku kwezi kwa cyenda, imiryango myinshi yahatiwe kohereza abana bayo mu mashuri ategekwa n'Uburusiya, nubwo aho abo bana bazaba bashyirwamo icengezamatwara ry'Uburusiya.
Kumok arasobanura ati: "Niba utohereje abana bawe ku ishuri, ni ikigeragezo gikomeye kuri wowe - bivuze ko ufite ibitekerezo byo gushyigikira Ukraine.
"Nzi ababyeyi byabaye ngombwa ko babwira umwana wabo w'imyaka irindwi kutavuga ku bintu bivugirwa mu rugo ngo abibwire umuntu n'umwe wo ku ishuri.
"Bitabaye ibyo uwo mwana ashobora gutwarwa. Ibyo [bintu] byari bibi rwose".
Guhashya abantu badashyigikiye ubutegetsi bw'Uburusiya birimo kwiyongera.
Bohdan, ugituye mu mujyi wa Kherson, agira ati: "Kuva mu kwezi kwa munani harimo kwiyongera cyane guta muri yombi nyuma y'ibitero by'indege bya Ukraine byageze ku ntego yabyo".
Yavuganye na BBC abinyujije ku buryo (app) bwo guhana ubutumwa, kandi izina rye nyakuri ntiririmo guhishurwa ku bw'umutekano we.
Bohdan avuga ko gufunga abantu kwabayeho mbere kwabaga gushingiye ku rutonde rw'amazina igisirikare cy'Uburusiya cyari gifite.
Ariko ubu, avuga ko umuntu uwo ari we wese ashobora gutabwa muri yombi agashyirwa mu gice cyo hasi cy'inyubako agahatwa ibibazo.
Mu gihe cya vuba aha gishize, abasirikare b'Uburusiya baje mu rugo rwa Hanna (si ryo zina rye nyakuri) mu mujyi wa Nova-Kakhovka, mu karere ka Kherson, kugenzura ngo bamenye abantu bahaba.
Abinyujije mu buryo bw'ubutumwa bwo kuri app, yagize ati: "Ntibagiye imbere mu nzu ariko n'ubundi byari biteye ubwoba. Ubu sinkinagendana telefone yanjye".
Ayiswe amatora ya kamarampaka arimo guteza indi nkeke ku baturage baho - gukusanywa. Abagabo benshi bashobora kuba bakwinjizwa mu gisirikare ngo barwanire igisirikare cy'Uburusiya.
Abasirikare b'Uburusiya barimo kugenda umuryango (urugi) ku muryango mu byaro bimwe bandika amazina y'abagabo bahatuye, nkuko abahatuye babivuga.
Bavuga ko abo basirikare bababwiye kwitegura ko bahamagarwa nyuma ya kamarampaka.
Amakuru avuga ko abagabo bafite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 35 batacyemerewe kuva mu duce twigaruriwe n'Uburusiya.
Iryna yahavuye ku itariki ya 23 y'uku kwezi kwa cyenda, ku munsi wa mbere w'iyiswe kamarampaka, ari kumwe n'umugabo we n'abana babo babiri.
Bashakaga kuhaguma kugira ngo bite kuri nyirakuru ufite imyaka 92 ufite ingingo zimwe z'umubiri zitagikora.
Iryna ati: "Ariko ubwo Putin yatangazaga guhamagara [abinjizwa mu gisirikare], kandi twari dusanzwe tuzi ibya kamarampaka, byarabonekaga ko hazabaho gukusanya abantu benshi kandi ko abagabo bazafungirwa ku muhanda hatitawe ku myaka yabo.
"Twashoboraga gukomeza kubaho nta gas [gaz] n'amashanyarazi, twashoboraga kubona igisubizo kuri ibyo. Ariko nta [gisubizo] cyo twashoboraga kubonera ibi. Uwo wari umurongo ntarengwa wacu".
Uko guhamaza abajya mu gisirikare kw'Uburusiya kuzateza izindi ngorane ku gitero cyo kubwigaranzura cya Ukraine.
Abasirikare ba Ukraine bavuga ko mu by'ukuri kuzatuma iyi ntambara ifata indi ntera kandi ko abandi bantu bazapfa.
Stus, wa mukuru w'umutwe w'abarashisha imbunda za rutura, agira ati: "Ntidukwiye guhinyura umwanzi wacu.
"Abo basirikare b'Uburusiya binjijwe mu gisirikare vuba aha bazaba bafite imbunda n'ama grenade, rero bazaba bateje inkeke, tuzagomba gukuraho".
Mu gihe abarashi bategereje akandi kazi kabasaba gukoresha ya mbunda rutura yabo ya howitzer ihishe mu gihuru, abasirikare b'Uburusiya barashe ku cyaro kiri hafi ya hano cyo muri Ukraine, bakoresheje misile zo mu bwoko bwa Grad.
Aba barashi ba Ukraine baracecetse mu gihe bumva urukurikirane rw'ibisasu.
Urwo rusaku ruteye ubwoba, rwari ukundi kwibutsa ko ibyo abasirikare ba Ukraine bageraho bizaterwa n'ukuntu bashobora gucecekesha byihuse imbunda za rutura z'Uburusiya hamwe n'ibisasu bya rokete byabwo.