Impinja ebyiri zabusanyijwe ababyeyi zikivuka bahuye ari abagore nyuma y'imyaka 35

Abantu babiri babusanyijwe ababyeyi bakiri impinja zikivuka ku bitaro byo muri Autriche/Austria amaherezo baje guhura nyuma y'imyaka 35 ibyo bibaye.

Doris Grünwald na Jessica Baumgartner bavukiye ku bitaro bya LKH-Uniklinikum mu mujyi wa Graz mu Ukwakira(10) 1990, nk'uko ibinyamakuru muri Autriche bibivuga.

Bombi bari bavutse igihe kitageze.

Nyuma gato yo kuvuka, ku bw'impanuka izo mpinja zabusanyijwe ababyeyi bazibarutse, uruhinja rumwe ruhabwa umuryango wari wabyaye urundi.

Nyuma, mu 2012, Doris yavumbuye ko atari umwana ku bw'umubiri wa Evelin na Josef yari azi ko ari ababyeyi be. Yabimenye ubwo yari amaze gutanga amaraso agasanga ubwoko bw'aye ntibuhuye n'ubw'aya nyina.

Ikigo cy'itangazamakuru cya Autriche, ORF, cyavuze kuri iyi nkuru mu 2016 ariko icyo gihe uwundi muryango ntiwabashije kuboneka.

Jessica yakuriye hafi aho arerwa na Hebert na Monika Derler, nk'uko ikiganiro Thema cya ORF kibivuga. Na we yasanze ubwoko bw'amaraso ye butandukanye n'ubw'ay'ababyeyi be ubwo yari atwite, maze umuganga amumenyesha inkuru yumvise y'abana babusanyijwe bakivuka.

Jessica yandikiye Doris kuri Facebook maze barahura.

Yabwiye kiriya kiganiro ko byari nko guhura n'umuvandimwe we.

Doris ati: "Twahise dukundana ako kanya. Byari ibyiyumvo byiza utabasha gusobanura."

Vuba aha, imiryango yabo na yo amaherezo yarahuye, ifatwa amashusho na ORF TV.

Monika Derler yabwiye icyo kiganiro ko acyumva iyo nkuru "byabirinduye amarangamutima" ye.

Ati: "Ariko igitekerezo nahise ngira ni uko Jessica iteka ryose azaba umwana wacu. Maze mbonye Doris, mbona ni umwana mwiza".

Naho Evelin Grünwald wareze Jessica ati: "Kuri njye, umuryango wanjye uragutse kandi amaherezo ubu nta gushidikanya mfite".

Umugabo we ati: "Byari inkuru iruhura umutima".

Gebhard Falzberger ushinzwe ibikorwa ku bitaro LKH-Uniklinikum i Graz yasubiwemo na kiriya kinyamakuru agira ati: "Tubabajwe cyane n'uko ririya kosa ryabayeho kiriya gihe".

Yasabye imbabazi imiryango yombi mu izina ry'ibitaro.

Mu 2016, umuryango wa Grünwald wagishije inama umunyamategeko ababwira ko bakwemera kurera (adoption) Doris nk'umwana wabo, agahabwa uburenganzira ku izungura, nyuma abasha no gutuma ibitaro bibaha impozamarira, nk'uko ikinyamakuru Thema kibivuga.

Kwa Derler na bo ubu barimo gusaba kurera (adoption) Jessica, na bo ibitaro bikabaha impozamarira.

Jessica avuga ko ubu ari byiza ko hari umucyo – ariko yemera ko afite uruvange rw'ibyiyumvo.

Ati: "Biraremereye cyane ku marangamutima, bifite ibyiza byazanye ariko binateye akababaro kenshi."