Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Karasira yisobanuye ku vyaha aregwa
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, Umunyamakuru -Kigali
Urugereko rw'urukiko rukuru rukorera mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda rwatangiye kumva ibisobanuro ku byaha Karasira Aimable yarezwe n'ubushinjacyaha.
Ni nyuma yaho mu iburanisha riherutse yihannye (yanze) inteko iburanisha urwo rubanza ariko urukiko rukemeza ko iyo nteko ikomeza kumuburanisha.
Karasira, umuhanzi ndetse akaba yari n'umwalimu muri kaminuza nkuru y'u Rwanda yarezwe ibyaha 6 birimo guhakana no gupfobya jenoside ndetse no kutagaragaza inkomoko y'umutungo we.
Mu rukiko kuri uyu wa gatatu, Karasira n'abamwunganira babanje kwerekana ko ibyaha akurikiranyweho 4 muri 6 bigendanye n'ibyavugiwe mu itangazamakuru, ko byagombye kurangizwa n'urwego rw'abanyamakuru rubigenzura RMC.
Me Bikotwa Bruce yabwiye urukiko ko umushinjacyaha atari impuguke mu itangazamakuru bityo akaba atamenya niba ibyavugiwe mu itangazamakuru bigize cyangwa bitagize icyaha ko rero byagombaga kubanza kunyuzwa mu rwego rugenzura abanyamakuru, urwo rwego rukaba arirwo rutanga umurongo wo kubivana ku rubuga rwa YouTube cyangwa gusaba ko abo bibangamiye bahabwa nabo uburenganzira bwo kugira icyo babivugaho.
Babwiye kandi urukiko ko nta bimenyetso simusiga umushinjacyaha agaragaza ku byo we yita ibyaha ngo Karasira yakoze.
Karasira avuga ko nta kiganiro na kimwe we yigeze akora ko ''ibiganiro byanyujijwe kuri YouTube byakozwe n'abanyamakuru b'abanyamwuga'', nk'uko abivuga ati: "jye nkazamo ndi umutumirwa'' ko nta bushake bwe bugaragara bwo gukora icyaha.
Yisobanuye ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside.
Ubushinjacyaha bugendera ku magambo Karasira yavuze ko ngo leta y'u Rwanda yakoze jenoside yirwanaho ngo "kuko abana b'inkotanyi bateraga amabombe bayatera abaturanyi babo basize mu Rwanda bagiye ku rugamba''.
Hifashishije video yakinnwe mu rukiko irimo amwe muri ayo magambo, Karasira n'abamwunganira bavuze ko umushinjacyaha yamwitiriye amagambo atari aye-ati "n'ikimenyimenyimenyi hari aho mwumvise mvugamo leta ya Habyarimana?
Yavuzeko iyo mvugo yakwitwa iy'umushinjacyaha itakwitwa iya Karasira-avuga ko imvugo ye ya nyayo yumviswe nabi.
Abunganira Karasira bashoje bavuga ko mu gihe umushinjacyaha nta bimenyetso simusiga agaragaza kuri icyo cyaha byagorana kuvuga ko hari ubushake uwashinja yari afite bwo kugikora.
Karasira, umuhanzi wahoze ari n'umwarimu wa kaminuza y'u Rwanda, yamamaye ku mbuga za YouTube kubera ibiganiro yagaragaramo bamwe babona nk'ibinenga ubutegetsi, we akavuga ko ibyo biganiro byari bigamije kuvuga ukuri kw'ibyabaye mu Rwanda n'ibiriho.
Urubanza ruracyakomeje.