Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Guhiga abica abantu kugira ngo bagurishe ibice by'imibiri yabo bikoreshwe mu 'migenzo y'ubupfumu'
- Umwanditsi, Tyson Conteh
- Yakoze inkuru ari, BBC Africa eye, sierra leone
Mu gihe imiryango myinshi yahungabanyijwe n'ubwicanyi busa n'aho buhuje n'imigenzo y'ubupfumu muri Sierra Leone, BBC Africa Eye yaperereje ku abari inyuma y'ubucuruzi bw'ibice by'imibiri y'abantu.
"Icyitonderwa: Iyi nkuru irimo ibisobanuro bishobora kubabaza cyangwa guhungabanya bamwe mu basomyi."
Nyina w'umwana w'imyaka 11 wishwe bikekwa ko hagamijwe gushaka ibice by'umubiri byo gukoresha mu migenzo y'ubupfumu mu myaka ine ishize, aracyababazwa cyane n'uko nta n'umwe urashyikirizwa ubutabera kubera iyicwa ry'umuhungu we.
"Uyu munsi ndababaye. Bishe umwana wanjye none byaracecetswe," Sallay Kalokoh yabwiye BBC Africa Eye, asobanura uko umuhungu we Papayo yabonetse bamukuyeho bimwe mu bice by'umubiri we, birimo ingingo z'ingenzi, amaso n'ukuboko kumwe.
Yari yagiye kugurisha amafi ku isoko ntiyataha.
Umuryango we wamushakishije ibyumweru bibiri hanyuma uza kubona umurambo we wari warangijwe warajugunywe mu cyobo cy'amazi.
Madam Kalokoh yagize ati: "Duhora tubwira abana bacu kwitonda. Niba uri kugurisha, wijya ahantu hihishe cyangwa ngo wakire impano uhawe n'abantu utazi, bihora bibaho muri iki gihugu."
Ubu bwicanyi mu mujyi mvukamo wa Makeni, hagati muri Sierra Leone, buracyankomeretsa kuko kenshi twumva inkuru z'abantu bicwa bikekwa ari ibijyanye n'ubupfumu buzwi nka Juju, ariko ntibukorwaho iperereza rya nyaryo cyangwa ngo bikurikiranwe uko bikwiye n'ubuyobozi.
Kuri Papayo we, Polisi ntiyanemeje ko ari "ubwicanyi bukozwe mu migenzo ya gipfumu".
Aho umuntu yicwa kugira ngo bimwe mu bice by'umubiri we bikorerweho imihango y'ubupfumu n'abakorera mu ibanga ibyo bikorwa bitemewe, babasezeranya ibintu nko gutera imbere no kugira imbaraga ku bakiriya bishyura amafaranga menshi, bizera mu buryo butari bwo ko ibice by'umubiri w'umuntu bishobora gutuma iyo migenzo ikora cyane.
Ariko kubera ko inzego z'ubutegetsi zidafite ubushobozi buhagije, muri iki gihugu gifite abaturage miliyoni 8.9, harimo umuganga umwe rukumbi w'inzobere mu gukora isesengura ry'imirambo, rimwe na rimwe ntibishoboka kubona ibimenyetso bihagije byo gukurikirana ababishe.
Kwizerera mu bupfumu byaracengeye cyane muri Sierra Leone, ndetse no mu ba polisi benshi, bityo hakabamo gutinya gukurikirana izi dosiye mu buryo bwimbitse, inyinshi ugasanga ziguma aho zidakozweho iperereza.
Ariko nashakaga kumenya byinshi kuri ubu bucuruzi bw'ibice by'imibiri y'abantu busiga amakuba n'amarira kandi bugakorwa mu ibaga rikomeye.
Itsinda rya BBC Africa Eye ryabashije kubona abantu babiri biyitaga abanyabupfumu (juju practitioners) kandi bemera gutanga ibice by'imibiri y'abantu ngo bikorweho imihango.
Bombi bavugaga ko bari mu muryango mugari w'abantu benshi, umwe anavuga ko afite abakiriya bakomeye mu bihugu bitandukanye byo mu burengerazuba bwa Afurika, gusa BBC ntiyabashije kwemeza ayo makuru.
Umwe mu bagize itsinda ryacu yakoranye nabo mu ibanga, yiyise Osman, kugira ngo yigaragaze nk'umunya politiki washakaga kugera ku butegetsi biciye mu gutanga igitambo cy'umuntu.
Twabanje kujya mu gace k'icyaro ka Kambia, mu majyaruguru y'igihugu hafi y'umupaka wa Guinée, kugira ngo duhure n'uwo mupfumu (Juju man) aho yari afite indaro ye y'ibanga ahantu hihishe mu ishyamba rinini aho yakiriraga abakiriya be.
Yiyise Kanu, yambaye agapfukamunwa gatukura ko muri iyo migenzo, gapfuka mu maso hose kugira ngo ahishe uwo ari we, kandi yitaka avuga ko afite imikoranire n'abanyapolitiki bakomeye.
"Nakoranaga n'abanyapolitiki bakomeye cyane muri Guinée, Sénégal na Nigeria. Dufite itsinda ryacu. Hari igihe mu bihe by'amatora, n'ijoro, aha hantu haba huzuye abantu," Ni ko yirataga.
Igihe cy'amatora gifatwa na bamwe nk'igihe cyihariye, aho ababyeyi baba baraburiwe kugira ngo barusheho kurinda abana babo kubera ibyago byiyongera byo gushimuta.
Ku ruzinduko rwa kabiri, Kanu yari yifitiye icyizere kurushaho maze yereka Osman igihanga cy'umuntu, ikintu yavugaga ko ari ikimenyetso cy'ubucuruzi bwe.
"Urabona ibi? Ni iby'umuntu runaka. Narabyumishije. Ni igihanga cy'umugore. Nditega ko nyiracyo aza kugitwara uyu munsi cyangwa ejo."
Yatunze urutoki ku mwobo wari inyuma y'indaro ye ati: "Aha ni ho tumanika ibice by'imibiri y'abantu. Ni ho tubabagira, amaraso akamanukira hariya… N'abakuru bakomeye, iyo bashaka ububasha, baza hano. Nkabaha ibyo bashaka."
Iyo Osman yavugaga neza ko ashaka imbavu z'umugore zo gukoresha mu migenzo, Kanu yahitaga atangira kuvuga ibiciro:
"Igiciro cy'umugore ni miliyoni 70 z'ama Leones (amafaranga akoreshwa muri Sierra Leone) angana n'ama Euros 2,500; cyangwa ama dolar y'America 3,000.
Ntitwongeye guhura na Kanu, kugira ngo tudashyira umuntu uwo ari we wese mu kaga. Ashobora kuba yari umutubuzi, ariko twashyikirije ibimenyetso byacu polisi y'aho kugira ngo bakomeze iperereza.
Abanyabupfumu (juju men) bamwe bitwa abavuzi gakondo, izina ryahawe abavuzi bakoresha imiti gakondo ikozwe kenshi mu bimera by'aho batuye mu kuvura indwara zisanzwe.
Amakuru atangwa na World Health Organization agaragaza ko Sierra Leone – yazahajwe n'intambara ya gisivile ikaze mu myaka ya 1990, yashegeshwe kandi icyorezo cya Ebola mu myaka icumi ishize, yari ifite abaganga bagera ku 1,000 banditswe mu 2022, ugereranyije n'abavuzi gakondo barenga 45,000 bavuzwe mu bushakashatsi.
Abantu benshi muri Africa y'uburengerazuba bizera aba bavuzi, ko banabafasha k'ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe bakanita ku barwayi babo aho baba, kuko ho habamo igice cy'ubupfumu n'imyuka y'umuco bifitanye isano n'ibyo bakora ndetse n'imiti bacuruza.
Sheku Tarawallie, Perezida w'Inama y'Abavuzi Gakondo ya Sierra Leone, aratangaza ko aba bapfumu "b'ikibi" nka Kanu bashyira isura mbi ku bavuzi gakondo.
Yabwiye BBC Africa Eye ati: "Tugerageza cyane gusukura isura yacu muri rubanda. Umuntu usanzwe ntabyumva, bityo bakadushyira twese mu rwego rw'abavuzi babi. Ifi imwe yaboze ishobora kwangiza izindi zose.. turi abavuzi, ntituri abicanyi".
Tarawallie mu by'ukuri aragerageza gukorana na guverinoma ndetse n'indi miryango itari iya leta kugira ngo bafungure ikigo cy'ubuvuzi gakondo cyo kuvura abarwayi.
Yizera ko abantu bashishikajwe n'ububasha n'amafaranga akenshi ari bo baba inyuma y'ubwicanyi bugamije gushaka ibice by'umubiri w'abantu byo gukoresha mu migenzo ya gipfumu.
Ati: "Iyo umuntu ashaka kuba umuyobozi… bakuramo ibice by'umubiri w'abandi. Bakoresha ibyo mu mihango yo gutamba. Batwika abantu, bagakoresha ivu ryabo kugira ngo bagire imbaraga. Bagakoresha n'amavuta yabo kugira ngo 'bagire imbaraga'."
Umubare w'ubwicanyi bukorewe mu iri migenzo muri Sierra Leone, aho abantu benshi bivuga nk'aba Islamu cyangwa Abakirisitu, nturamenyekana neza.
Emmanuel Sarpong Owusu, umushakashatsi muri Aberystwyth University yo mu Bwongereza, yabwiye BBC ati: "Mu bihugu byinshi byo muri Afurika, ubwicanyi bwo muri iyi migenzo ntibwandikwa ngo bufatwe nk'icyiciro cyihariye cyangwa igice cy'ubwicanyi.
"Bimwe bikunze kwitiranywa cyangwa gutangazwa nabi nk'impanuka, urupfu rwatewe n'inyamaswa, kwiyahura, cyangwa urupfu rusanzwe… Abakora ibi bashobora kuba 90% badafatwa."
Igihe twabonaga undi muntu wakekwagaho kugemura ibice by'imibiri, yari atuye mu gace k'umujyi wa Freetown kitwa Waterloo, kazwi cyane ku ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ibindi byaha.
"Sindi jye wenyine, mfite abavuzi gakondo bagera kuri 250 bakorera mu izina ryanjye," uwo ni umugabo wiyita Idara yabwiye Osman, wari ukomeje gukora mu ibanga yambaye kandi afite kamera y'ibanga.
Idara akomeza ati: "Nta gice cy'umubiri w'umuntu tutabasha kubona. N'iyo twahamagara igice runaka, bakakizana. Dusangira akazi," .
Yakomeje asobanura ko bamwe mu bafatanyabikorwa be bafite ubuhanga mu gufata abantu, ku ruzinduko rwa kabiri rwa Osma yumvishijwe ubutumwa bw'amajwi bw'undi muri bo wavugaga ko biteguye kujya hanze buri joro bashaka umuntu wo gufata bakica.
Osman yamusabye kudakomeza, nyuma ahamagarwa na Idara uvuga ko ari uwo mu itsinda rye avuga ko yabonye uwo gutamba, twahamagaye Komiseri wa Polisi Ibrahim Sama.
Yafashe umwanzuro wo gutegura igitero, ariko avuga ko aba polisi ntacyo bakora Tarawallie atabibafashijemo, niwe uhora afasha Polisi mukazi nkako.
Umukuru wa polisi wungirije, Aliu Jallo, yavuze ko "iyo ubonye amakuru ko hari umwihariko k'umupfumu ukaze ukorera mu ndaro, dukorana n'abavuzi gakondo".
Yakomeje asobanura ukwemera kudasanzwe bamwe mu bapolisi bafite ku kurwanya abavuzi gakondo batubahiriza amategeko:
Ati: "Sinajya guhangana n'ibibazo. Nzi ko bafite imbaraga zabo zirenze ubwanjye."
Nyuma y'ifungwa rya Idara wabonetse yihishe ku gisenge afashe icyuma. Tarawallie yatangiye gushakisha ibimenyetso, avuga ko hari amagufa y'abantu, imisatsi y'abantu n'amashashi ariho ivumbi ryo mu irimbi
Ibi byari bihagije ngo polisi ifate Idara n'abandi bagabo babiri, bashinjwe gukoresha ubupfumu ndetse no kugira intwaro gakondo zakoreshwaga mu bwicanyi bwo muri iyo migenzo.
Biyemereye ko atari abere, ariko kuva icyo gihe barekuwe by'agateganyo bategereje iperereza rikomeje.
Nk'uko tutigeze twumva igisubizo cya polisi ya Kambia kuri Kanu, nagerageje kumuhamagara ubwanjye ngo mubaze ku byaha bivugwa, ariko ntiyabashije kuboneka.
Hari igihe, iyo dosiye zirimo abantu bakomeye zisa n'aho zihagarara. Mu myaka ibiri ishize, umwarimu wo muri kaminuze yarabuze muri Freetown maze umurambo we uboneka nyuma warahambwe mu ndaro polisi ivuga ko ari iya muganga gakondo muri Waterloo.
Uru rubanza ruva muri Kanama(8) 2023 n'umucamanza mu Rukiko Rukuru kugira ngo rukurikiranwe, ariko amakuru aturuka ahantu habiri yabwiye BBC ko rutagikurikuranwa kugeza ubu kandi abo polisi yafashe barekuwe nyuma y'igihe gito.
Umuryango wanjye wahuye n'ibibazo nk'ibi byo gushaka ubutabera. Muri Gicurasi(5), mu gihe cy'iperereza ryacu rya BBC, mubyara wanjye w'imyaka 28, Fatmata Conteh, yishwe i Makeni.
Uwakoraga imisati akanaba umubyeyi w'abana babiri, umubiri we watawe kuruhande rw'umuhanda, umunsi umwe nyuma y'isabukuru ye, aho umuturage yabwiye BBC ko hari n' indi mirambo ibiri yari yabonetse mu byumweru bishize.
Amenyo ye y'imbere yari yavuyemo, ibi byatumye abamubonye bemeza ko ari imigeno yamukoreweho bamwica.
umwe mubo mubatabaye yavuze ko yari umugore utarigeze akora ikibi. yari umunyamahoro kandi akagira umwete. abo mu muryango , inshuti ndetse n'abo bakoranye bahuriye mu muhango wo kumuherekeza k'umusigiti w'aho yasengeraga.
Ntitwamenya impamvu ya nyayo k'urupfu rwa Fatmata. umuryango we wishyuye ko atwara muri Freetown ngo hasuzumwe icyateye urupfu rwe; ibintu ubuyobozi butashoboraga gukora, ariko isuzuma ntiryagaragaje ibisobanuro bihagije kandi nta wigezwe afatwa ngo ahanwe.
Nkuko bimeze kuri dosiye ya nyina wa Papayo, kubura igisubizo no kumva batereranwe na Poliso byongera ubwoba n'ihahamuka mu miryango ikennye nka Makeni